Ibihangano bya kera 350 000 byo muri Afurika byabonetse mu bubiko bwo muri kaminuza yo mu Bwongereza

Abashakashatsi

Ahavuye isanamu, Eva Namusoke

Insiguro y'isanamu, Iyi kaminuza yizeye ko abantu nibasobanurirwa neza ibijyanye n'ibintu biranga amateka ya kera yerekeye Afurika ifite, bizateza imbere ubushakashatsi n’ubufatanye, cyane cyane n’intiti zo muri Afurika
    • Umwanditsi, Katy Prickett
    • Igikorwa, BBC News, Cambridgeshire

Ibihangano bya kera n'inyandiko za kera zanditswe n'intoki 350.000 byo muri Afurika , hamwe n’ibisigazwa by'imibiri y’abantu, amafoto n’ibisigazwa bw'ubwoko bw'ibindi bintu byabayeho ku isi, byavumbuwe mu bubiko bya kaminuza yo mu Bwongereza.

Dr Eva Namusoke yamaze amezi 15 ahuriza hamwe ibikorwa bye n'abakozi bo mu nzu y'amasomero y'ibitabu ya kaminuza ya Cambridge, n’ababitsi n'ibintu bya kera, ndetse no kwinjira mu bubiko bwabo kugirango amenye neza ibirimo.

Ati: "Ni ibisanzwe" ko inzu ndangamurage nini zitagaragaza byinshi mu bintu zibitse, ariko "biracyatangaje kubona ku rugero rudasanzwe harabonetse ibintu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika wose kandi bimwe bikaba bihamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo.

Uyu ni umwe mu mishinga mishya ikorerwa muri iyi kaminuza muri gahunda yo gukemura ibibazo bijyanye n’ukuntu inzu ndangamurage zayo zakoranye n'abakoloni ndetse n'abashyize abantu mu bucakara kandi ugaragaza ko ibihangano byinshi byabonetse mu gihe cy’ubukoloni bw’abongereza.

Inyandiko yandikishijwe intoki ya kera

Ahavuye isanamu, University Library

Insiguro y'isanamu, Iyi nyandiko yerekana ukuntu umuti w'inkorora ushingiye ku biyobyabwenge wo mu kinyejana cya 5 wakorwaga. Ni imwe mu nyandiko zandikishijwe intoki cyangwa ibitabo 200.000 byabonetse mu rusengero rw'abayahudi i Cairo hanyuma bizanwa i Cambridge

Dr Namusoke, umubitsi mukuru w'ibihangano byo muri Afurika mu nzu ndangamurage ya Fitzwilliam yavuze ko ibyinshi mu bihangano bifitanye isano na Afurika biterekanwa kandi yizera ko ubu bizasangizwa cyane kandi bigakorerwa ubushakashatsi.

Byabonetse mu bubiko bw’ingoro ndangamurage umunani n’ubusitani bw'ibimera. Ibi byose hamwe bikaba bigize ingoro ndangamurage za kaminuza ya Cambridge, ndetse n’inzu y'isomero ry'iyi kaminuza hamwe n’ibibitswe bitazwi cyane biri mu mashami n’ibigo byayo.

Muri ibyo bintu harimo ibikomo byambarwa ku kaboko by'abo mu bwoko bw'aba Maasai byatanzwe nk'impano n'uwahoze ari umutegetsi w'umukoloni, harimo kandi akanyamaswa gatoya k’inyamabere kafatiwe mu nkambi y'imfungwa z'intambara mu gihe cy'intambara ya Boer (1899-1902), unasangamo inyandiko zandikishijwe intoki z’Abayahudi zo kuva mu kinyejana cya gatanu kugeza mu cya cumi na kane ndetse n’amafoto ya mbere ariho Abanyafurika.

Isano n'ubukoloni bw'abongereza

Aka kanyamaswa gasa n'urukwavu

Ahavuye isanamu, University Museum of Zoology

Insiguro y'isanamu, Aka kanyamaswa gasa n'urukwavu kavanwe muri Afurika y'Epfo mu 1901, mu gihe cy'intambara ya Boer, intambara ikaze hagati y'ubukoloni bw'Ubwongereza n'aborozi bavugaga iki Afrikaans muri Afurika yepfo.

Ibyinshi muri ibi bihangano byabonetse mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza, bimwe byari impano, ibindi byaraguzwe, cyangwa se biratabururwa - mu gihe hari ibindi byibwe, ibindi byakwa ba nyirabyo ku ngufu cyangwa birasahurwa.

Inzu Ndangamurage y'amateka ashingiye ku bisigazwa by' ibinyabuzima n'uburyo abantu babayeho kera ifite urunigi rwa zahabu rwavuye muri Ghana bikekwa ko rwasahuwe mu ngoro ya Asantehene Kofi Karikari mu gihe cy'Intambara ya gatatu hagati y'abongereza n'aba Asante yo mu 1873-1874, mu gihe hari ibintu 116 bifitanye isano n'igikorwa by'abongereza cyo guhana no gusahura ubwami bwa Benin mu 1897, mu majyepfo ya Nigeria.

Dr Namusoke yagize ati: "Nari niteguye kubona ibintu nkibi, nk'uko ubisanga mu ngoro ndangamurage nyinshi ku isi."

Urunigi

Ahavuye isanamu, Museum of Archaeology and Anthropology

Insiguro y'isanamu, Uru runigi rwasahuwe mu yindi ntambara ya gikoroni, rwaje kugurwa mu nyuma i Londres n'umunyeshuri wize muri Girton College muri kaminuza ya Cambridge maze arwihera inzu ndangamurage y'amateka ashingiye ku bisigazwa by' ibinyabuzima n'uburyo abantu babayeho kera

Yavuze ko uburyo bwa siyansi bwo mu kinyejana cya 19 bwo gukusanya ibihangano bwakoranye cyane n'abakoloni.

