Urupfu rw’amayobera rw’abarabukazi bavukana i Sydney

Amaal Abdullah Alsehli (ibumoso) na Asra Abdullah Alsehli

Ahavuye isanamu, NEW SOUTH WALES POLICE

Insiguro y'isanamu, Amaal Abdullah Alsehli (ibumoso) na Asra Abdullah Alsehli

Tariki 07 Kamena(6), abategetsi muri Australia bakomanze ku muryango wa ‘apartment’ i Sydney.

Ababamo bari bamaze amezi arenga atatu batishyura inzu. Imbere y’umuryango agasanduku k’amabaruwa kari karuzuye. 

Imbere, basanzemo imirambo y’abagore babiri – abavandimwe bo muri Arabia Saoudite – bari baryamye mu byumba bitandukanye, kandi hashize ibyumweru. 

Amezi abiri nyuma yabwo, nubwo habaye “amaperereza akomeye”, polisi ntiramenya neza ibyabaye kuri Asra Abdullah Alsehli, w’imyaka 24, na murumuna we Amaal Abdullah Alsehli, 23. 

Nta kimenyetso ko habaye kwinjira ku ngufu muri ‘apartment’ yabo kandi nta kimenyetso cyabonetse cy’igikomere ku mubiri, nk’uko polisi yabivuze. 

Polisi ivuga ko urupfu rwabo “ruteye amakenga” kandi “rudasanzwe”. 

Baracyategereje ibyavuye mu icukumbura ngo bemeze uko aba bagore bapfuye.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko iby’ibanze byavuye mu gupima imirambo n’uburozi ntacyo byerekana. 

Claudia Allcroft, ukora iperereza, mu kwezi gushize yabwiye abanyamakuru ati: “Nta byinshi tuzi kuri aba bakobwa. 

“Twizeye ko hari umuntu uzadufasha mu iperereza ryacu.”

Ni ba nde?

Bicye nibyo bimaze gutangazwa. Bombi bimukiye muri Australia bavuye muri Saudi Arabia mu 2017 basaba ubuhungiro, ariko abategetsi ntibavuze impamvu. 

Polisi ivuga ko “nta kintu cyerekana” ko imiryango yabo ishobora gufatwa nk’ikekwa.

Aba bakobwa bombi bakoraga ku kibuga cy’indege nk’aba – ‘traffic controller’ mu gihe banigaga mu ishuri ry’ubumenyingiro, ibyo bigaga ntabwo bizwi. 

'Apartment' aba bakobwa bari bacumbitsemo iri muri iyi nyubako iri i Canterbury, mu mujyi wa Sydney

Ahavuye isanamu, REALESTATE.COM

Insiguro y'isanamu, 'Apartment' aba bakobwa bari bacumbitsemo iri muri iyi nyubako iri i Canterbury, muri Sydney

Abaturanyi b’aba bakobwa babwiye ibinyamakuru byaho ko biberagaho ubuzima bwite cyane. 

Uwari ushinzwe inzu yabo yabwiye abanyamakuru ko bamusabye kugenzura amashusho ya camera z’umutekano mu mezi yabanjirije urupfu rwabo.

Kuri uyu Michael Baird, bari bafite impungenge ko hari ikibazo mu kuboherereza ibiryo basabye.

Michael yasabye polisi kugenzura ayo mashusho muri Werurwe(3), abo bakobwa bemeje ko nta kibazo bayabonyemo. 

Gusa Michael Baird yabwiye ikinyamakuru Sydney Morning Herald ko yababonaga “nk’udufundi tubiri duto…dufite ikintu dutinye.”

Hari akandi kanunu?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Nubwo polisi ntacyo irageraho, uru rupfu ruri kuvugwaho cyane muri Australia – bariyahuye, hari icyagenze nabi hagati yabo, cyangwa ni ikindi kintu? 

Muri rukurukuru rukomeje gukwira hakomeje kubonekamo ishusho idasobanutse neza y’ibishobora kuba byarabaye. 

Ikinyamakuru The Australian kivuga ko umwe muri aba bakobwa yari afite ubwoba ko agendwaho n’igihugu cye kubera amahitamo njyabitsina ye, naho undi yari yarabaye utemera Imana. 

‘Homosexuality’ no kutemera Imana byombi ntabwo byemewe iwabo, mu gihugu kigendera ku mahame ya Islam. 

Australian Broadcasting Corporation (ABC) ivuga ko imikufi iriho imisaraba y’abakristu bayisanze mu byumba byabo bombi. 

