Navy Seals: Abasirikare kabuhariwe ba US baburiye hafi ya Somalia 'barapfuye'

Ahavuye isanamu, US Navy
Ishami ry’ingabo zirwanira mu mazi ry’igisirikare cya Amerika ryahagaritse ibikorwa bimaze iminsi 10 byo gushakisha no kugerageza gutabara abasirikare babiri bo mu itsinda ry’ingabo zidasanzwe rya Navy Seal baburiye mu nyanja ku nkengero za Somalia tariki 11 z’uku kwezi kwa Mutarama.
Abo basirikare babuze ubwo bari muri 'operation' yo gufata ubwato bwari bwikoreye intwaro.
Umwe muri bo yaguye mu mazi afite imiraba ikomeye mw’ijoro arimo ashaka kwinjira muri ubwo bwato, bituma mugenzi we asimbukira mu mazi ngo amurohore.
Nta n’umwe muri bo wagarutse hejuru.
Central Command ya Amerika ku cyumweru yatangaje iti: "Tubabajwe no kumenya ko nyuma y’iminsi 10 yo gushakisha cyane, abantu babiri bacu ba Navy Seals batabonetse kandi uko bafatwa ubu kwahindutse kuba ko bapfuye.”
Kuri benshi ibi biratangaje, hari kandi ababishidikanya.
Navy Seals ni umutwe muto wa gisirikare udasanzwe wo kugaba ibitero byihariye ahantu mu nyanja, mu ishyamba, mu mijyi, mu bukonje bukabije, mu misozi cyangwa mu butayu.
Abawugize bahabwa imyitozo ikomeye cyane y’ubwirinzi bushoboka ahantu hose hashoboka n’ubushobozi bwo gutera, kwica, gutata, no gukora ibikorwa bitandukanye mu ruhande rw’uwo bateye.
Ingabo z’Ubuyapani n’iza Espagne zafashije mu gushakisha abo basirikare zikoresheje amato n’indege mu gushakishiriza ahantu hangana na 54,380km² mu kigobe cya Aden hagati ya Somalia, Djibouti na Yemen.
Abo basirikare bari mu ngabo zirwanira mu mazi zimaze iminsi zifata intwaro n’andi mato atemewe n’amategeko muri ako karere, gusa bitandukanye n’ibitero birimo kuba byo kurinda amato aca mu nyanja itukura yibasirwa n’ibitero by’umutwe w’aba-Houthi wo muri Yemen.










