Rwanda: Abagendana ubumuga bacuruza hagati ya Goma na Gisenyi bararira

Umwe mu bamugaye ajyanye ibirayi hakurya i Goma ku igare bakoresha
Insiguro y'isanamu, Umwe mu bamugaye ajyanye ibirayi hakurya i Goma ku igare bakoresha

Yves Bucyana

BBC Gahuzamiryango i Rubavu

Ku ruhande rw'u Rwanda, abamugaye basaga 200 bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’umujyi ya Gisenyi mu karere ka Rubavu na Goma muri DR Congo ubu bavuga ko ubu bucuruzi “bwapfuye” bigatuma babayeho nabi mu miryango yabo.

Mbere y’amakimbirane ya politiki ubu akomeye hagati y’ibi bihugu, ku mupaka habaga hari urujya n’uruza runini rw’abamugaye bambutsaga ibicuruzwa byabo ku magare yabugenewe nta kintu basabwe ku mpande zombi. 

Kuva mu mezi ashize ubwo imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za leta ya Congo yongeraga kubura, Abanyarwanda bose binjiye muro Congo basabwa ‘permis de séjour’ igura $40 (asaga 40,000Frw), aba bamugaye bavuga ko ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bwabo. 

Babiri muri aba bacuruzi baganiriye na BBC batifuje gutangazwa, bavuga ko ubu ubucuruzi bwabo bwahungabanye bikagira ingaruka mu mibereho y’imiryango yabo.

Umwe muri bo igare rye aripakiye toni imwe y’ibirayi, agiye kubigurisha hakurya muri DR Congo, aho ubu bitagishoboka ko agera nka mbere.

Ati: “Ubu ndagenda ningera muri ‘zone neutre’ nshyireho umukongomani abe ariwe ubitwara abigeze iwabo…Urebye akazi karapfuye.”

Abamugaye bakora ubu bucuruzi bavuga ko ubu imibereho yabo yifashe nabi
Insiguro y'isanamu, Abamugaye bakora ubu bucuruzi bavuga ko ubu imibereho yabo yifashe nabi
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mugenzi we umaze imyaka 10 akora aka kazi yabwiye BBC ko yagatangiye ari umusore ubu akaba ari umugabo wubatse. 

Ati: “Aka kazi kagerageje no kumfasha ubu nigondeye akazu kajyanye mu bushobozi bwanjye. 

“Ariko uyu munsi n’iyo nzu ndayireba nkumva nta n’icyo imariye kuko abana barimo kubirukana [ku ishuri] inzara ikabakubita. Turasaba ubuyobozi kudukorera ubuvugizi ku bijyanye no kwambuka umupaka.” 

Mbere y’aya makimbirane ariho ibiganiro byahuzaga abategetsi ku mpande zombi mu gukemura ibibazo byabonekaga mu kwambuka uyu mupaka w'ubutaka - uri mu ya mbere inyurwaho na benshi ku munsi kurusha indi muri Africa - ariko ubu ntabyo kuva imirwano ya M23 n’ingabo za leta yakubura. 

Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ibirego Kigali ihakana.

Ildephonse Kambogo ukuriye Akarere ka Rubavu yabwiye BBC ko bakomeje gusaba abaturage “kugabanya no kwitondera ingendo zitari ngombwa muri Congo ku bw’umutekano wabo”. 

Yemera ko ibibazo aba bamugaye bavuga bihari ariko ko bakeka ko "bizagenda biva mu nzira”.

Ati: “Dukorana n’izi koperative z’abacuruzi bacu kugira ngo bakomeze bacuruze muri ibi bihe kugeza igihe ibintu bizagira mu bikorwa.”