Abajijwe na BBC kuba yarise Zelensky 'umunyagitugu', Trump ati: 'Narabivuze? Sinibaza uburyo nabivuze'

Ahavuye isanamu, Getty Images
Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko afitiye "icyubahiro cyinshi" mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky, mbere y'uko uyu aza bakagirana ibiganiro i Washington muri White House kuri uyu wa gatanu.
Abajijwe na BBC niba yamusaba imbabazi kuko vuba aha yaramwise "umunyagitugu", Trump yavuze ko atumva uburyo ibyo yavuze. Yavuze kandi ko Zelensky ari "intwari cyane".
Trump yavuze ibyo nyuma yo guhura na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Keir Starmer baganira ku gusoza intambara hagati y'Uburusiya na Ukraine.
Yavuze ko yiteze "inama nziza cyane" we na Zelensky kuri uyu wa gatanu, kandi ko imihate yo kugera ku mahoro "irimo kwihuta".
Inama za Trump n'abategetsi b'Iburayi zabaye muri iki cyumweru nyuma y'uko ubutegetsi bwe butunguye inshuti zabwo z'Iburayi bukagirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru na Moscow.
Perezida Trump mbere yumvikanye ashinja Zelensky kuba nyirabayazana w'iyi ntambara kandi amushinja kubangamira umuhate w'amahoro.
Ku wa kabiri, avug akuri Zelensky, yagize ati: "Umaze imyaka itatu uri aho. Wakabaye warayirangije. Ntiwakagombye kuba warayitangije. Wagombye kuba warumvikanye."
Ku wa kane nyuma yo kubonana na Keir Starmer, Trump yabwiye abanyamakuru ko yizeye ko kuri uyu wa gatanu agirana "inama nziza" na Zelensky. Ati: "Turaza kumvikana neza cyane".
Umunyamakuru wa BBC amubajije niba agitekereza ko Zelensky ari "umunyagitutu", yasubije ati: "Ibyo narabivuze? Sinibaza uburyo nabivuze".
Zelensky araza guhura na Trump yizeye guhabwa ikizere na Amerika ko amasezerano ayo ari yo yose azaganirwaho ngo ageze ku mahoro atazabangamira Ukraine.
Trump avuga "afunguye ku bintu byinshi" ariko ko yifuza ko Ukraine n'Uburusiya bigera ku bwumvikane mbere yo kwemeza ingingo zo kubushyira mu bikorwa.

Ahavuye isanamu, Reuters
Mu ruzinduko rwe kuri uyu wa gatanu, Zelensky yitezweho gusinya amasezerano azaha Amerika uburenganzira ku birombe byo muri Ukraine by'amabuye y'agaciro ataboneka henshi.
Trump avuga ko Amerika ibaye iri mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Ukraine byatuma Uburusiya budatinyuka kuzongera gutera iki gihugu.
Yagize ati: "Sinibaza ko hari umuntu wabikinisha duhari, hari n'abakozi benshi dushaka amabuye y'agaciro adasanzwe n'ibindi bintu dushakira igihugu cyacu".
Ari mu nzira yerekeza muri Amerika, ku wa kane Zelensky yahagaze muri Irlande ahura na Minisitiri w'intebe w'iki gihugu ku kibuga cy'indege cyaho.
Mu 2014, nyuma y'ihirikwa ku butegetsi muri Ukraine rya perezida wari ushyigikiye Uburusiya, Moscow yahise ifata umwigimbakirwa wa Crimea kandi itangira gushyigikira abarwanyi b'abanya-Ukraine bashyigikiye Uburusiya bashakaga ubwigenge bw'intara z'iburasirazuba.
Aya makimbirane yaje kuvamo intambara yeruye ubwo Uburusiya bwateraga Ukraine tariki 24 Gashyantare 2022.
Ibigereranyo ni uko abantu ibihumbi amagana, benshi b'abasirikare, bapfuye cyangwa bagakomereka, naho miliyoni z'abanya-Ukraine bahindutse impunzi.
Kimwe na Crimea, Uburusiya ubu bugenzura ubutaka bunini mu turere (regions) tune twa Ukraine twa Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia na Kherson.
Ku wa kane, Kremlin yaburiye ko Uburusiya nta butaka buzarekurira Ukraine mu masezerano y'amahoro.
Dmitry Peskov uvugira Kremlin yabwiye abanyamakuru ati: "Utwo turere twose twabaye utw'Uburusiya…ni uturere twemewe tw'igihugu cyacu, Uburusiya. Icyo ni ikintu ntashidikanywaho kandi kitaganirwaho".
Ku rundi ruhande, abategetsi ba Amerika n'Uburusiya bahuriye mu biganiro i Istanbul muri Turkiya bigamije kubyutsa umubano.
Ibi bihugu byombi bitunze intwaro kirimbuzi, byirukanye ababihagarariye muri buri kimwe ku gihe cy'ubutegetsi bwa Joe Biden, Trump aheruka gusimbura.













