Uganda: 46 baguye mu mpanuka ikomeye y'imodoka nyinshi

Insiguro ya video, Imodoka enye mu mpanuka yabaye ku muhanda munini wa Kampala-Gulu
    • Umwanditsi, Maia Davies

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu barenga mirongo ine, ari bo bapfuye nyuma y'uko imodoka nyinshi zagonganiye ku muhanda munini muri Uganda, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu.

Polisi yavuguruje umubare yari yatanze mbere w'abantu 63 bapfuye, ivuga ko yari yibeshye ikabara n'abantu bari bataye ubwenge kuri ubu barimo baravurwa.

Polisi yavuze ko impanuka yabaye ubwo imodoka ebyiri zitwara abagenzi zagendaga mu byerekezo bitandukanye zagonganye, ubwo zarimo zigerageza kunyura ku zindi ebyiri harimo ikamyo ndetse n'imodoka nto, ku muhanda wa Kampala-Gulu ahagana ku isaha ya 00:15 (21:15 GMT).

Imwe muri izo bisi yakase ihutiyeho irimo kugerageza kwirinda kugongana n'indi ariko ibi byahise bitera kugongana imbere no ku ruhande bituma umurongo w'izindi modoka zitakaza umuhanda ziribirindura.

Uretse abagenzi bari muri izo modoka bapfuye, ndetse n'abandi benshi bakomeretse, polisi yatangaje ko iri gukora iperereza mu kumenya icyateye iyi mpanuka.

Akaga k'impanuka ya bisi muri Uganda

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wo mu burengerazuba wa Kiryandongo.

Polisi yavuze ko irimo gukorana n'inzego zishinzwe ubuzima n'ubutabazi kugira hamenyekane imibare ya nyayo hanatangwe amakuru agezweho hakomeje gukorwa iperereza ry'icyateye impanuka.

Umuvugizi wa Polisi mu ako karere, Julius Hakiiza, yavuze ko impanuka yatewe n'imodoka itwara abagenzi yari irimo "kugerageza kunyura ku yindi."

Yabwiye BBC ko iyo modoka yagonze indi modoka itwara abagenzi iyiturutse imbere, yavaga mu cyerekezo gitandukanye.

Perezida Yoweri Museveni yavuze ko yatewe ''umubabaro'' no kumenya inkuru y'iyo mpanuka atanga ubutumwa bwo guhumuriza imiryango y'ababuze ababo.

Yasabye ko habaho kwigengesera kugira hirindwe bene izo mpanuka.

Yategetse ko buri muryango w'ababuze ababo uhabwa miliyoni eshanu z'ama shilling na miliyoni imwe ku wakomeretse.

Uwo muhanda uhuza umurwa mukuru Kampala uri mu majyepfo n'umujyi wa Gulu wo mu majyaruguru, ni imwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu gihugu.

Nyuma y'iyo mpanuka, polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda kunyuranaho mu buryo bushobora guteza ibyago.

Yongeyeo ko ibi ari ''bimwe mu bikomeje gutera impanuka nyinshi mu gihugu'' cya Uganda.

Ikarita y'Ubugande yerekana umurwa mukuru Kampala ndetse n'umujyi wa Gulu
Insiguro y'isanamu, Impanuka yabereye ku muhanda uhuza umurwa mukuru Kampala n'umujyi wa Gulu mu majyaruguru ya Uganda