Video: "Amazi y'umugisha" y'i Kibeho: Abajyayo bitwaza amajerikani kuko bemera ko akiza...ibindi kuri ayo mazi

Insiguro ya video, Reba icyo abajya i Kibeho bavuga kuri aya mazi bita 'ay'umugisha'
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kibeho

Abantu bajya mu rugendo nyobokamana i Kibeho mu Rwanda, kimwe mu byo bavanayo ni "amazi y'umugisha" bemera ko akora ibitangaza birimo no gukiza indwara.

Umwe mu bakobwa 3 babonekewe i Kibeho avuga ko ari amazi Bikiramariya yatanze. Uretse abo mu Rwanda, hari abaturuka mu bindi bihugu na bo bemera iby'aya mazi.

Iby'aya mazi bavuga ko akora ibitangaza ntabwo byemerwa n'abantu bose.