Ngubwa nabi n'amazi ku ruhu - Menya iyi ndwara idasanzwe

Ahavuye isanamu, flavinhaa_ls
- Umwanditsi, Simone Machado
- Igikorwa, BBC News Brésil
Mu myaka 10 ishize ubwo yari afite imyaka 14, Flávia Leonel Santana uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kugira kuribwa no kwishima ku ruhu uko amaze gukaraba. Agakeka ko ari ikibazo cy’isabune cyangwa shampoo, akabihindura ageregeza gukemura ikibazo.
Ibi ntacyo byatanze. Yazanaga uduheri ku ruhu buri gihe uko yamaraga kwisukura no gukaraba n’amazi.
Aribuka ati: "Byageze aho nkaraba amazi yonyine ariko nkomeza kumererwa nabi".
Uyu mukobwa yageze aho atangira kwita cyane kubyo arya yibaza ko iki kibazo gishobora kuba giterwa no kugubwa nabi kubera ibiryo bimwe. Ariko umunsi umwe imvura irimo kugwa nibwo yahinduye ibyo yibazaga.
Flávia ati: "Nari nitwikiriye umuteka ariko ku maguru, aho amazi yatarukiye, harandyaga kandi hari aho honyine ku mubiri. Nibwo natangiye gutekereza ko nshobora kuba ngubwa nabi (allergie) n’amazi."
Ntiyari yarigeze yumva umuntu ugubwa nabi n’amazi amukoze ku mubiri, yahise atangira gushakisha kuri internet maze abona abandi bantu benshi bafite ibimenyetso nk’ibye igihe cyose bahuye n’amazi.
Ati: "Sinari nzi ko uburwayi nk’ubu bunabaho. Nagiye kwa muganga mbabwira ibibazo mfite, bapima uburwayi basanga koko mfite aquagenic urticaria (kugubwa nabi n’amazi). Naratunguwe kuko kugeza icyo gihe nta muntu wo mu muryango wanjye wari warigeze agira iki kibazo."

Ahavuye isanamu, Flávia Leonel Santana
Imiti irwanya allergie ntimufasha
Flávia avuga ko ubusanzwe anywa amazi kandi ntagire ikibazo. Ariko iyo amukoze ku ruhu biba ibindi.
Ati: "Iyo ndize cyangwa nkabira icyuya muri gym, aho hantu ku mubirihatose hahita hatukura hakuzura uduheri hejuru yo kuryaryata". Uyu mukobwa avuga ko aho bimurya cyane ari mu mugongo, mu gatuza no mu mutwe ku ruhu rumeraho umusatsi.
Mu kuvura ibimenyetso, Flávia avuga ko yagerageje imiti myinshi irwanya ‘allergy’ abaganga bamwandikiye, ariko ko nta numwe wagize icyo umufasha.
Icyari gisigaye rero cyari ukumenyera no kwirinda amazi n’ahantu hatose.
Ati: "Sinjya kuri za piscine kandi ni gacye nshobora kujya ku mucanga kuko gutinda mu mazi birushaho kumerera nabi ndetse bigatera ibisebe ku ruhu. Ndetse, koga kwanjye bisanzwe ni vuba vuba nkahita niyumutsa cyane."
Ibimenyetso by’iyi ndwara atangira kubigira ku ruhu nyuma y’iminota itarenga 30 amaze gukorwaho n’amazi.

Ahavuye isanamu, Flávia Leonel Santana
Uretse iyi mibereho yo kwirinda amazi, uyu mukobwa avuga ko ubundi abaho ubuzima busanzwe. Ndetse akora imyitozo ngororamubiri ikomeye kandi agakunda gusohokana n’inshuti ze.
Ati: "Ngerageza guhanagura ibyuya kugira ngo ntaribwaribwa, sindeka ngo iyi ndwara intambamire mu buzima."
Nk’uko nanone Flávia abivuga, abaganga bamubwiye ko nk’uko indwara ya aquagenic urticaria ishobora kuza itunguranye ngo ni nako ishobora kugenda nyuma y’igihe.
Ati: "Kuva ari indwara yaje ndi mukuru, ntabwo nayigize nkiri umwana, abaganga bansobanuriye ko ishobora no kugenda mu gihe runaka cy’ubuzima bwanjye. Nta muntu mu muryango wanjye uyifite kandi cyari ikintu gishya cyane kuri twese."
Izindi nkuru wasoma:
Aquagenic Urticaria ni iki?
Ni ukugubwa nabi k’umubiri igihe uhuye n’amazi, yaba akonje cyangwa ashyushye, amabi, ameza, arimo umunyu cyangwa andi yose.
Kimwe n’izindi ‘allergies’, iyi itera kubyimba ku ruhu, uduheri, kuribwaribwa nk’igihe waba wadwinzwe n’inigwahabiri. Ibi bimenyetso akenshi bigenda mu gihe kiri hagati y’iminota 30 na 60 nyuma y’uko uruhu rwumukijwe.
Ibi bimenyetso biza kuko imikorere y’umubiri w’umuntu ugira iyi ‘allergy’ ifata amazi nk’ikintu kidasanzwe bityo mu kukirinda ubwirinzi bw’umubiri bugahita bukora ‘antibodies/ anticorps’ zirinda umubiri igihe uhuye n’amazi.

Icyo gihe uturemangingo tw’uruhu turekura imisemburo ituma udutsi twaguka bigatera kwishima no kubyimba k’uruhu.
Gabriela Andrade Coelho Dias umuganga w’indwara za allegerie muri Brazil ati: "Aquagenic urticaria ni indwara idasanzwe, bityo amakuru n’inyigo kuri yo ni bicyeya.
Iboneka cyane mu bagore kandi ikaza akenshi mu bwangavu cyangwa nyuma yabwo gato kuko ubwirinzi bw’umubiri buba butarakura neza. Kugeza ubu ariko nta gisobanuye cyuzuye cy’impamvu yibasira abantu runaka."
Iyi ndwara iyo ikabije hari aho itera kubura umwuka no kumva umuhogo ufungana. Abaganga bajya inama yo kwitegereza niba utabyimba mu muhogo n’iminwa kuko ari ibimenyetso by’igihe iyi ndwara yakabije, nk’uko umuganga w’indwara z’uruhu abivuga.
Kuyibona no kuyivura
Iyi ndwara ibonwa n’abaganga b’indwara z’uruhu bafata ibipimo, ikizwi cyane kikaba ari ukureba uko uruhu rumererwa mu mazi.
Muri icyo kizami, ikintu cyashyizwe mu mazi y’ubushyuhe bwo hagati ya 35-37 °C gishyirwa ku gihimba cy’umuntu. Icyo kintu kigakurwaho nyuma y’iminota 30, iyo uwo muntu agize kuribwaribwa cyangwa uduheri aho cyashyizwe, byemezwa ko afite Aquagenic Urticaria.
Inzobere zabwiye BBC ko nta muti ubaho w’iyi ndwara ko hageragezwa imiti isanzwe irwanya ‘allergy’. Ariko kimwe no kuri Flávia hari ubwo iyi miti ntacyo imara. Ibyo biba bitandukanye umuntu ku wundi.
Beni Grinblat, umuganga w’indwara z’uruhu kuri Hospital Israelita Albert Einstein ati: "Kuva rero bidashoboka kudahura n’amazi, igikorwa kenshi ni ukwandikira umuntu umuti wa antihistamine, uzwi cyane nka ‘antiallergic’. Umurwayi agahora awufata kugira ngo umurinde izindi ndwara zaziraho."













