'Natengushywe' na Putin 'ariko ntibirarangira' – Trump mu kiganiro na BBC

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Umunyamakuru mukuru kuri Amerika Gary O'Donoghue
- Igikorwa, BBC News i Washington
Perezida w'Amerika Donald Trump yavuze ko yatengushywe na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ariko ko ibye na we bitararangira, mu kiganiro cyihariye cyo kuri telefone yagiranye na BBC yonyine.
Perezida w'Amerika yahaswe ibibazo ku kumenya niba yizera Perezida w'Uburusiya, arasubiza ati: "Ni nkaho nta muntu n'umwe nizera."
Trump yabivugaga hashize amasaha atangaje gahunda zo koherereza intwaro Ukraine ndetse yari amaze kuburira ko azashyiraho imisoro ikaze ku Burusiya ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu niba nta masezerano y'agahenge agezweho mu minsi 50.
Mbere, mu kiganiro yari yatangiye mu cyumba cyitwa 'Oval Office' cyo mu biro bya perezida w'Amerika (White House), Trump yanashyigikiye umuryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN), yari yarigeze kuvuga ko nta cyo ukimaze, ndetse yashimangiye ko ashyigikiye ihame ryawo ryo gutabarana nk'umuryango.
'Yarantengushye, ariko sindarangizanya na we' – Trump kuri Putin
Perezida Trump yahamagaye BBC kuri telefone, muri icyo kiganiro cyamaze iminota 20, nyuma y'ibiganiro bijyanye n'uko ashobora kuzaha BBC ikiganiro kijyanye n'isabukuru y'umwaka umwe ushize habaye igerageza ryo kumwica, ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba perezida, muri mitingi yabereye mu mujyi wa Butler, muri leta ya Pennsylvania, hari ku itariki ya 13 Nyakanga (7) mu 2024.
Abajijwe niba kurokoka iryo gerageza ryo kumwica byaramuhinduye muri kamere ye, Trump yavuze ko abitekerezaho gacye gashoboka.
Trump yagize ati: "Sinkunda gutekereza niba byarampinduye." Yongeyeho ko kubitindaho "bishobora guhindura ubuzima".
Ariko, nk'uwari umaze kugira inama n'umukuru wa OTAN Mark Rutte muri White House, Perezida Trump yagarutse mu buryo burambuye ku gutenguhwa na Perezida w'Uburusiya, muri icyo kiganiro yagiranye na BBC.
Trump yavuze ko yari yaratekereje ko amasezerano yo kurangiza intambara muri Ukraine yashoboraga kugerwaho n'Uburusiya mu bihe bine bitandukanye.
Abajijwe na BBC niba ibye na Putin byararangiye, Perezida Trump yasubije ati: "Yarantengushye, ariko sindarangizanya na we [sindakurayo amaso]. Ariko yarantengushye."
Ubwo yari ahaswe ikibazo ku kuntu azatuma Putin "areka kumena amaraso", Trump yagize ati: "Turimo kubikoraho, Gary."
"Tugirana ikiganiro cyiza. Nkavuga nti: 'Ibyo ni byiza, nkibwira ko turi hafi kubigeraho [ku masezerano]', nuko agasenya inyubako i Kyiv."
Mu byumweru bya vuba aha bishize, Uburusiya bwakajije umurego mu bitero by'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote ('drone') n'ibya misile ku mijyi yo muri Ukraine, bituma abasivile benshi bapfa abandi barakomereka, ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere.
Uburusiya bwagabye igitero gisesuye kuri uwo muturanyi wabwo mu 2022.
Putin yashimangiye ko na we ashaka amahoro ariko yavuze ko icyo yise "impamvu-muzi" z'intambara zigomba kubanza gucyemurwa. Avuga ko intandaro y'iyi ntambara ari inkeke ku mutekano w'Uburusiya zivuye muri Ukraine, muri OTAN no mu "burengerazuba muri rusange".
Atekereza ko hari impinduka ziri kuba muri OTAN
Icyo kiganiro cyageze ku ngingo ya OTAN (NATO), mbere Trump yari yarigeze kunenga ko "nta cyo ikimaze".
