Batanu bapfuye mu mpanuka ya kajugujugu ku musozi usumba iyindi muri Afurika

Impanuka ya kajugujugu kuri Kilimanjaro

Ahavuye isanamu, Social media

Kajugujugu ya kompanyi yitwa KiliMediAir Aviation yisenuye ku musozi Kilimanjaro muri Tanzania ihitana abantu batanu bose bari bayirimo, barimo abanyamahanga babiri n'umupilote wayo.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu, mu gace kari hagati y'agasongero kitwa Kibo kuri uyu musozi n'ahantu abantu bakambika hitwa Barafu Camp, iyi ni imwe mu nzira zizwi cyane z'abakerarugendo bazamuka uyu musozi usumba iyindi muri Afurika.

Umukuru wa polisi mu karere ka Kilimanjaro, Simon Maigwa, yemeje iby'iyi mpanuka, asobanura ko iyo kajugujugu yari itwaye abantu batanu yari irimo ikora umwitozo wo kuvana abarwayi kuri uyu musozi.

Amakuru y'abategetsi avuga ko mu baguye muri iyi mpanuka harimo David Plos na Anna Plosova bakomoka muri Czech Republic bari bajyanywe n'iyi kajugujugu gutembera.

Hapfuye kandi Jimmy Daniel (umuganga), Innocent Mbaga uyobora abakerarugendo hamwe n'umupilote w'iyi ndege Costantine Mazonde ukomoka muri Zimbabwe.

Maigwa yatangaje ko yavuze ko iperereza ririmo gukorwa ku cyateye iyi mpanuka kandi kuri uwo musozi hoherejwe itsinda ry'inzobere ryagiye gukora iperereza.

Agace ka Kibo na Barafu Camp kuri uyu musozi kari ku butumburuke buri hagati ya metero 4,670 na 4,700m, bivuze ko iyi mpanuka yabereye ahantu hagoye cyane ku butabazi.

Iyi kajugujugu yakoze impanuka ikimara guhaguruka ahazwi nka Barafu Camp ku musozi wa Kilimanjaro

Ahavuye isanamu, ALTEZZA TRAVEL

Insiguro y'isanamu, Iyi kajugujugu yakoze impanuka ikimara guhaguruka ahazwi nka Barafu Camp ku musozi wa Kilimanjaro

Iyi mpanuka ya kajugujugu kuri Kilimanjaro yiyongere ku zindi zijya ziba mu misozi miremire zitewe n'ikirere kibi kandi gishobora guhinduka nabi mu kanya gato, hamwe n'izindi mpamvu.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu Ukwakira(10) uyu mwaka, ku musozi usumba iyindi kw'isi wa Everest, kajugujugu yisenuye hasi irimo kururuka mu gace ka Everest Base Camp muri Nepal kubera inkubi ikabije y'umuyaga w'urubura.

Ibyo byabaye mu gihe kajugujugu nyinshi zari zirimo zikura abantu kuri uyu musozi kubera imvura nyinshi irimo urubura yarimo igwa yari iteje akaga abo bakerarugendo.

Impanuka nk'izi zakunze kuvugwa mu misozi miremire izwi kw'isi nka Himalayas muri Aziya, Alpes i Burayi, na Andes muri Amerika y'Epfo cyane cyane mu bikorwa by'ubutabazi ku bakerarugendo bazamuka iyo misozi.

Aho hejuru mu misozi miremire, kajugujugu zishobora guhura n'ingorane zirimo imiyaga ikabije, ihinduka ry'ikirere rihutiyeho, cyangwa umwuka mucye, ibintu byose bishobora gutuma abapilote b'indege baninirwa kuzigumisha mu kirere.

Nubwo bwose ibi byago biba bizwi, kajugujugu ziracyakoreshwa nk'uburyo bw'ingenzi mu gutabara no gutwara abantu n'ibintu ku misozi miremire, cyane cyane ahantu hatari inzira zo ku butaka, ahari izitagendaka, cyangwa izifata igihe kirekire.

Kilimanjaro ni wo musozi usumba iyindi muri Afurika, uri mu majyaruguru ya Tanzania

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Kilimanjaro (5,895m) ni wo musozi usumba iyindi muri Afurika, uri mu majyaruguru ya Tanzania