Uburusiya buri kurwana n'umutwe witwaje intwaro winjiye uvuye muri Ukraine

Ahavuye isanamu, Telegram
- Umwanditsi, James Gregory
- Igikorwa, BBC News
Abategetsi bo mu Burusiya bavuga ko umutwe witwaje intwaro wambukiye muri icyo gihugu uvuye muri Ukraine unyuze mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya kandi ko gukozanyaho kwahabereye hari abantu bagukomerekeyemo.
Guverineri w'ako karere Vyacheslav Gladkov yavuze ko abasirikare b'Uburusiya barimo gushakisha "abononnyi" (konona) yavuze ko bateye akarere ka Grayvoronsky banyuze ku mupaka.
Umuvugizi wa Vladimir Putin yavuze ko uyu Perezida w'Uburusiya yabimenyeshejwe.
Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo ndetse yavuze ko Abarusiya bo mu mitwe ibiri yitwara gisirikare ari bo bagabye icyo gitero.
Guverineri Gladkov yavuze ko abantu umunani bakomeretse, barimo babiri bajyanwe ku bitaro nyuma yuko icyaro kimishweho ibisasu ndetse abantu batatu bagakubitwa n'ibice by'ibisasu mu mujyi wa Grayvoron.
Yavuze ko imirwano yanangije inzu eshatu n'inyubako y'ubutegetsi yo muri ako gace kandi ko ibintu n'ubu "birakomeye cyane".
Guverineri Gladkov yavuze ko "igikorwa cyo guhashya abakora iterabwoba" cyatangiye muri ako karere, ibi bikaba byahaye ububasha bwihariye abategetsi, burimo no kugenzura imyirondoro no kugenzura itumanaho.
BBC Verify, itsinda ry'abanyamakuru ba BBC bakora inkuru z'icukumbura, yagenzuye amashusho yavuye mu karere ka Belgorod yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa mbere.
Kugeza ubu, iryo tsinda ryabonye videwo isa nk'ifatiwe mu ndege nto itarimo umupilote (drone), videwo irimo imodoka nyinshi z'intambara, rivuga ko yafatiwe hafi ya bariyeri yo ku mupaka wo mu majyepfo ya Belgorod.
Ikindi, BBC Verify yashoboye kumenya ko amashusho agaragaza za kajugujugu ari aya za kajugujugu zikorera muri ako karere.
Ayo mashusho ni aya vuba aha, ariko biragoye kuvuga neza neza ugendeye kuri izo videwo uko ibintu byagiye bikurikirana mu buryo bwa nyabwo.
Ukraine yavuze ko abihishe inyuma y'iki gikorwa kirimo kuba ari abo mu matsinda yitwa Liberty of Russia Legion na Russian Volunteer Corps (RVC).
Umutwe wa Liberty of Russia Legion – umutwe witwara gisirikare w'Abarusiya ufite icyicaro muri Ukraine, uvuga ko ukorera imbere mu Burusiya ngo uhirike Perezida Vladimir Putin – ku wa mbere watangaje kuri Twitter ko "wabohoye byuzuye" umujyi wa Kozinka wo ku mupaka. Wavuze ko amatsinda yawo agenda imbere yageze mu mujyi wa Grayvoron, hirya kure mu burasirazuba.
Ariko Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida Putin, yabwiye ibiro ntaramakuru bitandukanye byo mu Burusiya ko harimo gukorwa ibikorwa byo gukuraho umutwe w'abononnyi, anavuga ko intego yawo ari ugutuma abantu badahanga amaso ibibera mu mujyi wa Bakhmut wo mu burasirazuba bwa Ukraine – aho itsinda Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya rivuga ko ryawigaruriye nyuma y'amezi ashize y'imirwano ikaze muri uwo mujyi yamenetsemo amaraso menshi.
Peskov yagize ati: "Turumva neza intego y'ubwononnyi nk'ubu – kuyobya abantu ntibarangamire mu cyerekezo cya Bakhmut, kugabanya ingaruka yo mu rwego rwa politiki yo gutakaza Artyomovsk [Bakhmut] ku ruhande rwa Ukraine".

Ukraine ivuga ko ikigenzura ibice bimwe by'uwo mujyi.
Yuriy Sak, umujyanama wa minisitiri w'ingabo wa Ukraine, yagize ati: "Abari inyuma y'ibi bitero ni Abarusiya barambiwe ibikorwa by'ubutegetsi bw'iterabwoba bwabo".
Ubwo yaganiraga n'ikiganiro World Tonight cya BBC Radio 4, yishimiye ibyo birimo kuba anakomoza ku cyo yise "ukwiyongera kurimo kubaho kw'imitwe yitwaje intwaro y'Abarusiya".
Ariko yavuze ko adashobora kwemeza cyangwa guhakana niba igihugu cye kirimo gucumbikira cyangwa gufasha imitwe irimo kugira uruhare muri ibyo bikorwa.
Ibi bya vuba aha bibaye mbere y'igitero kimaze igihe cyitezwe cya Ukraine cyo kugarukana (guhindukirana) abasirikare b'Uburusiya bayiteye.
Ibice bimwe by'akarere ka Belgorod n'utundi turere twinshi tw'Uburusiya byarashweho ibisasu bya rutura cyangwa bigabwaho igitero cy'indege nto itarimo umupilote (drone), kuva Uburusiya bwagaba igitero gisesuye kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.
Abategetsi bo mu Burusiya begetse ibyo bitero ku gisirikare cya Ukraine, nubwo Ukraine yahakanye kugira uruhare muri ibyo bivugwa ko ari ibitero by'ubwononnyi ku butaka bw'Uburusiya.
Mu kwezi kwa Mata (4) uyu mwaka, Uburusiya bwarashe igisasu by'impanuka ku mujyi wa Belgorod, uri ku ntera ya kilometero 40 mu majyaruguru y'umupaka na Ukraine.
Hashize iminsi nyuma yaho, abantu barenga 3,000 barahungishijwe bakuwe mu ngo zabo, nyuma yuko igisasu kitaraturika kihatahuwe.
Andi makuru yo kuri iyi nkuru yatawe na James FitzGerald.










