Women Deliver 2023: Mu nama ibera i Kigali Malala yasabiye abakobwa kwitabwaho

Malala Yousafzai mu nama Women Deliver 2023 i Kigali mu Rwanda
Insiguro y'isanamu, Malala Yousafzai (mu mwambaro usa n'utukura) yabaye uwa mbere muto uhawe igihembo cya Nobel kubera guharanira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa mu burezi
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Malala Yousafzai, Umunya-Pakistanikazi wahawe igihembo cy'amahoro cya Nobel, avuga ko isi isa n’iyakererewe mu rugamba rwo kugera ku buringanire hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa.

Ibi yabivugiye mu nama ya Women Deliver 2023 iri kubera i Kigali mu Rwanda yiga kuri iki kibazo, akaba ari mu bayitumiwemo b’ibyamamare.

Avuga ko mu bihugu byinshi abakobwa bagisigazwa inyuma mu burezi.

Uyu yabaye uwa mbere muto uhawe igihembo cya Nobel kubera guharanira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa mu burezi.

Afatanyije n’umubyeyi we Ziauddin Yousafzai, bashinze ikigega Malala Fund kigamije guharanira ko umwana w’umukobwa yagira uburenganzira bwo kwiga kugeza ku myaka 12 atishyuye.

Yagize ati: "Turashaka kwereka abayobozi b’isi n’abandi bafite imbaraga ko ibibazo bigihari. Ndabasaba ko bagira icyo bakora.

"Ariko ndasaba namwe urubyiruko guhera aho muri mukaba aba mbere mu guharanira impinduka."

Muri uru rugamba, Malala ashyigikiwe cyane n’umubyeyi we Ziauddin Yousafzai.

Uyu mugabo na we uri mu nama ya Women Deliver 2023, na we avuga ko hakwiriye kubaho impinduka, umukobwa agahabwa uburenganzira ku burezi nk’ubuhabwa umuhungu.

Yagize ati: "Muri Afghanistan, abakobwa bagera kuri miliyoni 5 ntibafite uburenganzira bwo kujya mu mashuri yisumbuye na kaminuza. Hashize imyaka 2, Abatalibani basa n’ababujije burundu abangavu gusubira mu ishuri.

"Ni ngombwa ko aba bana bongera guhabwa uburenganzira bwabo."

Uretse ibibazo birebana n’uburezi, inama Women Deliver 2023 iranasuzuma n’ibindi bibazo birimo intambara zidashira ku isi, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Abitabiriye inama Women Deliver 2023 i Kigali
Insiguro y'isanamu, Iyi nama ibera i Kigali yitabiriwe n'abantu bagera ku 6000

Ngo n’ubwo mu ntambara abagabo ari bo benshi bapfa, ingaruka z’igihe kirekire zikomotse kuri ibi bibazo zishyikira abagore.

Abari mu nama ya Kigali barifuza kandi ko umugore yagira uburenganzira bwo gukora cyangwa kudakora imibonano mpuzabitsina kandi akanagira uruhare mu gufata ibyemezo bijyanye n’urubyaro.

Women Deliver 2023, ihuriro rikomeye ryiga ku buringanire, ni inama ibaye ku nshuro ya 6.

Iyi ya Kigali yahagurukije abagera ku bihumbi bitandatu (6000) bavuye hirya no hino ku isi, ikaba ari iya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika.

Yitabiriwe kandi n’abagore bakomeye barimo Perezida wa Ethiopia.

Malala Yousafzai ni nde?

Ubwo yari afite imyaka 15, Malala – ubu ufite imyaka 26 – yibasiwe n'Abatalibani kubera kuvuga aharanira uburenganzira bwo kwiga ku bakobwa.

Yarokotse igitero, aho umurwanyi wo mu Batalibani yinjiye mu modoka (bus) yamujyanaga ku ishuri iwabo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Pakistani maze akarasa, agakomeretsa Malala n'inshuti ze ebyiri.

Nyuma yo gukira ibikomere yagize, we n'umuryango we bimukiye i Birmingham mu Bwongereza, aho nyuma yise ko ari iwabo ha kabiri.

Kuva icyo gihe yahise aba impirimbanyi ikomeye iharanira uburenganzira bw'abakobwa, akaba amaze no kwandika igitabo.