Umudepite akaba n'umuvugizi w’ishyaka rya Moïse Katumbi bamusanze 'yapfuye ari mu modoka'

Chérubin Okende wahoze ari minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu muri DR Congo

Ahavuye isanamu, DRC Government

Insiguro y'isanamu, Chérubin Okende wahoze ari minisitiri wo gutwara abantu n'ibintu muri DR Congo

Umurambo wa Chérubin Okende bawusanze mu modoka ye mu gitondo none kuwa kane i Kinshasa ahitwa Limeté nyuma y’uko ejo kuwa gatatu ishyaka rye ritangaje ko yashimuswe n'abitwaje intwaro.

Ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi byatangaje ko “n’akababaro yamenye, muri iki gitondo, kubura mu buryo bubabaje” Chérubin Okende.

Okende yari minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu yegura mu Ukuboza(12) umwaka ushize, ubu yari umudepite akaba n’umuvugizi w’ishyaka Ensemble pour la République rya Moïse Katumbi.

Amafoto yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umurambo uriho amaraso menshi w’umugabo wicaye mu modoka yambaye ishati y’umweru, BBC ntiyashoboye kugenzura byigenga aya mafoto.

Umunyamakuru wa BBC i Kinshasa avuga ko ababibonye bemeza ko ari Chérubin Okende wari mu modoka ye. Gusa umuryango we cyangwa ishyaka ntacyo baratangaza.

Mbere y'uko iyi nkuru imenyekana, ishyaka rye ryatangaje ko yashimuswe kuwa gatatu nimugoroba n’abagabo bitwaje intwaro batamenyekanye.

Ishyaka rye ryavuze ko Chérubin Okende yashimutiwe muri parking y’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kuwa gatatu saa cyenda.

Ryongeraho riti: “Igihugu cyacu kirarushaho kumera nabi”.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko ageze ku rukiko Chérubin yohereje umurinzi we (garde du corps/body guard) imbere mu rukiko gutanga ibaruwa ye, uyu yagaruka agasanga shebuja yabuze.

Mu cyumweru gishize Patrick Muyaya umuvigizi wa leta ya DR Congo yahumurije abatuye Kinshasa avuga ko leta yahagurukiye ikibazo cyo gushimuta abantu mu murwa mukuru.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi bivuga ko “yihanganishije umuryango wa Nyakubahwa Okende”, ko kandi asaba ubutabera gushyira urumuri rwose muri iyi ‘dosiye’ “kugira ngo abakoze iki gikorwa kibi bahanwe”.