'Bwa mbere' u Rwanda rwohereje amabuye y'agaciro ya Tungsten ku isoko rya Amerika

Ambasaderi w'Amerika i Kigali (hagati) akikijwe n'abandi bagabo bafite amabuye y'agaciro mato y'umukara mu biganza, bayafatiye hejuru y'imifuka ibiri y'umweru irimo andi mabuye y'agaciro. Barareba muri 'camera', inyuma yabo hari ibendera ry'u Rwanda n'iry'Amerika. avuga ko ari umunsi w'amateka kuba u Rwanda rwohereje bwa mbere aya mabuye y'agaciro muri Amerika

Ahavuye isanamu, @USAmbRwanda

Insiguro y'isanamu, Ambasaderi w'Amerika i Kigali (hagati) avuga ko ari umunsi w'amateka kuba u Rwanda rwohereje bwa mbere aya mabuye y'agaciro muri Amerika

Leta ya Amerikana Leta y'u Rwanda bavuga ko ku nshuro ya mbere amabuye y'agaciro ya Tungsten yaturutse mu birombe byo mu Rwanda yageze ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu masezerano y'ubufatanye mu by'amabuye y'agaciro ibihugu byombi biheruka kugirana.

Abategetsi bavuga ko ayo mabuye ya Tungsten yavuye mu birombe by'i Nyakabingo hanze gato y'umujyi wa Kigali, ubu bicukurwa n'uruganda Trinity Metals rw'Abanyamerika, ajyanwa ku ruganda rwa Global Tungsten and Powders (GTP) rw'i Towanda, muri leta Pennsylvania ruyatunganyamo ibindi bikoresho.

Eric Kneedler, ambasaderi wa Amerikamu Rwanda, yatangaje ko ari "umunsi w'amateka". Avuga ko ibi byaguye amabuye y'agaciro Amerika ibona no "kugera ku mabuye y'agaciro y'ingenzi cyane", hamwe no "guhanga imirimo mu bihugu byacu".

Justin Uwiringiyimana ukuriye Trinity Metals, ishami rya Nyakabingo, yabwiye ikigo cy'itangazamakuru cya leta RBA ko isoko rya Amerika ari "ikintu gikomeye muri iyi si y'amabuye y'agaciro ashakishwa cyane (critical minerals).

Ati: "Biduhaye icyizere ko ibyo dukora bizakomeza mu buryo burambye, atari iby'igihe gito."

Amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi n'ubucuruzi mu bijyanye n'amabuye y'agaciro y'u Rwanda na Amerika yasinywe iruhande rw'amasezerano ya Washington yo guhagarika amakimbirane hagati y'u Rwanda na DR Congo.

DR Congo n'Umuryango w'Abibumbye bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, no gusahura no kugurisha ku isoko mpuzamahanga amabuye y'agaciro y'ingenzi cyane iki gihugu rutura cyo muri Afurika yo hagati gikungahayeho.

U Rwanda ruhakana ibi birego, ruvuga ko na rwo rufite amabuye y'agaciro rucukura rukagurisha ku masoko mpuzamahanga. U Rwanda ruvuga ko mu 2024 rwasaruye miliyari 1.7 y'amadorari mu kugurisha amabuye y'agaciro hanze, kandi ko rugamije kugera kuri miliyari 2.2$ mu 2029.

Shawn McCormick, umukuru wa Trinity Metals, avuga ko ibindi byiciro (shipments)bitatu by'amabuye y'agaciro na byo biri mu nzira, ko bigeze mu nyanja, biva mu Rwanda bigana muri Amerika.

McCormick avuga ko ikigo akuriye ari cyo kinini cy'ubucukuzi bwa mine mu Rwanda kandi gifite abakozi hafi 7,000. Ibi avuga ko biha u Rwanda "amahirwe n'icyizere".

Ati: "U Rwanda ni igihugu gito kiri hagati muri Afurika ariko gifite umumaro munini ku isi, ni amahirwe yo gukorana [na cyo]."

Amabuye y'agaciro ya Tungsten acurwamo ibikoresho byifashishwa n'inganda z'ibikoresho by'ikoranabuhanga, iz'intwaro, n'izikora ibijyanye n'ibyogajuru.

Uruganda Global Tungsten and Powders (GTP) rw'i Towanda muri Pennsylvania rucura muri Tungsten ibikoresho by'icyuma gikomeye bizwi nka 'carbide', n'ibindi bikoreshwa mu bigendajuru, igisirikare, n'ibyifashishwa n'izindi nganda.