Perezida Isaias Afwerki yahakanye ibirego by'ihohotera bishinjwa ingabo za Eritrea

Ahavuye isanamu, AFP
Emmanuel Igunza
BBC News, Nairobi
Perezida wa Eritrea Isaias Afwerki yapfobeje amakuru y'ibivugwa ko ari ibyaha byo mu ntambara byakozwe n'ingabo z'igihugu cye mu gihe cy'intambara yo mu majyaruguru ya Ethiopia.
Perezida Isaias, udakunze kuvuga kuri iyo ntambara yatangiye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, yavuze ko ibyo bivugwa biri muri gahunda y'amakuru atari ukuri agamije kuyobya akwirakwizwa n'abarwanya amasezerano y'amahoro yagezweho na leta ya Ethiopia n'abasirikare ba Tigray, amasezerano agamije agahenge gahoraho mu ntambara yo muri icyo gihugu.
Yananze gusubiza ibibazo bijyanye n'igihe abasirikare ba Eritrea bazaba bamaze kuva bose mu karere ka Tigray ko mu majyaruguru ya Ethiopia cyangwa ku bijyanye na gahunda y'uzamusimbura ku butegetsi mu gihugu cye.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja abasirikare ba Eritrea gukora ubwicanyi bw'agahomamunwa mu majyaruguru ya Ethiopia, burimo nko kwica abaturage b'abasivile batitwaje intwaro, gufata abagore ku ngufu no gusahura ahantu henshi umutungo rusange n'uw'abantu ku giti cyabo.
Perezida Isaias yabivugiye i Nairobi muri Kenya, nyuma y'inama yagiranye na Perezida wa Kenya William Ruto.
Isaias yageze ku butegetsi nyuma y'ubwigenge mu mwaka wa 1993 – abumazeho imyaka hafi 30 – ariko igihugu cye ntikirigera na rimwe gikora amatora yo ku rwego rw'igihugu.
Abamunenga bamushinja gufunga abantu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwe.










