Titan: Bwa bwato bwabuze busigaranye oxygen yo munsi y’amasaha 10 - akaga barimo ni akahe?

Ishusho y'ubu bwato mu nyanja

Ahavuye isanamu, PA Media

Insiguro y'isanamu, Ubu bwato bwabuze kuva ku cyumweru burimo abakerarugendo batanu bagiye gusura ibisigazwa bya Titanic

Ibyitezwe kuri ba bagabo batanu bari mu bwato bujya hasi mu nyanja biteye ubwoba – uko amasaha yicuma niko umwuka bafite wo guhumeka ushira, abarimo kubashakisha nabo ntibaruhuka.

Kugeza ubu nta nkuru yabo izwi kuko batakaje itumanaho. Biracyekwa ko ubu basigaranye umwuka wa oxygen umara igihe kiri munsi y’amasaha 10, ibishyira igitutu ku barimo kubashakisha ngo bababone bitaraba bibi.

Dr Ken Ledez inzobere mu buvuzi yo muri Memorial University i St John's mu ntara ya Newfoundland ya Canada, yabwiye BBC ko kubura umwuka atari cyo kibazo cyonyine kibugarije.

Ahubwo ubu bwato bushobora kuba bwarabuze n’amashanyarazi, kandi agira uruhare mu kugenzura imyuka ya oxygen na carbon dioxide/ gaz carbonique imbere muri ubu bwato.

Uko oxygen igabanuka, umwuka wa gaz carbonique abari muri ubu bwato basohora uriyongera, ibi biba bishobora guteza ibyago bikomeye.

Dr Ken ati: “Uko ibipimo bya gaz carbonique bizamuka, bihinduka nk’umwuka usinziriza, abantu bagasinzira.”

Uyu mwuka iyo ubaye mwinshi mu maraso y’umuntu, agira uburwayi bwitwa hypercapnia, kandi ashobora gupfa iyo atavuwe.

Captain Ryan Ramsey wahoze mu gisirikare kirwanirwa mu mazi, avuga ko yarebye kuri internet amashusho y’imbere muri buriya bwato akabona nta ‘system’ irimo yitwa ‘scrubbers’ yo kuvanamo umwuka wa carbon dioxide.

Ati: “Kuri njye nicyo kibazo gikomeye kurusha ibindi byose”.

Ubwo kandi niko abari muri ubwo bwato bari mu kaga ko kugira hypothermia, aho umubiri ukonja bikabije.

Kubwa Capt Ramsey, niba buriya bwato buri ku ndiba y’inyanja, igipimo cy’ubukonje kiri kuri 0°C. Niba kandi butagifite amashanyarazi, nta ngufu zitanga ubushyuhe bwaba bugitanga.

Ubwato Titan bujya hasi mu nyanja
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Hypothermia, kubura oxygen, no kwiyongera kwa gas carbonique mu bwato, bivuze ko bigabanya ubushobozi bw’umubiri bw’abari mu bwato bwo kubasha gutanga ibimenyetso ko bakiriho. Nko guhonda ku cyuma cy’ubu bwato kugira ngo barebe niba bakumvwa.

Dr Ken ati: “Niba bataye ubwenge, ntabwo bari bushobore gukora byinshi ngo nabo ubwabo bitabare.”

Ingabo zirinda inkombe zavuze ko bashobora kuba basigaranye oxygen nkeya, ariko hari uburyo bagerageza kuyizigama ikarenzaho igihe yari kumara.

Capt Ramsey nawe avuga ko kugabanya guhumeka bishobora kubafasha ariko ko kubishobora nabyo byagorana ugereranyije n’igihunga n’igitutu cy’ubuzima bariho.

Nubwo bafite ibi bibazo byose, Dr Ken avuga ko kubashakisha bigomba gukomeza vuba bishoboka, avuga ko bashobora kurokoka nubwo oxygen yagabanuka cyane.

Ati: “Niba hari abantu bashobora kurokoka nibo, ariko biraterwa n’ingufu bafite n’uburyo bakora ibintu by’ingenzi, ariko sinshidikanya ko ubu baba bagihumeka.”