Abantu nibura 113 baburiwe irengero nyuma y'inkangu muri Uganda – polisi

Abakora ubutabazi barimo gufatanya ngo batabare abarokotse ndetse bakureho imirambo ku musozi

Ahavuye isanamu, Uganda Red Cross Society

Insiguro y'isanamu, Abakora ubutabazi barimo kugerageza gutabara abarokotse bazitswe n'inkangu
    • Umwanditsi, Danai Nesta Kupemba i London na Swaibu Ibrahim i Kampala
    • Igikorwa, BBC News

Polisi ya Uganda ivuga ko abantu nibura 113 baburiwe irengero, naho abandi nibura 15 bamenyekanye ko bapfuye nyuma y'inkangu mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

Iyo nkangu, yatewe n'imvura nyinshi, yibasiye ibyaro byinshi byo mu karere ka Bulambuli, kari mu ntera ya kilometero hafi 280 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge watangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko igikorwa cy'ubutabazi kirimo kuba, nyuma yuko inzu nibura 40 zikumunzuwe n'inkangu.

Polisi ya Uganda yavuze ko uretse iyo mirambo 15 yabonetse, abandi bantu 15 bakomeretse batabawe bajyanwa mu bitaro.

Croix-Rouge ya Uganda yabwiye BBC ko nibura itandatu mu mirambo yabonetse ari iy'abana.

Mu minsi micye ishize, imvura nyinshi yateje imyuzure mu bice bimwe bya Uganda.

Ejo ku wa gatatu, Minisitiri w'intebe wa Uganda Robinah Nabbanja yaburiye abantu ku biza.

Mu itangazo yasohoye ku rubuga X, yagize ati: "Biracyekwa ko abantu baburiwe irengero ndetse hari ubwoba ko bamwe bazitswe n'inkangu."

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Amazi y'imigezi yarenze inkombe, ateza imyuzure mu mashuri no mu nsengero, asenya amateme, ndetse bituma abantu bamwe basigara ahabo ha bonyine (bari mu kato).

Abasirikare bagabwe mu gufasha mu bikorwa byo gushakisha no gutabara.

Ejo ku wa gatatu, ingabo za Uganda zatangaje ku rubuga X ko amato abiri yari yoherejwe mu gikorwa cyo gutabara imodoka ya taxi yaheze ku iteme hafi y'umujyi wa Pakwach.

Ubwato bumwe bwararohamye na enjeniyeri (ingénieur) umwe arapfa.

Mu nteko ishingamategeko kuri uyu wa kane, umukuru wayo Anita Among yihanganishije imiryango yabuze abayo mu myuzure mu bice bitandukanye by'igihugu.

Ubu si ubwa mbere abantu bibasiwe n'imyuzure n'inkangu mu burasirazuba bwa Uganda.

Mu mwaka wa 2010, inkangu mu mujyi wa Bududa yishe abantu hafi 300. Icyo kiza cyabaye kimwe mu biza kamere bishegeshe cyane icyo gihugu.

Aka karere karangwamo imisozi miremire n'ubutaka bwiza bwo guhinga – ari na yo mpamvu imwe mu zituma abantu bigononwa kuhimuka, no kuba bakomeye ku butaka bw'abakurambere babo.

Ariko muri uyu mwaka wonyine, imvura nyinshi, imyuzure n'inkangu byatumye abantu babarirwa mu bihumbi biba ngombwa ko bata ingo zabo, nkuko imiryango mpuzamahanga ya Croix-Rouge na Croissant-Rouge ibitangaza.