'Champoing' n'ibindi...Menya byinshi wibaza ku bijyanye no kwita ku misatsi

Umugore urimo kogo mu mutwe

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Hari amasabune menshi ku isoko akoreshwa mu kwita ku misatsi ariko amenshi avugwa ukutari ko ndetse akanatangwaho amakuru y'ibihuha

Twese twifuza gutunga imisatsi myiza kandi ifite ubuzima buzira umuze, yaba imiremire, imigufi, ikaraza cyangwa se irambuye.

Mu bigendanye no gukora ibikoresho by'imisatsi, uruganda rwinjiza miliyoni zitabarika z'amadorari, ibicuruzwa bitagira ingano, imideli n'inkuru z'uburiganya zo kuri TikTok bituma twibagirwa iby'ingenzi.

Mu by'ukuri, kugira umusatsi mwiza ntibisaba gukoresha amafaranga menshi cyangwa gukurikiza gahunda zikomeye cyane; ahubwo bisaba ibyoroheje.

Abahanga mu by'umusatsi (Trichologists) Eva Proudman wo muri UK Hair Consultants na Tracey Walker wo muri Hair and Scalp Clinic basobanura kandi bakavuguruza ibitekerezo bine(4) bikwirakwizwa ku bijyanye no kwita ku musatsi.

1. Amazi akonje ntatuma imisatsi yawe iyaga

Wigeze kwiyemeza kwicwa n'imbeho irenze urugero kubera kujya mu mazi akonje cyane igihe kirekire kugira ngo imisatsi yawe igire umucyo?

Ntukigire impungenge, ushobora kubihagarika ukajya woga amazi ashyushye cyangwa y'akazuyazi kandi akunejeje, kuko Eva Proudman avuga ko amazi akonje nta bwiza bwihariye yongera ku misatsi.

Femme sous la douche.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Hagarika kwiyicisha umuruho! Nta mpamvu yo kwiyuhagira amazi akonje cyane, kuko bitazatuma umusatsi wawe urushaho kubengerana.

"Nta mpamvu yo koga mu mutwe n'amazi akonje no kuyirizamo imisatsi yawe, kuko nta kamaro kabyo," nk'uko impuguke mu by'imisatsi ibisobanura.

"Icy'ingenzi ni ugukingira imisatsi ibiyangiza, nk'imiti ikaze, ubushyuhe bwinshi n'ibindi byayibangamira biturutse mu bidukikije", nk'uko abivuga.

Uwo muganga w'inzobere yongeraho ko bitemewe gukaraba imisatsi mu mazi ashyushye cyane, kuko bishobora kuyumisha no gutwika uruhu rwo ku mutwe, nk'uko amazi ashyushye atwika uruhu rw'inyuma ku mubiri.

2. Nta muti wasana umusatsi wamaze kwangirika

Niba wibwira ko ushobora gusana imisatsi yacitse ku mpera zayo utagiye muri salon, nakubwira ko wibeshya kandi uzababara numara kumenya ko gukatwa ari bwo buryo bwonyine bushobora kugufasha gukosora icyo kibazo.

Eva Proudman asobanura ko umusatsi wacitse ku mpera uba umeze nk'amasogisi maremare yashaje akagenda ashiraho umubiri wayo kugeza icitse. Nta buryo bwo kuyasana bubaho.

N'umusatsi wacitse ku musozo kugeza ubwo usumbanye, nta kindi cyawufasha atari ukuwukata.

Ku misatsi ifite yafatanye cyangwa igacika ku misozo (pointes fourchues), igisubizo cyonyine ni ukuyikata

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ku misatsi ifite yafatanye cyangwa igacika ku misozo (pointes fourchues), igisubizo cyonyine ni ukuyikata

Walker aragira ati: "Niba wibwira ko umusatsi ucika, hanyuma ukawufata ukawitegereza neza na microscope, ubona usa n'aho ufite ibice bibiri cyangwa bitatu bindi."

"Ibicuruzwa biri ku isoko bikora nka kole iza igafatanya imisatsi kugira ngo igaragare neza."

Ku bwa Walker, ibyo ni ibisubizo by'igihe gito kandi arakangurira abantu kwirinda gusesagura amafaranga ku bicuruzwa byizeza ibisubizo bidashoboka.

