'Kamarampaka' muri Ukraine: Abasirikare baragenda umuryango ku wundi bakusanya amajwi mu matora

James Waterhouse muri Ukraine, Paul Adams na Merlyn Thomas i London

BBC News

Abanya-Ukraine batangaje ko abasirikare bagiye umuryango (urugi) ku muryango mu bice by'iki gihugu byigaruriwe n'Uburusiya bakusanya amajwi mu yiswe amatora ya "kamarampaka" ku kwinjira mu Burusiya.

Umugore w'i Enerhodar yabwiye BBC ati: "Ugomba gusubiza mu magambo nuko umusirikare akandika igisubizo ku rupapuro akarugumana".

Mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo, abarinzi b'Abarusiya bahagaze rwagati mu mujyi bafite agasanduku k'itora kugira ngo bakusanye amajwi y'abaturage.

Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y'Uburusiya byatangaje ko uko kujya ku muryango ku muryango mu gutoresha ari ku mpamvu y'"umutekano".

Ibiro ntaramakuru TASS byatangaje biti: "Gutora kw'umuntu we ubwe [yigiriye ku biro by'itora] bizabaho gusa ku itariki ya 27 y'ukwezi kwa cyenda.

"Ku yindi minsi, gutora bizategurirwa aho abantu batuye no mu buryo bwo kugenda umuryango ku muryango".

Umugore wo mu mujyi wa Melitopol yabwiye BBC ko abantu babiri baho "bakorana [n'Uburusiya]" bageze ku icumbi ry'ababyeyi be bari kumwe n'abasirikare babiri b'Abarusiya, ngo babahe urupapuro rw'itora rwo gushyiraho umukono.

Uwo mugore yagize ati: "Papa yashyizeho 'oya' [ku kuba ubu butaka bwahinduka ubw'Uburusiya].

"Mama yari ahagaze hafi ye, nuko abaza icyaba umuntu ashyizeho 'oya'. Bamubwiye bati, 'Nta na kimwe'.

"Ubu mama arahangayitse ko Abarusiya bazabatoteza".

Uwo mugore yanavuze ko hari hari urupapuro rw'itora rumwe gusa ku bagize urwo rugo bose, aho kugira ngo habe hari urupapuro rw'itora kuri buri muntu.

Nubwo iyi gihamya ishingiye ku byo umuntu avuga ko byamubayeho, kuba hari abagabo bitwaje imbunda bakoresha amatora biravuguruza ibyo Uburusiya bwakomeje gushimangira buvuga ko aya matora aba mu mucyo no mu bwisanzure.

Inzobere zivuga ko aya yiswe amatora ya kamarampaka, aba mu gihe cy'iminsi itanu - uhereye ejo ku wa gatanu, azatuma Uburusiya bwiyitirira - mu buryo bunyuranyije n'amategeko - uturere tune two muri Ukraine bwigaruriye mu buryo bwuzuye cyangwa bwigaruriye igice, bukatwita utwabwo.

Mu yandi magambo, amatora atari yo ku kwiyomekaho ubutaka, nyuma y'amezi arindwi ashize Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine.

Uko "kwiyomekaho ubutaka" ntikwakwemerwa ku rwego mpuzamahanga, ariko gushobora gutuma Uburusiya buvuga ko ubutaka bwabwo bwagabweho igitero hakoreshejwe intwaro z'uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) zahawe Ukraine, ibintu bishobora gutuma iyi ntambara ifata indi ntera.

Perezida w'Amerika Joe Biden yavuze ko izo kamarampaka ari "baringa", avuga ko ari "urwitwazo rutari ukuri" rwo kugerageza kwiyomekaho ku ngufu ibice bya Ukraine, harenzwe ku mategeko mpuzamahanga.

Yagize ati: "Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] nta na rimwe zizemera ubutaka bwa Ukraine nk'ikindi kintu kitari ubutaka bwa Ukraine".

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, James Cleverly, yavuze ko Ubwongereza bufite gihamya ko abategetsi b'Uburusiya bamaze kwiha intego yo "guhimba imibare y'ubwitabire n'ibigero [ikigero] byo kwemera izi kamarampaka za baringa".

Cleverly yavuze ko Uburusiya bufite gahunda yo gusoza kwiyomekaho utwo turere tune - ari two Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia - bitarenze mu mpera y'uku kwezi kwa cyenda.