Rwanda: Uwabyaye ku myaka 16 yariyubatse anafasha abandi

Umukobwa ufite imisatsi miremire yambaye ikanzu y'amabara menshi

Ahavuye isanamu, Céline Niyonsenga

Insiguro y'isanamu, Céline Niyonsenga avuga ko yiyemeje guteza imbere abandi
    • Umwanditsi, Juventine Muragijemariya
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango
    • Yakoze inkuru ari, i Nairobi

Mu Rwanda, ikibazo cy'abangavu baterwa inda kiri hejuru, kandi bigira ingaruka ku mibereho yabo, ku miryango ndetse no ku iterambere ry'igihugu.

Abangavu bagera ku 23,000 babyara buri mwaka, nkuko byatangajwe na minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu 2024.

Abakobwa babyara bakiri abangavu bahura n'imibereho itaboroheye, bamwe bava mu mashuri, abandi imiryango ikabirukana bagatangira ubuzima bushaririye.

N'ubwo bahura n'ibibibazo , hari abagerageza kongera kwiyubaka. Céline Niyonsenga ni umukobwa wo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, wabyaye akiri muto, ariko nyuma akabasha kwiyubaka kandi agafasha n'abandi babyaye bakiri bato nka we ndetse bagahura n'ubuzima bubi nk'ubwo na we yaciyemo.

Mu gasantere ka Nyacyonga, Niyonsenga Céline ni ho akorera akazi ko kudoda. Avuga ko yabyaye afite imyaka 16, icyo gihe akaba yarigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye. Asobanura ko ubuzima yabagamo icyo gihe, yari umukobwa ucyeneye ubufasha kurusha uko yari acyeneye kubyara.

Mu ijwi rituje ariko ryuje intimba, aribuka uburyo umuryango we wamutereranye.

Yagize ati: "Ni urugendo rukomeye kuri jye. Narigaga ishuri nza kurireka. Iwacu barantereranye, bakajya bahora bantoteza.

''Hari ubwo bambwiraga ngo ubundi amafaranga wadutangishije ngo turakurihira amashuri twayatangiye ik? Bakantuka cyaneee... kuva natwita, nabayeho nabi, mu buzima bugoye.''

Kwiga umwuga byamubereye akabando k'ubuzima

Nyuma y'igihe ubuzima bwaranze, Niyonsenga avuga ko yaje kubona abaterankunga bamufasha kwiga kudoda. Nyuma y'umwaka umwe, yaje kubona imashini yo kudoda atangira kwiteza imbere ubwo.

Niyonsenga akomeza avuga ko uyu mwuga wo kudoda ubu umwinjiriza hagati ya 250,000 FRW na 300,000 FRW buri kwezi, bitewe n'uko ibintu biba bimeze. Aya mafaranga yinjiza avuga ko ari yo amufasha kwishyurira umwana we ishuri no gutunga urugo rwe.

Uretse kudoda, Niyonsenga avuga ko aha akazi abandi bangavu baguye mu kaga nk'ako yanyuzemo.

Aline Umurutasate, na we wabyaye akiri muto, agahura n'ubuzima bubi, agira ati: "Nari maze imyaka ibiri ntazi uko nzabaho."

Arakomeza ati: ''Céline yampinduriye ubuzima. Ubu nibeshaho ngafasha umwana wanjye, kandi ntangiye kwizera ko ejo hazaza hazaba heza. Ikindi ubu mbayeho neza kandi nanjye niteguye kwikorera, nkiteza imbere."

Gukurira mu bubabare byamuhaye ubushobozi bwo kuzamura abandi

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Céline Niyonsenga avuga ko yahisemo gufasha abandi kuko azi ingaruka zo kuba mu buzima bubi.

Nubwo yanyuze mu bikomeye akiri muto, Niyonsenga ubu ni umwe mu bakobwa bafite icyizere cy'ejo hazaza kuko ubu, uretse kudoda, anafite iduka ricuruza inkweto.

Niyonsenga ati: "Nabonye ko hari abakobwa benshi bari mu buzima nanyuzemo. Iyo ubabonye ubonamo wowe wo mu myaka micye ishize. Icyo nahisemo ni ukubereka ko nubwo byabagora cyangwa bigasa n'ibidashoboka, hari imiryango ishobora kongera gufunguka. Icyizere kiracyahari."

Mu mwaka wa 2024, abangavu batewe inda bari 23,000 nkuko bitangazwa n'inzego zitandukanye mu Rwanda, kandi ubwo na bwo babibara bahereye ku bajya kubyarira kwa muganga.

Ubucyene, ubumenyi bucye ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni bimwe mu byihishe inyuma yo kubyara kw'abangavu bakiri bato.

Nubwo itegeko rihana gusambanya umwana rihari mu Rwanda – itegeko N°68/2018 rihanisha gusambanya umwana igifungo kiri hagati y'imyaka 20 na burundu – cyakora haracyagaragara imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko, kuko abahanirwa icyo cyaha baba ari mbarwa.

Inzego zishinzwe kurengera abana n'abagore zigaragaza ko ibi biterwa no kubura ibimenyetso, gutinya gutanga amakuru, ndetse no kudahabwa ubufasha buhagije ku bangavu bahuye n'iri hohoterwa.