Olivia Yacé wo muri Côte d'Ivoire wabaye igisonga muri Miss Universe 2025 yiyambuye ikamba

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Gisele Berwa
- Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Nairobi
Umunya Côte d'Ivoire wegukanye ikamba rya Miss Universe Africa & Oceania mu irushanwa rya Miss Universe riherutse kurangira yatangaje ko yiyambuye uwo mwanya kandi yitandukanyije n'iri rushanwa no mu gihe kizaza.
Mu irushanwa muri rusange, Yacé yabaye uwa kane(4), ni we munyafurika waje ku mwanya wo hafi.
Olivia Yacé yanditse ubutumwa kuri Instagram ati: "...Ndi hano ngo mbamenyeshe ko nsezeye ku mwanya wa Miss Universe Africa and Oceania, ndetse n'ibindi bizaza bifite aho bihuriye na Komite ya Miss Universe."
Yacé ntiyasobanuye mu buryo butaziguye impamvu yamuteye kwitandukanya n'iri rushanwa, umwanya n'ikamba yari yatsindiye.
Yari mu bagore n'abakobwa barenga 120 bitabiriye irushanwa rya Miss Universe 2025 ryabaye ku nshuro ya 74 rikabera Bangkok muri Thailand. Yagaragaje ubudasa mu gusubiza ibibazo yabajijwe ndetse byizihira benshi mu barikurikiye.
Yacé yaje mu bakobwa ba mbere 30 bageze ku cyiciro cya nyuma cy'irushanwa anegukana ikamba rya Miss Universe Africa & Oceania arushije abandi bakobwa bo kuri iyo migabane bari bahatanye.
Yanabaye igisonga cya kane cy'uwegukanye iri rushanwa rya Miss Universe 2025.
Mu butumwa yatangaje yavuze ko kugira ngo akomeze gutera imbere agomba "kugumana no gukurikiza indangagaciro zanjye: icyubahiro, agaciro, ubudashyikirwa n'amahirwe angana ari yo mirongo migari inyoboye."

Ahavuye isanamu, Getty Images
Nubwo ubutumwa bwa Yacé busezera kandi bwitandukanye n'iri rushanwa bwatunguranye, irushanwa ry'uyu mwaka ryaranzwe n'ibibazo n'akajagari kugeza ubwo uwari urikuriye yegura.
Abasesenguzi bavuga ko amakimbirane aherutse agaragaza itandukaniro ry'imico n'imiyoborere hagati y'abanyamuryango b'iri rushanwa bo muri Thailand n'abo muri Mexique.
Uwegukanye iri rushanwa, Fatima Bosch w'imyaka 25 wari waturutse muri Mexique, yasohotse ahaberaga irushanwa uwari urikuriye amaze kumucyurira mu ruhame ko adakoresha imbuga nkoranyambaga ze mu kwamamaza irushanwa anamubwira ko azirukana abamushyigikiye.
Iminsi mike ibyo bibaye hakurikiyeho abagize akanama nkemurampaka babiri beguye, umwe ashinja abateguye irushanwa uburiganya.
Mu irushanwa kandi Gabrielle Henry wari ahagarariye Jamaica yituye hasi agwa igihumure, bivugwa ko akiri mu bitaro, ndetse Olivia Yacé mu butumwa bwe yamwifuriza gukira vuba.

Ahavuye isanamu, Olivia Yacé/IG