Proudman yongeraho ko ibyo bavuga ko gukata imisatsi byihutisha gukura ari ibinyoma.

"Nta buryo bwo kwihutisha gukura k'umusatsi, bityo buri kintu cyose kivugwa ko cyabishobora kiba ari ikinyoma."

3. Imisatsi yawe ntizisukura ubwayo ibuka kuyogamo

Waba warigeze guhura n'umuntu uvuga ko yaretse umusatsi we ukisukura wonyine, akakarabamo gake cyangwa ntanawukarabemo na rimwe?

Ariko Proudman ashimangira ko ibyo atari byiza ku musatsi.

Ati: 'Uruhu rwo ku mutwe rufite udusabo tw'amavuta tugera ku 180,000 kandi ruteranya umwanda n'ibisigazwa niba rutitabwaho ngo rusukurwe bihoraho.

Umugore urimo koga mu mutwe

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ni byiza koga mu mutwe kenshi
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Walker arabyemera, agereranya ibi n'uko bidashoboka gukuraho ikizinga cy'amavuta cyangwa umwanda ku mwenda ukoresheje amazi gusa; bisaba no gukoresha isabune.

Kutitaho koza umusatsi buri gihe bishobora gutera impumuro mbi no gukaza ibibazo by'uruhu rwo ku mutwe nk'udusabo (pellicules), kuko "gutererana umusatsi ukawuharira gusigamo amavuta gusa bishobora gutuma umwanda ubamo mwinshi maze bikorohereza kwiyongera kw'udusimba n'udukoko, bikarushaho gutera ububabare mu mutwe, ari hamwe ubona umuntu yishimaguramo."

Eva Proudman asaba koza umusatsi buri minsi ibiri niba ufite umusatsi w'amavuta menshi cyangwa ukoresha ibikoresho byinshi byo kuwitaho.

Laura Waters, umwarimu w'isuzuma ry'imiti muri Kaminuza ya Huddersfield mu Bwongereza, asobanura ko abantu bafite umusatsi w'amavuta menshi bashobora kungukira mu isuku ikomeye, mu gihe abafite umusatsi wumye bashobora gutekereza ku masabune adafite sulfate. Arahenda, ariko ntakura amavuta y'ingenzi (sébum) ku musatsi.

4. Gukoresha 'champoo zumutse ntibisimbura kumesa mu mutwe

Gushaka igihe cyo gukaraba mu mutwe, kumutsa imisatsi no kuyisokoza ntibyoroshye buri gihe.

Ku bw'ibyo, mu bihe by'akazi hari umwanya muto, siporo n'ibindi bikorwa, benshi muri twe twifashisha 'shampoong sec' kugira ngo dusubize imbaraga ku mizi y'imisatsi yanduye amavuta no kuyisukura tudakarabye.

Proudman avuga ko 'shampoing sec' ari "nziza", ariko ko igomba gukoreshwa rimwe gusa hagati y'amasuku abiri.

Ni ukuvuga ko niba uyikoresheje rimwe, inshuro ikurikiyeho ugomba gukaraba mu mutwe aho kongera kuyikoresha.

umuntu urimo gukoresha champoo yumutse mu musatsi we

Ahavuye isanamu, Getty Images

Champoo yumutse ni nziza, ariko, ikibazo kibaho iyo uyikoresheje iminsi myinshi ikurikiranye.

Eva Proudman akomeza agira ati: "Amavuta asanzwe ari ku ruhu rw'umutwe afatwa na shampoo, hanyuma udukoko twitwa levures tukarya iyo myanda yikusanyirije hamwe,"

"Niba utabyitayeho, ushobora kugira uruhu rw'umutwe rukaribwa kandi rukamera nk'urupfutse, bimwe byitwa imvuvu."

Proudman asoza atanga inama yo gufata neza uruhu rw'umutwe nk'uko wita ku ruhu rwo mu maso:

Ati: "Ntiwakwisiga utabanje gukaraba, ntiwakwishyiraho ibirungo by'ubwiza utabanje gukuraho ibyo washyizeho ejo no gukaraba neza mu maso. No ku mutwe bikwiye kuba uko."