#6-Inkuru mwasomye cane mu 2024 : Kuki Kagame azanye Gen Nyamvumba muri dipolomasi?

Gen Nyamvumba (ibumoso) na Fatou Harerimana wari uhagarariye u Rwanda muri Tanzania
Insiguro y'isanamu, Gen Nyamvumba (ibumoso) na Fatou Harerimana wari umaze umwaka umwe ahagarariye u Rwanda muri Tanzania

Gen Patrick Nyamvumba wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda yasabiwe na leta y’u Rwanda kuba ambasaderi muri Tanzania, aho ashobora gusimbura Fatou Harerimana wariumazeyo umwaka umwe gusa nka ambasaderi.

Iki ni kimwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame yateraniye i Kigali kuwa kabiri. Iki cyemezo cyatumye hari abibaza ku mpamvu yaba yateye izi mpinduka zihuse.

Jenerali Patrick Nyamvumba yari agiye kumara hafi imyaka ine nta wundi mwanya arashyirwamo kuva akuwe ku mwanya wa minisitiri w'umutekano muri Mata(4) mu 2020, umwanya yari amazeho amezi atandatu.

Jenerali Nyamvumba yari yagizwe minisitiri avanywe ku mwanya w'umugaba mukuru w'ingabo yari amazeho imyaka itandatu. Iyo minisiteri y'umutekano nayo yari yaravanyweho mu 2016 igarurwaho mu 2019 ihabwa Nyamvumba.

Gen Nyamvumba yaherukaga kugirwa minisitiri w'umutekano mu 2019 umwanya yamazeho amezi atandatu

Ahavuye isanamu, Rwanda Gov

Insiguro y'isanamu, Gen Nyamvumba yaherukaga kugirwa minisitiri w'umutekano mu 2019 umwanya yamazeho amezi atandatu, ubu agomba gutegereza ko Tanzania yemera kumwakira nka ambasaderi w'u Rwanda

Nyamvumba abaye undi musirikare wo hejuru ushobora kuba agiye guhagararira igihugu cye nka ambasaderi nyuma ya Major General (Rtd) Charles Karamba muri Ethiopia, Lieutenant General Mushyo Kamanzi mu Burusiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga muri Turukiya.

Jenerali Nyamvumba yatanzwe n’u Rwanda ngo azasimbure Fatou Harerimana wari uhagarariye u Rwanda muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, ndetse muri Nzeri (9) ishize nibwo yashyikirije Perezida Samia Suluhu inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye muri Tanzania.

Muri diplomasi, si kenshi ambasaderi w’igihugu asimbuzwa nyuma y’umwaka umwe. Inama y’abaminisitiri yo kuwa kabiri yasabiye Fatou Harerimana kujya guhagararira u Rwanda muri Pakistan.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Fatou (ibumoso) yari yashyikirije Perezida Samia Suluhu inyandiko zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Tanzania nubwo yari amaze amezi akora ako kazi

Ahavuye isanamu, Rwanda Embassy in Tanzania

Insiguro y'isanamu, Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Fatou (ibumoso) yari yashyikirije Perezida Samia Suluhu inyandiko zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Tanzania nubwo yari amaze amezi akora ako kazi

Fatou Harerimana yoherezwa muri Tanzania yari asimbuye Jenerali Majoro (Rtd) Charles Karamba wari ambasaderi muri Tanzania kuva mu 2019, mu mpinduka zabaye mu ntangiriro z’umwaka ushize Gen Karamba yoherejwe kuba ambasaderi muri Angola, ariko uyu wahoze ari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere ntiyagiye muri Angola, nyuma leta imwohereza guhagararira u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti.

Kuki Harerimana ahise asimbuzwa aka kanya?

Kohereza undi ambasaderi w’umujenerali muri Tanzania bishobora kureberwa mu mpamvu ebyiri, cyangwa nyinshi, bitewe n’usesengura.

Imwe ishobora kuba ko Perezida Kagameakeneye umuntu w’imbaraga n’ijambo rikomeye mu bya politike, ubutasi, n'igisirikare mu gihugu nka Tanzania u Rwanda rufitemo inyungu nyinshi kandi rukeneye gukurikirana bya hafi. Gen Nyamvumba ashobora kurusha ibyakorwa na Fatou Harerimana, umunyapolitike wazamukiye mu ishyaka Parti Démocrate Idéal (PDI) – yahoze abereye umuvugizi, akaza kuba umusenateri na visi perezida wa sena.

Indi mpamvu ishobora kuba kwigiza hirya no gushakira akazi umujenerali umaze igihe adafiteinshingano yahawe – ibizwi cyane nko 'kwicara ku gatebe'–ushobora kuba yaba ikibazo ku butegetsi igihe icyo ari cyo cyose.

Gen Nyamvumba na Perezida Paul Kagame mu 2018

Ahavuye isanamu, Paul Kagame/Flickr

Insiguro y'isanamu, Gen Nyamvumba na Perezida Paul Kagame mu Ugushyingo (11) 2017 i mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu burasirazuba bw'u Rwanda
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Tanzania ni igihugu u Rwanda rufitemo inyungu nyinshi mu byiciro bitandukanye nk'ubukungu, politike y'akarere n'ibindi.

Imibare y’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro mu bihugu byombi yerekana ko hejuru ya 70% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bivuye ku nyanja bikoresha icyambu cya Dar es Salaam.

Ikigo cya Tanzania gishinzwe ibyambu, Tanzania Ports Authority, kivuga kandi ko imizigo y’u Rwanda ica ku cyambu cya Dar es Salaam yavuye kuri toni miliyoni 1.06 mu 2017 igera kuri toni 1.366 mu 2021.

Tanzania n’u Rwanda binafitanye umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi – bihuriyeho n’u Burundi – ku mugezi wa Rusumo, urimo kurangira.

Uretse inyungu, u Rwanda rukurikiranira hafi imyifatire ya Tanzania ku kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, aho ubu iki gihugu cyanohereje ingabo mu mutwe w’ingabo za SADC kurwanya umutwe wa M23.

Mu gihe umubano wa Tanzania n’u Rwanda ubu umeze neza, wigeze kuba mubi hagati y’imyaka ya 2010 na 2015 ku gihe cy’ubutegetsi bwa Jakaya Kikwete.

Tanzania ni ingenzi muri dipolomsi y’u Rwanda, kandi uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu ni nawe uba aruhagarariye muri Seychelles.

Impamvu nyayo y’izi mpinduka zihuse z’abahagarariye ubutegetsi bwa Kigali i Dar es Salaam izwi neza n’uwazigennye.