Ukraine ivuga ko UN na Red Cross bakwiye gukora iperereza ku mpfu z'imfungwa

Ahavuye isanamu, Reuters/Alexander Ermochenko
Ukraine yasabye ko umuryango w'abibumbye (ONU/UN) n'umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge, bemererwa gukora iperereza ku mpfu z'imfungwa zirenga 50 z'intambara z'Abanya-Ukraine, mu gitero mu gace kigaruriwe.
Croix-Rouge yavuze ko irimo gusaba kugera kuri iyo gereza kugira ngo ifashe mu guhungisha no kuvura abakomeretse.
Ukraine n'Uburusiya buri gihugu cyashinje ikindi kugaba igitero kuri iyo nkambi bari bafungiwemo.
Videwo y'Uburusiya itagenzuwe ya nyuma y'icyo gitero igaragaza ikirundo cy'ibitanda bigerekeranywa byasenyutse hamwe n'imirambo yabaye amakara.
Biracyari urujijo kumenya bya nyabyo icyabaye muri iyo nkambi y'imfungwa y'i Olenivka, igenzurwa n'abaharanira ubwigenge bashyigikiwe n'Uburusiya bo mu yiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk.
Ukraine ivuga ko aho hantu hibasiwe n'Uburusiya mu gikorwa cyo gusenya ibimenyetso by'iyicwarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) n'ubwicanyi. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibyabaye ari "icyaha cyo mu ntambara cyakozwe n'Uburusiya ku bushake".
Uburusiya bwo bwavuze ko iyo nkambi yarashweho n'ibisasu bya rokete bidahusha bya Ukraine.
Abafungiwe muri iyo nkambi bivugwa ko bari barimo n'abo muri batayo ya Azov, bafashwe mu kwezi kwa gatanu barwana ku mujyi wa Mariupol wo mu majyepfo kandi Uburusiya bwashatse kugaragaza nk'aba Nazi bashya n'abakoze ibyaha byo mu ntambara.
Kuburira: Ibikurikiyeho hano munsi bishobora kuguhungabanya mu kubisoma
Daniil Bezsonov, umuvugizi w'iyiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk, yavuze ko icyo gitero cyabaye "kurasa kutaziguye ku kigo cya gisirikare kirimo imfungwa".
Minisiteri y'ingabo z'Uburusiya yavuze ko icyo gitero cyakozwe hifashishijwe ubwirinzi bw'ibisasu bya rokete byakorewe muri Amerika buzwi nka HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System).
Iyi minisiteri yashinje Ukraine ubushotoranyi "bwakozwe ku bushake". Yagaragaje ibisigazwa by'ibyo yavuze ko ari za rokete zarashwe n'ubwirinzi bwa HIMARS.
Ariko Ukraine yahakanye ko hari igisasu na kimwe cyangwa igitero na kimwe cy'imbunda za rutura yagabye.
Umujyanama wa Perezida Zelensky yavuze ko aho byabereye hameze nk'ahatwitswe n'inkongi y'umuriro, kandi ko igitero cy'igisasu cya misile cyari kuba cyasandagije (cyatatanyije) imirambo.
Ibiro bikuru by'ingabo za Ukraine byasabye ko ONU na Croix-Rouge bakora iperereza kuri izo mpfu, bivuga ko Uburusiya bwibasiye iyo nkambi mu rwego rwo guhishira uburyo bufatamo imfungwa zo mu ntambara.
Mu nyandiko ku mbuga nkoranyambaga, ibi biro bikuru by'ingabo za Ukraine byavuze ko ONU na Croix-Rouge bakwiye guhita basubiza kuko iyi miryango yombi yari yatanze icyizere ko izo mfungwa zizagira umutekano aho hantu.
Croix-Rouge yavuze ko irimo gusaba kugera muri iyo nkambi kandi ko yasabye kwemererwa guhungisha abakomeretse.
Mu itangazo, yagize iti: "Icyo dushyize imbere ubu ni ugutuma abakomeretse babona ubuvuzi bwo kurokora ubuzima no gutuma imirambo y'ababuze ubuzima bwabo yitabwaho mu buryo buyiha icyubahiro".
Mbere yaho, umushinjacyaha mukuru wa Ukraine Andriy Kostin yari yavuze ko yatangije iperereza ku byaha byo mu ntambara kuri icyo gitero.