Ati: "Kaminuza ifite amagufwa y'inyoni zitwa dodo zitabashaga kuguruka ubu zitakibaho, kubera umubano bwite hagati y’umuntu wo muri Cambridge n’uwari umuyobozi w’abakoloni mu kirwa cya Maurice aho zabonekaga".

"Hariho isano hagati ya siyansi y'amateka y'ukuntu babagaho n'ubuyobozi bw'abakoloni; bivuze ko abashakashatsi babonaga urwego rwo kwigiramo no gukoramo ubushakashatsi ku baturage n'umuco w'ibihugu byari bikoronijwe."

Kumenya akazi kakoreshejwe abanyafurika n'ubuhanga bwabo

Abanyafurika basangije ubumenyi bufite agaciro, bakora nk'abasemuzi, bakurikirana kandi bahiga inyamaswa, bategura ingero z'ubwoko bw'ibintu byariho icyo gihe, bategura ibihangano, n'ibindi byinshi

Ahavuye isanamu, Museum of Archaeology and Anthropology

Insiguro y'isanamu, Abanyafurika basangije ubumenyi bufite agaciro, bakora nk'abasemuzi, bakurikirana kandi bahiga inyamaswa, bategura ingero z'ubwoko bw'ibintu byariho icyo gihe, bategura ibihangano, n'ibindi byinshi

Icyegeranyo cya Dr Namusoke kigaragaza ukuntu "biteye agahinda" kubona hari bike cyane byanditswe ku bumenyi n'ubuhanga bw'abakozi b'abanyafurika mu gihe cy'ubukoloni igihe babaga bakusanya ingero z'ubwoko bw'ibintu byari biriho icyo gihe iwabo ndetse n'ibihangano.

Ati: "Hariho urugero ntanga rwo muri Kameruni kuva mu 1930 aho bigaragara ko hari akazi kenshi kakoreshejwe abanyafurika muri iryo kusanya."

"Bavumburaga kandi bagahiga inyamaswa, hari nubwo abagabo bo muri Kameruni baryamaga bubitse inda amasaha menshi bafite mu ntoki uturahure two gufatiramo ibitagangurirwa n'iminyorogoto.

"Byari bijyanye rwose no kubakoresha no kuvoma ubuhanga bwabo; kubakoresha ku buryo bw'umubiri ndetse no mu bijyanye no kwihangira ibyo bakoraga.

"Hibanzwe cyane ku bahanga b'Abanyaburayi mu kwegeranya ibyo bintu ariko hirengagizwa akazi kakozwe kugirango ibyo bishoboke."

Dore muri make ibikubiye muri icyo cyegeranyo

Ibihangano bya Misiri

Ahavuye isanamu, The Fitzwilliam Museum

Insiguro y'isanamu, Ibintu biranga amateka ya kera ya Misiri bibarirwa mu bihumbi mirongo bifitwe n'inzu ndangamurage ya Fitzwilliam n'iya amateka ashingiye ku bisigazwa by' ibinyabuzima n'uburyo abantu babayeho kera, byakozweho ubushakashatsi cyane kuva mu mpera z'ikinyejana cya 19
  • Misiri nicyo gihugu cyo muri Afurika gifite ibintu by'amateka byegeranijwe n'iyo kaminuza, birimo ibintu biranga imibereho y'abantu ba kera bibarirwa mu bihumbi mirongo ndetse n’inyandiko zandikishijwe intoki za kera.
  • Inzu Ndangamurage y'amateka ashingiye ku bisigazwa by' ibinyabuzima n'uburyo abantu babayeho kera ifite ibintu by'amateka bigera ku 137000, ariko munsi ya 1% nibyo byonyine byerekanywa.
  • Irimo kandi n'amafoto arenga 29000 n'amashusho ya mbere y'abanyafurika kuva mu myaka ya za 1860.
  • Ubwoko bw'ibinyabizima n'ibimera byo muri Afurika bigera ku 100.000 buboneka mu nzu ndangamurage y’ibinyabuzima, mu gihe iyitwa Herbarium (irimo ibimera byabitswe) ibiyirimo byinshi nta bushakashatsi bwabikozweho.
  • Laboratoire ya Duckworth yita ku bisigazwa by'abantu ba kera cyane bagera ku 4800 bava mu Misiri na 1200 bo muri Sudani, ariko hari inyandiko nke zerekana uburyo ibindi bisigazwa by'abanyafurika bigera kuri 750 byakusanyijwe.
Kimwe mu biranga amateka ya Afurika

Ahavuye isanamu, Museum of Zoology

Insiguro y'isanamu, Iki cyegeranyo ni intango y'ibintu biranga amateka ya kera ya Afurika byakusanyijwe n'iyi kaminuza ariko ntabwo gikubiyemo byose

Uyu mushinga mu kitwa "Collections-Connections-Communities" (Gukusanya-Guhuza-Abaturage), akaba ari gahunda y'ubushakashatsi muri kaminuza ya Cambridge.

Iki cyegeranyo gisoza gitanga inama z'ukuntu harushaho gukorwa ubushakashatsi, hakabaho ubufatanye no gushishikara, cyane cyane mu ntiti z'abanyafurika n'indi miryango.

Dr Namusoke agira ati: "Ariko intambwe ikomeye ikurikiraho ni ugushaka ukuntu ibyo bintu biranga amateka ya kera byarushaho kujya ahagaragara no kwemerera abantu kubyisuzumira ubwabo."