'Akazi gasigaye mu bitagaragara' – Uko Tuyisenge abyaza amafaranga ibyajugunywe

Insiguro ya video, Reba uko Cassien Tuyisenge 'imyanda' abantu bajugunya ayivanamo akazi
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Amashami y’ibiti ‘mabi’ yatawe cyangwa adakenewe, imishito botsaho za ‘brochettes’, imiheha ya ‘plastique’ yaciwe ikajugunywa, ‘serviettes’ zakoreshejwe, amacupa yavuyemo ibintu… aha ni ho hari akazi, ni ho umunyabugeni Cassien Tuyisenge ari kuvana imibereho ye n’abo ubu akoresha.

Mu mujyi muto wa Ngoma, wahoze uzwi cyane nka Kibungo, mu burasirazuba bw’u Rwanda, ni ho Tuyisenge yashinze kompanyi Inkingi Art, ibikorwa bye byatumye ahabwa agashimwe ko ku rwego rw’igihugu ka Youth Connect Award kubera guhanga udushya no kurengera ibidukikije.

Izindi nkuru wasoma:

Ibyo akoresha kuri benshi ni imyanda yo kujugunya cyangwa iba yanajugunywe, kuri we ni imari ikomeye. Naramusuye aho akorera anyereka ibyo akora n’uko abikora.

Ati: “Buri kintu cyose kijugunywa njyewe nkibonamo akamaro. Urabona amacupa yavuyemo inzoga, imishito ya ‘brochettes’…iyo umuntu agikoresheje yumva umumaro wacyo urangiye akajugunya.”

Ibyatawe nk'imyanda ni yo mari ye y'ibanze
Insiguro y'isanamu, Ibyatawe nk'imyanda ni yo mari ye y'ibanze

Mu ngo z’abantu, mu mashyamba n’imirima y’abandi – abanje kubasaba, mu tubari…ni ho avana ibikoresho bye, kenshi ku buntu kuko bo biba bitakibafitiye umumaro.

Ati: “Umuheha urawufata ukawoza. Hari uburyo nyitegura nkayitera irangi nkayizengurutsa ‘miroir’ iri ku gikarito, hakavamo umutako usa gutya”.

Pacifique Hagenimana ni umusore w’urungano rwa Tuyisenge, ubu barakorana. Avuga ko abantu benshi batumvaga akazi Tuyisenge akora.

Ati: “Babonaga yikoreye imyanda nk’amacupa yatawe n’ibindi, baravuga ngo yasaze. Niba yikoreye igishami cy’igiti kimeze ukuntu bati ‘agiye kukimaza iki?’. Ariko iyo babonye akantu kavuyemo nabwo barabaza ngo 'byagenze gute?'”.

'Miroir' itatse imiheha itagikoreshwa ni umurimbo ucyesha icyumba akora
Insiguro y'isanamu, 'Miroir' itatse imiheha itagikoreshwa ni umurimbo akora ucyesha (ususurutsa) icyumba

Mu Rwanda, 30% y’urubyiruko rugeze igihe cyo gukora ni abashomeri nk’uko imibare y’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare kibivuga, ni ingorane ku gihugu gifite ubutaka buto, ariko leta ikomeza gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo nk’igisubizo.

Tuyisenge avuga ko afite imbogamizi zo kuba umushinga we hari ibyo ukibura nk’imashini zigezweho kuko kugeza ubu agikoresha intoki.

Ati: “Ibyo bituma ikintu wari gukora mu minsi itatu ugikora icyumweru cyangwa bibiri.”

Ibiti 'bibi' 'amashami yabyo 'ameze nabi' nibyo yibandaho akabivanamo ibintu byiza
Insiguro y'isanamu, Ibiti 'bibi', 'amashami yabyo 'ameze nabi', ni byo yibandaho akabivanamo ibintu byiza

Tuyisenge avuga ko urubyiruko rukwiye gukanguka rugatekereza akazi mu bintu bitamenyerewe.

Ati: “Ntabwo akazi kabuze, nimba ndi kukabonera mu bitagaragara, hari benshi bagishakira akazi mu bigaragara, kandi ibigaragara nta kazi gasigayemo. Ibi rero birimo akazi kandi rwose ni akazi kantunze.”