Ingabo za Syria zavuye mu mujyi wa Aleppo mu gihe inyeshyamba zateye intambwe

Abantu benshi, barimo bamwe bafite imbunda, bari hanze y'inyubako ndende

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Amakuru avuga ko ku wa gatandatu inyeshyamba zabonywe hanze y'iyi nyubako ndende y'i Aleppo
    • Umwanditsi, Christy Cooney
    • Igikorwa, BBC News

Ingabo za leta ya Syria zavuye mu mujyi wa Aleppo nyuma y'igitero cy'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad.

Igisirikare cya Syria cyemeye ko inyeshyamba zinjiye mu "bice binini" by'uwo mujyi, wa kabiri mu bunini muri icyo gihugu, ariko cyasezeranyije kuzigarukana (kuzitera na cyo).

Icyo gitero cy'inyeshyamba ni yo mirwano ya mbere ikomeye cyane ibaye mu ntambara yo muri Syria muri iyi myaka ya vuba aha ishize.

Abantu barenga 300, barimo n'abasivile nibura 20, ni bo bamaze kwicwa kuva icyo gitero cyatangira ku wa gatatu w'iki cyumweru, nkuko umuryango ufite icyicaro mu Bwongereza ukurikiranira hafi ibibera muri Syria (Syrian Observatory for Human Rights, SOHR) ubivuga.

Mu ijambo yavuze ku wa gatandatu, Perezida Assad yasezeranyije "kurwana ku mutekano [wa Syria] n'ubusugire [bwayo] imbere y'abaterabwoba bose n'ababashyigikiye".

Ibiro bye byasubiyemo amagambo ye agira ati: "[Igihugu] gifite ubushobozi, hamwe n'ubufasha bw'inshuti zacyo, bwo kubatsinda no kubarimbura, uko ubukana bw'ibitero byabo by'iterabwoba bwaba bumeze kose."

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Irani Abbas Araghchi yitezwe kugirira uruzinduko mu murwa mukuru Damascus wa Syria kuri iki cyumweru kuganira kuri icyo gitero.

Intambara yo gusubiranamo kw'abaturage ba Syria, imaze kwicirwamo abantu bagera ku 500,000, yatangiye mu mwaka wa 2011, nyuma yuko ubutegetsi bwa Assad busubizanyije guhashya kurimo urugomo ku myigaragambyo y'abaharanira demokarasi.

Kuva hakemeranywa ku gahenge mu mwaka wa 2020, ahanini iyi ntambara yarakendereye, ariko abarwanya ubutegetsi bakomeje kugenzura umujyi wa Idlib wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu hamwe n'igice kinini cy'intara iwukikije.

Idlib iri mu ntera ya kilometero 55 uvuye i Aleppo, umujyi ubwawo na wo wahoze ari indiri y'inyeshyamba kugeza ubwo wigarurirwaga n'ingabo za leta mu mwaka wa 2016.

Ikarita igaragaza aho Syria iherereye, hamwe n'umujyi wa Aleppo wo mu majyaruguru cyane, uri haruguru ya Idlib
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Iki gitero cya vuba aha kiyobowe n'umutwe w'intagondwa ugendera ku mahame akaze y'idini ya Isilamu wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) hamwe n'imitwe ifatanya na wo ishyigikiwe na Turukiya.

Umutwe wa HTS wafatwaga nk'umwe mu mitwe ikomeye cyane kandi yica cyane mu mitwe yose irwanya ubutegetsi bwa Assad ndetse wari usanzwe ari wo ufite ijambo rikomeye mu mujyi wa Idlib.

Inyeshyamba zafashe ikibuga cy'indege cya Aleppo n'imijyi ibarirwa muri za mirongo iri hafi yacyo, nkuko umuryango SOHR ubivuga.

Zanatangaje umukwabu watangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa gatandatu guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00) zaho, ni ukuvuga saa kumi z'umugoroba (16:00) zo mu Rwanda no mu Burundi.

Umuryango SOHR wanavuze ko inyeshyamba zakataje imbere mu mijyi myinshi yegereye umujyi wa kane mu bunini muri Syria wa Hama – mu majyepfo ya Aleppo – ndetse ko ingabo za Syria zahavuye.

Ariko uwatanze amakuru wo mu ngabo za Syria wasubiwemo n'igitangazamakuru cya leta yabihakanye.

Igisirikare cya Syria cyavuze ko inyeshyamba zagabye "igitero kinini kivuye mu mfuruka nyinshi ku ngamba za Aleppo na Idlib" ndetse ko ingamba (imirwano) zabereye "ahantu harenga kilometero 100".

Igisirikare cya Syria cyavuze ko abasirikare bacyo babarirwa muri za mirongo bishwe.

Igisirikare cy'Uburusiya kirwanira mu kirere, cyagize uruhare rukomeye mu gutuma Assad aguma ku butegetsi ubwo intambara yari igeze mu mahina, cyagabye ibitero byo mu kirere muri Aleppo ku wa gatandatu.

Ibyo bitero byabaye ibya mbere kigabye muri uwo mujyi kuva cyafasha ingabo za leta ya Syria kwisubiza uwo mujyi mu mwaka wa 2016.

Nyuma yaho ku wa gatandatu, umuryango SOHR wavuze ko igisirikare cy'Uburusiya cyagabye ibindi bitero icyenda kuri Idlib.

Umuvugizi wa leta y'Amerika yavuze ko "kwishyingikiriza Uburusiya na Irani" kwa Syria, hamwe no kwanga gutera intambwe ijyanye na gahunda y'amahoro yo mu mwaka wa 2015 y'akanama k'umutekano k'Umuryango w'Abibumbye, "byashyizeho ibituma ibi birimo kubaho ubu" muri icyo gihugu.

Amafoto yagaragaje imihanda iva muri Aleppo yuzuyemo imodoka ku wa gatandatu ubwo abantu bageragezaga kuva muri uwo mujyi, n'umwotsi uzamuka mu kirere cy'uwo mujyi.

Umwotsi wabonetse uzamuka hejuru y'ikirere cy'i Aleppo nyuma y'igitero cy'Uburusiya kuri uwo mujyi

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Umwotsi wabonetse uzamuka hejuru y'inyubako z'i Aleppo ku wa gatandatu nyuma y'ibitero by'Uburusiya