Akon City: Senegal yaretse uyu mushinga w'umujyi utangaje w'inzozi za 'Wakanda'

Ishusho y'umushinga wagombaga kubakwa w'umujyi wa Akon City

Ahavuye isanamu, Akon City/Akon

Insiguro y'isanamu, Ishusho y'umushinga wagombaga kubakwa w'umujyi wa Akon City

Ku wa kane abategetsi muri Senegal bemereye BBC News ko baretse umushinga wo kubaka umujyi uteye imbere kandi utangaje wari watekerejwe na Akon, Umunyamerika ukomoka muri Senegal akaba n'icyamamare muri muzika.

Akon – nyiri uyu mushinga ari na we wagombaga gutanga imari shingiro yo kuwubaka, ntacyo aravuga kuri aya makuru yatanzwe na leta ko bawuretse.

Wari umushinga w'agaciro ka miliyari 5$ watangajwe mu 2018, utangizwa ku mugaragaro mu 2020 mu buryo bwavuzwe cyane.

Wari ugamije kubaka umujyi w'ikoranabuhanga utangaje, kandi ukoresha ingufu z'izuba gusa ndetse ugakoreshwamo ifaranga rya 'cryptocurrency' rya Akoin ry'uyu muhanzi ubwe.

Gusa uyu munsi, hafi imyaka itanu nyuma y'uko kuwubaka bitangijwe ku mugaragaro mu gace ka Mbodiène – muri100km mu majyepfo y'umurwa mukuru Dakar – aho hantu wari kubakwa herekana uko byagenze.

Ikintu cyonyine gihari ni inzu yari iyo kwakira abantu (reception) na yo ituzuye. Nta mihanda, nta zindi nyubako, nta mashanyarazi.

Umwe mu baturage ba hano yabwiye BBC News ati: "Twari twijejwe imirimo, n'iterambere. Ariko nta cyahindutse."

Imigambi ya Akon City yari migari cyane. Icyiciro cya mbere cyonyine cyarimo ibitaro, iguriro rinini (mall), ishuri, stasiyo ya polisi, ikigo cyakira kikanatunganya imyanda, hamwe n'ikigo gitunganya ingufu z'amashanyarazi – iki cyagombaga kurangira mu 2023.

Ibuye fatizo ryashyizweho ubwo uyu mushinga watangizwaga ku mugaragaro mu 2020, ifoto yafashwe mu 2024

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Ibuye fatizo ryashyizweho ubwo uyu mushinga watangizwaga ku mugaragaro mu 2020, ifoto yafashwe mu 2024
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uyu mujyi wose wagombaga gukoreshwa n'amashanyarazi akomoka ku zuba, kandi ifaranga rya 'crypto' rya Akoin rikaba intangiriro yo guteza imbere bene aya mafaranga y'ikoranabuhanga muri Afurika, rihereye hano.

Gusa nubwo mu kiganiro yahaye BBC mu 2022 uyu muhanzi yashimangiye ko uyu mushinga "100,000% urimo gukorwa", nta bikorwa nyabyo byo kubaka byakurikiye kuwutangiza ku mugaragaro.

Ubu, leta ya Senegal yemeje ibyo benshi bakekaga: uyu mushinga warahagaze birenze igaruriro. Abategetsi bavuga ko habayeho kubura amafaranga nk'impamvu nyamukuru yatumye bafata icyemezo cyo kuwureka.

Nubwo Akon City uko yari yatekerejwe ubu byashyizwe ku ruhande, leta ivuga ko ubu irimo gukorana n'umuhanzi Akon ngo bakore undi mushinga w'iterambere "ushoboka" hariya hantu hari hagenwe, bafatanyije n'ikigo cy'ubukerarugendo cya Senegal.

Mu mwaka wa 2014 Akon yatangajije umushinga witwa "Akon Lighting Africa", wari ugamije kugeza amashanyarazi akoresha izuba ku bantu miliyoni zigera kuri 600 batayafite muri Afurika. U Rwanda rwari mu bihugu byari gufashwa n'uyu mushinga.

Watangijwe mu bihugu 16 by'Afurika, ariko muri bimwe na bimwe, birimo n'u Rwanda, urahagarara.

Uruhande rwa Akon ruvuga ko kugeza mu 2020 uyu mushinga wahaga amashanyarazi y'izuba abantu bagera kuri miliyoni 28 mu bihugu 25 by'Afurika.