Indi nkuru ivuga ko ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bwanzwe kandi bari bagowe cyane no kwishyura icumbi ryabo. 

Umuntu umwe utaratangajwe yabwiye ABC ko inshuro nyinshi yabonye umuntu batamenyereye mu cyumba rusange cy’igorofa bacumbitsemo mbere y’urupfu rwabo.

Ubwo uwo yabazwaga uwo ari we ngo yavuze ko ari uwo muri ‘apartment’ ya bariya bakobwa.

Byavuzwe ko Asra, umukuru, mu 2019 yatanze ikirego cyo kwihaniza umugabo utaratangajwe, ariko akaza kugihagarika nyuma gato. 

Polisi ntabwo yigeze igira icyo ivuga kuri izo nkuru, kandi BBC ntabwo yabashije kuzigenzura mu buryo bwigenga.

Itangazo ubu ririmo kwamamaza gukodesha iyi ‘apartment’ babagamo ririmo umurongo uvuga ngo “Polisi ivuga ko ibyabaye atari ibikunze kuba kandi bidateje rubanda akaga.”

Abanya-Saudi baba hano mu bwoba

Urupfu rwa Asr ana Amaal rwateye ubwoba n’agahinda abagore bo muri Saudi Arabia baba muri Australia. 

Saffa, impirimbanyi n’umunyabugeni wasabye gutangazwa kuri iryo zina rye rimwe, ati: “Benshi muri twe tubayeho ducyebaguzwa [kubera ubwoba].”

Abategetsi muri Arabia Saudite n’imiryango bashobora gukomeza kuba ikibazo ku bagore bahunga, yewe no mugihe babashije kugera mu buhungiro, nk’uko yabibwiye BBC.

Ubugeni bwa Saffaa kenshi bwibandaga ku buryo Saudi Arabia ifatamo abagore

Ahavuye isanamu, SAFFAA

Insiguro y'isanamu, Ubugeni bwa Saffaa kenshi bwibandaga ku buryo Saudi Arabia ifatamo abagore

Yibukije inkuru ya Dina Ali Lasloom wahungiye muri Philippines mu 2017 akaza kugarurwa iwabo ku ngufu n’umuryango we. Nta wongeye kumwumva kuva ubwo. 

Kuri Saffaa, kuba Asr ana Amaal bari babashije guhunga Saudi Arabia, abona ko bigoye cyane ko bari kwiyahura bari i Sydney – umujyi bari bamazemo imyaka itanu.

Benshi mu basaba ubuhungiro bavuye muri Saudi Arabia baba muri uyu mujyi bari bazi aba bakobwa mbere y’uko batongeye kubumva mu mezi atandatu ashize, nk’uko abivuga.

Ati: “Hari ikintu mu by’ukuri kibi cyabaye kuri bo ku buryo bagize ubwoba bwinshi bakishyira mu kato.”

‘Australia ntiyabafashije’

Hatitawe ku buryo bwapfuye, biraboneka ko Australia ntacyo yabafashije, nk’uko bivugwa na Sophie McNeill umushakashatsi muri Human Rights Watch. 

Yabwiye BBC ko usaba ubuhungiro wese “agorwa cyane n’ubuzima” ariko abagore bo muri Saudi bo “bageramiwe by’umwihariko”.

Ati: “Niba uri umu-Syria, Afghan, ushobora kubona benshi bari mu kibazo nk’icyawe, ariko abagore bo muri Saudi ni bacye cyane kandi…bafite ubwoba bwinshi, no kwikanga.”

Hejuru y’ibyo, benshi bagorwa n’imibereho. Muri Australia, abasaba ubuhungiro bategereje ko ubusabe bwabo bwigwaho babona udufaranga ducye cyane two kubatunga.

Sophie ati: “Benshi baba barakuriye mu buzima bwiza… ni ubutwari, ni icyemezo gikomeye iyo biyemeje guhunga. Baba bateye umugongo ubuzima butekanye mu by’ubutunzi.”

Saffaa yemeza ko abagore nk’abo bahura n’ibibazo byihariye. Ko icyemezo cyo kubima Visa – niba ari ukuri koko nk’uko bivugwa – cyaba cyarimo “uburangare” kandi cyabateye umujagararo (stress) ukomeye.

Ati: “Ndacyababajwe no kuba bishoboka ko babuze umuntu n’umwe ubafasha ngo abacishe mu zindi nzira zashobokaga.”

Sophie we ati: “Biraboneka ko baciye mu bibazo bonyine…kandi mu bwoba.”

Yongeraho ati: “Baje hano bashaka ahatekanye ariko ntitwabafashije.”