Rwanda: Abakene bahitamo gukingirana mu nzu abana bamugaye bakajya gushaka imibereho

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Imiryango irengera uburenganzira bw’abana mu Rwanda iratabariza abana babana n’ubumuga kubera ihohoterwa bakorerwa cyane cyane abo mu miryango ikennye.
Hari ababyeyi baha akato aba bana cyangwa ababakingirana mu mazu kugira ngo babone uko bajya gushaka ikibatunga.
Habimana Jean d’Amour ni umugabo w'umukene utuye mu karere ka Gasabo.
Aba mu kazu k’ibyondo abanamo na nyina n’umukobwa we w’imyaka umunani ufite ubumugo bw’ingingo zose.
Uyu mwana umurebye agaragara nk’uruhinja, yaragwingiye cyane kandi nta kintu na kimwe ashobora kwikorera ndetse no kurya bisaba ko bamutamika.

Nyirakuru Mukagahutu Therese ni we umurera kuko nyina yamutaye afite amezi umunani gusa.
Yabwiye BBC ati: “Ntabwo namusiga ngo njye kure. Ntabwo nasiga mukingiranye kuko ari uwacu kandi Imana ikaba ari yo yashatse ko amera atya. Gusa turasonza tukababara kandi na we akababara.”
Abana bameze nka Gikundiro ni benshi, ikigo Mpore Desabilities kivuga ko gifasha abagera kuri 800 mu gihugu cyose, gifasha bamwe kwiga, abandi kwivuza, no gukangurira imiryango guha agaciro abana nk’aba, gusa kivuga ko amikoro macye atuma kitagera kuri benshi.
Kubera ko leta itegeka ko abana bose barererwa mu miryango Mpore Desabilities ibasanga mu ngo zabo. Hari na bakeya wakira ku manywa kugira ngo ababyeyi bashobore kujya gushaka ibibabeshaho.
Umubyeyi nasanze kuri iki kigo yazanye umwana we yambwiye ko uyu muryango wabaruhuye.
Ati: “Umwana nk’uyu nta muntu wemera kumukoraho, benshi baba bamuha akato. N’abandi bana ntibaba bifuza gukina na we.”
Habimana Jean d’Amour, umubyeyi wa Gikundiro, avuga ko agorwa cyane no kurera uyu mwana we udashobora no kwicara.
Ati: “Iyo ntaza kugira umukecuru cyangwa ngo umwana abe ari uwanjye....hari n’aho nageze ndavuga nti ‘uwamujyana ku karere kuko atari uwanjye jyenyine na bo bakamurwaza.”

Mu Rwanda hari urwego rwashyizweho na Leta ngo rufashe ababana n’ubumuga butandukanye, gusa ngo abo rubasha kugeraho ni bacye cyane wumvise uko Habimana abivuga.
Mpore Desabilities ikorera mu karere ka Kamonyi ivuga ko yiyemeje gufasha abana bari hagati y’umwaka umwaka umwe na 23 bafite ubumuga ariko wibanda ku bo mu miryango ikennye cyane.
Mu kigo kibakira ku manywa kiri i Gihara mu karere ka Kamonyi, abana bagera kuri 30 nibo bashobora kuhirirwa bagataha nimugoroba.

Gusa umuyobozi w’iki kigo Nestor Kagabo akavuga ko bagorwa n’ikibazo cy’amikoro.
Ati: “Mu gihe umubyeyi agiye guhinga cyangwa gukora akandi karimo kamutunga, aho kugira ngo basige abana babakingiranye tubasaba ko babazana bakabadusigira, barangiza akazi bakaza kubatwara ku mugoroba.”
Kagabo avuga ko nubwo Leta ikora ibishoboka ngo ifashe aba bana, bikwiye ko n’abantu ku giti cyabo bitabira gufasha muri iki kibazo.










