"Alopecia yahinduye uburyo nabonaga ubwiza" - Uwatsinze irushanwa ryo guteka mu ifuru mu Bwongereza

Great British Bake off ni irushanwa ry'uguteka ribera mu Bwongereza aho abitabira barushanwa gutegura ibyo kurya bitetse mu ifuru byiza kurusha ibindi.
Uwatsinze iri rushanwa muri uyu mwaka yavuze ko kubana n'indwara ya Alopecia byamuhinduye uburyo abona ubwiza.
Alopecia ni indwara ituma imisatsi ipfuka ku buryo budasanzwe, rimwe na rimwe igashiraho yose.
Ubwoko bumwe bwa Alopecia bushobora kuva mu muryango.
Ibi bisobanura ko bushobora kugaragara mu bagize umuryango. Urugero, 'Androgenetic Alopecia' izwi nka 'pattern baldness' ihuzwa cyane n'imiterere y'utunyangingo tw'amaraso (genes) umuntu yaremanywe.
Ariko, ifite ubundi bwoko nka Alopecia Areata, buterwa n'uko ubudahangarwa bw'umubiri bwibasira intima y'imisatsi, nubwo imiterere karemano y'umuryango na yo ishobora kongera ibyago byo kuyirwara.
Alopecia ntabwo yandura, ntushobora kuyandura ku wundi umuntu binyuze mu gukoranaho, gusangira imyambaro y'umusatsi, cyangwa gukorakora, ni ikibazo cy'ubuzima kiva mu mubiri.
Ku bimenyetso byayo byo biterwa n'ubwoko, ariko ibimenyetso bisanzwe birimo:
- Ahantu hatoya, hagaragara imisatsi yapfutse ku mutwe cyangwa ku mubiri
- Gupfuka kw'imisatsi cyane (nko ku gitanda cyangwa mu bwogero)
- Kugira ubushyuhe cyangwa gukorora mbere y'uko imisatsi ipfuka
- Uruhu rw'urutoki rushobora kugira imirongo cyangwa gukomera (by'umwihariko muri alopecia areata).
Jasmine Mitchell watsinze rya rushanwa ryo guteka, ni umukobwa w'imyaka 23 yavuze ko ubu burwayi abufite kuva afite imyaka 12, ndetse n'icyemezo yafashe cyo kubaho adakoresha imisatsi y'imikorano (perruque/wig).
Mbere ubwo imisatsi ye yari itangiye gupfuka buhoro buhoro akiri umwangavu, Jasmine yambaraga imisatsi y'imikorano.
Nyuma, imisatsi ye yaje kongera gukura ariko iza kongera kuvaho, kandi kugeza mu myaka itatu ishize ntiyajyaga asohoka mu nzu atambaye 'perruque'.
Yagize ati: "Mu myaka itatu ishize sinari kwiyumvisha ko naboneka muri iri rushanwa rya Bake Off, cyane cyane ntambaye 'perruque'."
Jasmine yavuze ko ubu yatangiye kwakira ubuzima bwe atambara imisatsi y'imikorano, nubwo yemera ko agikomeje kwiga kwikunda uko ameze ubu.
Ati: "Kuba mfite alopecia byahinduye kandi biracyahindura uburyo mbona ubwiza. Kuba wowe nyakuri, uko waremwe, ni byo byiza kurusha kugerageza gusa n'abandi bose bakuzengurutse."














