Inkangu ahajugunywa imyanda i Kampala yishe abantu 21

Ahavuye isanamu, AFP
- Umwanditsi, Joseph Winter
- Igikorwa, BBC News
Abantu nibura 21 bamenyekanye ko bapfuye nyuma y'inkangu ku kimoteri (iyarara mu Kirundi) kinini kijugunywamo imyanda mu murwa mukuru Kampala wa Uganda.
Abakora ubutabazi baracyarimo gucukura mu myanda, mu cyizere cyuko bashobora kubona abandi bantu barokotse nyuma y'iyo nkangu (iriduka ry'umusozi), yakurikiye imvura nyinshi yari imaze ibyumweru igwa.
Icyo kimoteri kiri ku buso bwa hegitari (ha) 14 ni cyo cyonyine kijugunywamo imyanda ivuye muri Kampala yose, umujyi utuwe n'abaturage bagereranywa ko bagera kuri miliyoni enye.
Umukuru w'umujyi ('mayor') wa Kampala Erias Lukwago yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ari "ibyago byari byitezwe kuba", kandi ko "abandi [bantu] benshi cyane bashobora kuba bagihambwe [bakirenzweho n'inkangu]".
Amakuru avuga ko abategetsi b'umujyi bamaze imyaka bagerageza gushaka ahandi hantu ho kujugunya imyanda.
Umusozi munini cyane wakozwe n'imyanda mbere yuko ihirima mu ijoro ryo ku wa gatanu, uzika inzu ziri hafi cyane y'icyo kimoteri, mu gihe abahatuye bari basinziriye, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse ko hakorwa iperereza ku kuntu abantu bari baremerewe gutura hafi cyane y'"ikirundo cy'imyanda gishobora guteza ibyago", ndetse ategeka ko abatuye "mu manegeka" bahakurwa.
Mu gitondo cyo ku wa mbere, umuvugizi wo muri polisi ya Uganda yavuze ko imirambo 21 yamaze gukurwa muri icyo kirombe, irimo iy'abana bane.
Ku cyumweru, umuvugizi wa polisi ikorera i Kampala Patrick Onyango yabwiye AFP ko abantu 14 batabawe.
Yagize ati: "Igikorwa cy'ubutabazi kiracyakomeje kugeza twizeye ko nta muntu n'umwe wahezemo."
Onyango yavuze ko abantu bagera ku 1,000 byabaye ngombwa ko bata ingo zabo kubera iyo nkangu. Ntiyasobanuye umubare w'abari batuye aho hantu, cyangwa niba bari batuye hafi yaho.
Abantu benshi babeshejweho no kujagajaga ibirundo by'imyanda muri icyo kimoteri bashakisha ikintu icyo ari cyo cyose bashobora kongera kugurisha.
Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryo muri Uganda, ukomeje guha amahema abacyeneye ahantu ho kuba bikinze.

Ahavuye isanamu, Reuters

Ahavuye isanamu, AFP













