'Nshobora guhinduranya umugongo n'inda' – Inkuru y'umu 'sportif' udasanzwe mu Rwanda

Patrick Irakiza yigonze, umutwe uri hasi, igihimba kiri hasi n'amaguru ari hasi. Yambaye ipantalo ya 'training' y'ibara ry'umukara n'umupira w'amaboko maremare w'umukara, n'inkweto zitukura.
Insiguro y'isanamu, Patrick Irakiza avuga ko kubera iyi myitozo ye hari bamwe bamucyekaho kuba "idayimoni"
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Abatari bacye baramutangarira, bamwe ndetse bakavuga ko akoresha imbaraga zitari iz'abantu.

Patrick Irakiza, umusore w'imyaka 23, akora imyitozo y'umubiri itamenyerewe, bigatuma abatari bacye bamwibazaho.

Uyu musore wiga muri Kaminuza y'u Rwanda, mu ishami ry'uburezi ry'i Rukara, mu burasirazuba bw'igihugu, ashobora gushushanya uruziga akoresheje umubiri we.

Anizingazingira ku giti nka kumwe inzoka ibigenza, ndetse akaba ashobora no kwigana ingendo za zimwe mu nyamaswa nk'ingagi.

Urebye ibyo akora, wakwibaza ko atagira igufa kandi na we yiyise Maguru 'The Boneless', ari byo bivuze mu Cyongereza umuntu utagira igufa, kubera ibisa n'ibidashoboka akoresha umubiri we.

Iyo yicaye, ashobora kurambura amaguru ye, kumwe akwerekeje ibumoso bwe ukundi iburyo, kuburyo ashushanya umurongo ugororotse w'imfuruka ya dogere 180, n'ibindi abatari bacye babona ko bitakorwa n'umuntu.

Uyu musore, ukomoka mu karere ka Musanze mu majyaruguru y'igihugu ariko ubu akaba yiga kuri kaminuza i Rukara mu karere ka Kayonza, yaganiriye na BBC.

Ubwo yakoraga imyitozo yo kwerekana ibyo ashobora gukoresha umubiri we, nagize amatsiko avanze n'impungenge. Ariko kuri we ngo nta kidasanzwe kirenze kwitoza.

Ati: "Nshobora gukoza umutwe ku kibuno. Ibyo ni ibintu bitangaza abantu iyo mbikoze.

"[Nshobora] Guhinduranya umugongo n'inda. Nshobora kuba nahindukira, inda ikareba inyuma umugongo wo ukaza imbere.

"Nkiri umwana nari ngororotse, nkora utuntu tw'utwigondo [two kwigonda] nabonye muri filime. [Icyo gihe] Abantu batangiye nyine kuvuga ko nta magufwa ngira, ngo nigonda nk'inzoka.

"Nari mfite amatsiko yo kwiga ibintu byo gusimbuka igipangu, [no] kwikaragira mu kirere. Nshaka ibintu nakora ndi jyenyine nsanga n'ubundi ikintu nakora ndi jyenyine ni ibintu byo kwigorora kuko ni wo mukino wari woroshye ku muntu yakora ari wenyine."

Patrick Irakiza yigonze, amaboko ye ari hasi, ikindi gice cy'umubiri kidakora hasi

Nubwo akora imyitozo ikaze isa no kugondoza umubiri we, Irakiza avuga ko nta munsi n'umwe aragira impanuka nk'imvune cyangwa indi ibabaza umubiri.

Namubajije niba hari umujyanama afite, nk'umuganga umufasha kumenya uko yabyitwaramo.

"Biragoye kuba waba ufite umuganga ukwitaho. Ni ibintu bijyana n'amafaranga kandi ntago [ntabwo] nari nagera ku rwego rwo kuja [kujya] kwisuzumisha umubiri.

"Gusa ndabizi neza ko Imana yampaye impano kandi mbere yo kubikora mba nasenze nkavuga nti 'Mana, dore ngiye kwigorora, undinde. Ibyo ngiye gukora byose ndabizi ko ubushobozi mbukura kuri wowe'.

"Ndagenda ngakora nkigonda nta kibazo, ntabwo njya ngira impungenge. Ndahindukiza nyine umubiri nkawuhindukiza uko nshaka. Nta na rimwe nari numva navunitse."

Patrick Irakiza mu myitozo yo kurambura amaguru agakora imfuruka igororotse
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Iyi we yita imyitozo ngororamubiri isanzwe, hari abandi itera ubwoba ndetse bavuga ko hari izindi ngufu ashobora kuba yiyambaza zitari iza muntu.

Agira ati: "Hari abantu bavuga ngo mwe muri amadayimoni, ngo sinzi ibibaraga mukoresha... Hari abakecuru baba batifuza no kundeba rwose. Twahuza amaso akavuga ati 'Anjanye [anjyanye] ikuzimu birarangiye'."

Irakiza, ubu wiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, avuga ko yifuza kuzamura urwego rw'imyitozo ndetse akazageza aho abikora by'umwuga.

Mubajije niba hari icyo akura muri iyi myitozo imusaba imbaraga nyinshi, Irakiza yansubije ko afite icyizere.

"Nshaka kuzabihindura umwuga. Dore byaranatangiye nubwo biba biri kugenda gacyeya, ikintu cya mbere mparanira ni uko tuzagira hano mu Rwanda 'Circus', izaba irimo biriya bintu bidasanzwe abantu bagenda barakora [bakora] abantu bakishima.

"Nubwo mu Rwanda bitari byageramo ariko nko hanze abantu barishura bakaja [barishyura bakajya] kureba 'acrobate', n'ibi byanjye biba birimo."

Patrick Irakiza yicaye yambaye imyenda y'igikara ari mu kiganiro na BBC

Mu ngorane ahura na zo, Irakiza avuga ko iya mbere ari iyo kumenya udushya tugezweho muri uyu mukino kuko mu Rwanda nta benshi bawukina.

Avuga ko atabona uwo bafatanya imyitozo ndetse nta n'ubushobozi bwo kubona bimwe mu bikoresho bicyenerwa.

"Jyewe hano nta muntu nigiraho, nta n'umuntu unyigisha. Ahubwo jyewe ndagenda kuri televiziyo, kuri YouTube, nkareba ukuntu abantu bo hanze babikora, abazungu.

"Hari umuntu uba ugororotse wa mbere ku isi, uwo ndamuzi. N'umukurikira, mbese abantu nka 10 ba mbere bagororotse ku isi. Abo ngabo ni bo ngenda nigiraho. Hari ibyo bakora ntashobora."

Mu gihe yabona ubushobozi, Irakiza avuga ko yashinga amakipe y'abakina uyu mukino, ubundi ubarirwa mu yo bita 'acrobaties' mu Gifaransa.

Avuga ko afite inzozi zo kuzashinga ikigo cyajya cyerekanirwamo imikino kizwi nka 'Cirque' mu Gifaransa (cyangwa 'Circus' mu Cyongereza), nkuko biri mu bihugu byazobereye muri iyi mikino.

Ariko mbere yuko agera aha, asaba ko yashyigikirwa akajya kwihugura aho bakataje kuko ngo icyo abura ari ubushobozi bw'amikoro n'imyotozo, bitaba mu Rwanda.