Imvano y’impagarara muri Korea y’Epfo: Perezida udakunzwe n’ibibazo bya ‘First lady’

Perezida Yoon (iburyo) n'umugore we Kim Keon Hee

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Perezida Yoon (iburyo) n'umugore we Kim Keon Hee

Ahazaza ha Perezida wa Korea y’Epfo Yoon Suk Yeol hari mu gihirahiro nyuma y’ijoro ryo ku wa kabiri ryaranzwe n’imyivumbagatanyo nyuma y’uko atangaje ko hagiye gukora itegeko ryo mu bihe bidasanzwe, nyuma gato agahita arivanaho kubera igitutu, ibyateye impagarara mu gihugu.

Yoon, wagiye ku butegetsi mu 2022, yari asanzwe adakunzwe muri rubanda kandi yari ku gitutu guhera muri Mata (4) ubwo yatsindwaga amatora mu nteko ishingamategeko, itora rifatwa nko gupima ikizere perezida afitiwe ari mu mirimo.

Yagiye agorwa kandi n’ibibazo bwite. Mu kwezi gushize yasabye igihugu imbabazi kuri televiziyo kubera ibibazo bitandukanye byavugwaga ku mugore we, birimo kwakira impano y’ishakoshi y’agaciro ya Dior no guhungabanya isoko ry’imari.

Ubu, Yoon yugarijwe n’abarimo gusaba ko yegura kandi abadepite bavuze ko bagiye kumweguza.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri, mu gihe gito yageragejemo gushyiraho itegeko ryo mu bihe bidasanzwe, byatunguyeabantu benshi.

Byatumye abagize inteko ishingamategeko bahita baterana batora ku bwiganze banga iryo tegeko.

Hanze y'inteko, abapolisi bari benshi imbere y’abantu ibihumbi barimo kwigaragambya bafite umujinya. Imyigaragambyo yakomeje no ku wa gatatu.

Abo bantu bahise batera hejuru mu byishimo ubwo Yoon, mu masaha macye, yahise yisubiraho kuri iryo tegeko akavuga ko arivanyeho.

Uko gushyiraho itegeko no kurikuraho mu kanya gato byatunguye abaturage b’icyo gihugu n’abatuye isi muri rusange.

Uko yageze ku butegetsi

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yoon muri rusange yari mushya muri politike ubwo yatsindiraga kuba perezida. Yamenyekanye cyane mu gihugu mu 2016 nyuma yo kurega mu rukiko Park Geun-hye wahoze ari perezida amushinja ruswa.

Mu 2022, uyu mugabo yatsinze mukeba we Lee Jae-myung ku kinyuranyo cya 1% gusa y’amajwi – ibyavuye mu matora byegeranye cyane byabayeho muri iki gihugu kuva gitangiye gukora amatora rusange mu 1987.

Mu gihe Korea y’Epfo yari iri mu bibazo bikomeye by’ubusumbane bw’ibitsina (gender), Yoon yigaruriye urubyiruko rw’abagabo batora agendeye ku kurwanya ingingo ya ‘feminism’.

Abantu bari bafitiye Yoon “ikizere gikomeye” ubwo yatorwaga, nk’uko bivugwa na Don S Lee, umwalimu muri Sungkyunkwan University. “Abamutoye bari bizeye ko leta Yoon azashyiraho izimakaza umucyo no gukora neza.”

Yoon kandi yafashe ingingo zirwanya cyane Korea ya Ruguru, ndetse yavuze icyo gihugu ubwo ku wa kabiri nijoro yageragezaga gusobanura impamvu y’itegeko ryo mu bihe bidasanzwe.

Perezida Yoon yatunguye abaturage b'igihugu cye ku wa kabiri nijoro atangaza itegeko ry'ibihe bidasanzwe

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Perezida Yoon yatunguye abaturage b'igihugu cye ku wa kabiri nijoro atangaza itegeko ry'ibihe bidasanzwe

Yavuze ko ashaka kurinda igihugu cye ingabo za Korea ya Ruguru no “kurandura abantu barwanya igihugu”, nubwo hanze byabonekaga ko ibyo avuga bidahuye n’ikibazo cya Korea ya Ruguru ahubwo ari ibibazo by’imbere mu gihugu.

Yoon azwiho imvugo zihutiyeho, biri mu bituma adakundwa. Mu kwiyamamaza kwe mu 2022 byabaye ngombwa ko yivuguruza nyuma yo kuvuga ko umutegetsi witwaga Chun Doo-hwan, wakoresheje itegeko ry’ibihe bidasanzwe akica abigaragambya mu 1980, yari “umuhanga muri politike”.

Nyuma muri uwo mwaka byabaye ngombwa ko ahakana ko yatunze inteko ishingamateko ya Amerika mu byo yavuze nyuma yo guhura na Perezida Joe Biden i New York.

Yafashwe kuri camera agaragara yita abadepite b’inteko ya Amerika mu ijambo ry’Igikoreya ryasobanura “ibigoryi” ugenekereje mu Kinyarwanda cyangwa ikindi kirenze ibyo. Iyo video vuba vuba yakwiriye hose muri Korea ya Ruguru.

Yoon ariko hari ibyo yagezeho mu bubanyi n’amahanga, nko kunoza umubano w’igihugu cye n’Ubuyapani ufite amateka maremare yo kurangwa n’imyiryane.

‘Kwibeshya muri politike’

Ubutegetsi bwa Yoon bwagiye buzamo ibibazo bitandukanye. Byinshi bishingiye ku mugore we Kim Keon Hee, washinjwe ruswa no kugurisha ububasha – cyane ku bivuga ko yakiriye impano y’ishakoshi ya Dior ayihawe n’umupasitori.

