Ubu ibihugu bya Afurika birimo kohereza amafaranga menshi mu Bushinwa kurusha avayo mu nguzanyo

Ahavuye isanamu, Xinhua News
Uruhare Ubushinwa bwagize nk'umuterankunga mukuru w'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere rwarahindutse mu myaka icumi ishize, aho inguzanyo nshya zihabwa ibihugu bikennye zagabanutse cyane ubu kwishyura amadeni bikaba ari byo biri hejuru, nk'uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na ONE Data bubigaragaza.
Raporo ya mbere ya ONE Data ivuga ko ibihugu byinshi bikennye n'ibifite ubukungu bugereranyije, cyane cyane ibyo muri Afurika, ubu byohereza amafaranga menshi mu Bushinwa mu kwishyura amadeni kurusha ayo bibona mu nguzanyo nshya ivuye mu Bushinwa.
Izi mpinduka zahuriranye no kwiyongera kw'inguzanyo z'ibigo bigura imyênda y'ibihugu (kwishyura umwenda w'uwananiwe kwishyura ku gihe, akazakwishyura nyuma yongeyeho indi nyungu) - ibyo byabaye inzira yo kwiyambaza iyo kwishyura imyenda binaniranye.
Ubwo buryo bwo kugura imyênda byazamutseho 124% mu myaka 10 ishize kandi hagati ya 2020 na 2024 byari bihagaze kuri miliyari 379$, nk'uko iyo raporo ibivuga.
David McNair wo mu kigo ONE Data asubirwamo n'ibiro ntaramakuru Reuters agira ati: "Kuba ubu haza amafaranga macye y'inguzanyo, kandi na za nguzanyo za mbere z'Ubushinwa na zo zigomba kwishyurwa - nicyo gisobanuye uko kohereza menshi".
Mu gihe cya vuba amakuru kuri ibi aboneka, Afurika ni yo yagizweho ingaruka ziboneka, hagati ya 2015 na 2019 ibihugu by'uyu mugabane byakiriye miliyari 30$ naho hagati ya 2020 na 2024 byishyura miliyari 22$.
Iyi mibare ntirimo igabanuka ry'inkunga ryabayeho mu 2025. Aho Amerika yafunze ikigo cyayo gifasha cya USAID kandi n'ibindi bihugu bikize bikagabanya inkunga ku biri mu nzira y'amajyambere, cyane cyane ibyo muri Afurika.
Igihe imibare ya 2025 izabonekera, birashoboka cyane ko izerekana kugabanuka gukomeye kw'inkunga y'iterambere, nk'uko McNair abivuga, no kwiyongera kw'amafaranga ashyirwa mu kwishyura amadeni yo hanze.
Avuga ko ibigaragara ari uko ibi bishyira mu gihombo" ibihugu bya Afurika, mu gihe bisanzwe bigorwa no kubona imari ihagije yo kwishyura ibikorwa bikenewe na rubanda mu gihugu.
Gusa yongeraho ko ibi bizatuma ibihugu birushaho kwisuzuma ubwabyo bikiga inzira zo kudacungira ku nguzanyo n'inkunga biva mu mahanga mu kwiyubaka.
Iyi raporo inagaragaza kugabanuka rusange ry'inguzanyo hagati y'ibihugu n'inguzanyo zitangwa n'abikorera ku giti cyabo - ibintu byitezwe ko bizarushaho kwiyongera kubera igabanuka ry'inkunga z'amahanga ryatangiye umwaka ushize.