Abajijwe niba atekereza ko ari uko bikimeze, yagize ati: "Oya. Ntekereza ko NATO ubu irimo guhinduka ikinyuranyo cy'ibyo" kuko uwo muryango urimo "kwishyura fagitire zawo".
Yavuze ko acyemera ihame ryo gutabarana, kuko bisobanuye ko ibihugu bito cyane bishobora kwitabara ku bihugu binini cyane.
Trump yavuze ko abategetsi b'ibihugu nk'Ubudage, Ubufaransa na Espanye, bagezeho baramwubaha bubaha n'ibyemezo afata, ku ruhande rumwe bitewe no kuba abategetsi bo ku isi bemera ko hari "impano nyinshi" umuntu aba afite kugira ngo bibeho ko atorwa inshuro ebyiri nka perezida.
Abajijwe niba abategetsi bo ku isi rimwe na rimwe "bigaragara ko bamushyagiriza [bamushimagiza]", Trump yasubije ko abona ko baba "bagerageza gusa kwitwara neza".
'Umubano wihariye' n'Ubwongereza n'umurage we
Perezida Trump yanabajijwe kuri ejo hazaza h'Ubwongereza ku isi, avuga ko atekereza ko mu Bwongereza ari "ahantu heza cyane – urabizi mpafite umutungo".
Ku kibazo cyo kuba Ubwongereza bwarikuye mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (ibizwi nka 'Brexit'), yavuze ko habayeho "kutita ku bintu ariko ntekereza ko birimo gucyemuka".
Perezida Trump yanavuze kuri Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Sir Keir Starmer, ati: "Rwose nkunda cyane minisitiri w'intebe, nubwo ari umuntu wemera ibitekerezo bitandukanye."
Yanashimye amasezerano y'ubucuruzi hagati y'Ubwongereza n'Amerika, avuga ko afitanye "umubano wihariye" n'Ubwongereza ndetse ko ari yo mpamvu yagiranye amasezerano na bwo – "ahanini cyane, ku bijyanye n'abo [mwebwe nk'Ubwongereza] muhatanye [mu bucuruzi] no ku bijyanye n'Ubumwe bw'Uburayi, nta masezerano nari nakora".
Yavuze ukuntu afite amashyushyu y'uruzinduko rwe rwa kabiri – umubare utaragerwaho n'undi perezida w'Amerika – mu Bwongereza muri Nzeri (9) uyu mwaka.
Abajijwe ku cyo yifuza kugeraho muri urwo ruzinduko, Trump yagize ati: "Kugira ibihe byiza no kubaha Umwami Charles, kuko ni umugabo w'inyangamugayo cyane."
Yavuze ko adashaka ko inteko ishingamategeko y'Ubwongereza, idaterana muri Nzeri, yahamagazwa kugira ngo avugire ijambo mu nteko, avuga ko ahubwo abadepite bakwiye kuryoherwa n'igihe cyabo cy'ikiruhuko, ati: "Ntekereza ko babareka bakigendera bakigirira ibihe byiza."
Perezida Trump yanavuze ko atahangayikishijwe n'ijambo Umwami Charles yavuze mu gutangiza umwaka mushya w'imirimo y'inteko ishingamategeko ya Canada, ubwo uwo Mwami w'Ubwongereza – akaba n'umukuru w'igihugu wa Canada – yashimangiye ubusugire bwayo, nyuma yuko Trump yumvikanishije ko Amerika ishobora kwiyomekaho icyo gihugu.
Perezida Trump yagize ati: "[Ubwongereza] Bari hamwe cyane na Canada rero icyo yakora, urabizi, nta mahitamo afite." Yongeyeho ati: "Natekereje ko yabyitwayemo neza cyane, no kubaha cyane."
Yavuze ko Amerika irimo "kuganira na Canada ubu aka kanya" ndetse ko "bizagenda neza cyane".
Abajijwe icyo atekereza ko ari wo murage azasiga nka Perezida, yagize ati: "Kurokora Amerika."
"Ntekereza ko ubu Amerika ari igihugu cy'igihangange kandi yari yarapfuye mu mwaka umwe ushize."