Mu Ugushyingo (11), Yoon yasabye imbabazi mu izina ry’umugore we ari na ko asaba ko ababishinzwe bahagarika iperereza ku bikorwa by’umugore we.

Ariko ubutegetsi bwe bwakomeje kwangwa muri rubanda. Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwemerwa kwe kwageze ku manota 17%, igipimo gito kuva yagera ku butegetsi.

Muri Mata (4), ishyaka Democratic Party ritavuga rumwen’ubutegetsi ryatsinze amatora y’abagize inteko ishingamategeko ku bwiganze, ritsinda bisesuye People Power Party rya Yoon.

Yoon yasigaye ari perezida udafite ububasha yisanga asigaranye ububasha bwo guhagarika imishinga y’itegeko ivuye mu nteko, ububasha yakoresheje “ku kigero kitigeze kibaho” nk’uko bivugwa na Celeste Arrington, umukuru wa George Washington University Institute for Korean Studies.

Muri iki cyumweru, inteko ishingamategeko yagabanyije ingengo y’imari ya guverinoma yari yazanywe n’ishyaka rya Yoon riri ku butegetsi – kandi umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari perezida ntashobora kuwuhagarika.

Abigaragambya barimo gusaba ko Yoon yegura akava ku butegetsi

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abigaragambya barimo gusaba ko Yoon yegura akava ku butegetsi

Muri icyo gihe, abagize inteko batavuga rumwen’ubutegetsi bari batangiye inzira yo kweguza abagize guverinoma, cyane cyane umukuru w’urwego rw’ubugenzuzi rwa guverinoma, kubera kunanirwa gukora iperereza ku mugore wa perezida.

Mu gihe uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwari rukomeje kumusunikira ku rukuta, Yoon yafashe umwanzuro kirimbuzi – umwanzuro bacye cyane bakekaga ko ashobora gufata.

“Benshi mu babikurikiranira hafi mu byumweru bishize bari bafite impungenge z’impagarara kubera guhangana gukomeye hagati ya perezida n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagenzura inteko ishingamategeko”, biravugwa na Dr Arrington, “nubwo bacye babonaga ko ashobora kugera ku rwego rwo gutangaza itegeko ry’ibihe bidasanzwe”.

Kuritangaza byari “ugukabya no kwibeshya muri politike” nk’uko Dr Leif-Eric Easley, umwalimu muri Ewha Womans University y’i Seoul abivuga.

Yongeraho ati: “Mu gihe yari afite gushyigikirwa gucye cyane muri rubanda nta no gushyigikirwa gukomeye afite imbere mu ishyaka rye, perezida yagombaga kumenya ko bigoranye ko itegeko rye yatangaje nijoro bigoye ko ryubahirizwa.

“Yumvikanaga nk’umunyapolitike wagoswe, ufashe umwanzuro w’amaburakindi imbere y'ibisa n'urukozasoni (scandals), kuburabuzwa n’inzego, no gusaba ko yegura, ibintu ubu birimo kwiyongera.”

Harakurikiraho iki?

Yoon yateje sakwe sakwe mu banyapolitike bo ku mpande zombi, mu gihe na bamwe mu bo mu ishyaka rye ku wa kabiri nijoro batoye bamagana itegeko yari ashyizeho.

Ishyaka Democratic Party ryo ririmo kugerageza kumweguza, ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka rye ubwe bwamusabye ko arivamo. Abamufasha ba hafi batangaje ko beguye bucyeye ku wa gatatu, nk’uko ibiro ntaramakuru Yonhap bibivuga.

Lee, ukuriye abatavugarumwe n’ubutegetsi yabwiye abanyamakuru ko Yoon “gutangaza binyuranyije n’amategeko itegeko ry’ibihe bidasanzwe ari amahirwe akomeye yo guhagarika amabi no kugaruraho sosiyete isanzwe” ya Korea y’Epfo.

Ibyabaye muri Korea y’epfo byitezwe ko bishobora kugera no hanze y’imbibi zayo.

Itangazo rya Yoon ryari ryarakaje inshuti z’iki gihugu. Abategetsi muri Amerika, inshuti ikomeye, bavuze ko batunguwe n’itangazo rya Yoon, kandi basaba Korea y’Epfo gukemura izi mpagarara “bisunze amategeko”.

Ubuyapani burimo gukurikirana ibibera muri Korea y’Epfo “bubyitayeho mu buryo bukomeye”.

Ikarita ya Korea y'Epfo

Hagati aho, Korea ya Ruguru, yarebanye nabi kurushaho n’iy’Epfo mu mezi ya vuba aha, “ishobora gufatira kuri uku kutumvikana i Seoul”, nk’uko Dr Easley abivuga.

Mu gihugu haracyari uburakari. Ku wa gatatu abigaragambya bigabije imihanda bamagana Perezida Yoon. Rimwe mu ihuriro ry’abakozi rifite abanyamuryango barenga miliyoni imwe ririmo gusaba abakozi kwigaragambya kugeza yeguye.

Ntibizwi neza icyo Yoon ateganya gukora. Ntabwo arongera kugaragara kuva ku wa kabiri nijoro.

Kang Kyung-wha wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Korea y’Epfo yabwiye BBC ati: “Yari amaze kwangwa cyane kubera uburyo yitwaye mu bibazo bigendanye n’imyitwarire ye n’imyitwarire y’umukuru w’igihugu”.

Yongeraho ati: “Ubu umupira uri mu kibuga cye ngo arebe uko asohoka muri iyi mfuruka yijyanyemo”.

Ariko uko Yoon aza guhitamo kubigenza kwose, itegeko ry’ibihe bidasanzwe yatangaje rikangwa rishobora kuba ryamaze kugena ibikurikiraho kuri ubu butegetsi bwe bujegajega.