Amashusho mashya arerekana Titanic mu nyanja uko itigeze iboneka mbere

Insiguro ya video, Reba: Video ya 3D yerekana uko Titanic imeze hasi mu nyanja

Ibisigazwa by’ubwato byamamaye cyane ku isi ni ibya Titanic, ubu byerekanywe mu mafoto atarigeze aboneka mbere.

Amafoto ya 'digital' yuzuye y’ibisigazwa by’ubu bwato biri muri metero 3,800 hasi mu nyanja ya Atlantika, yatunganyijwe hakoreshejwe ubuhanga bwa 'deep-sea mapping'.

Ubu buhanga bwatanze ishusho yo mu bwoko bwa 3D y’ubu bwato bwose, bituma bugaragara nk’aho butari mu mazi.

Icyizere ni uko ibi bizatanga urumuri ku byabaye mu by’ukuri kuri ubu bwato bwambutsaga abantu inyanja ya Atlantika bwarohamye mu 1912.

Abantu barenga 1,500 babupfiriyemo ubwo bwarohamaga nyuma yo kugonga urubura rutura (iceberg) mu rugendo buva i Southampton mu Bwongereza bugana i New York muri Amerika.

Aya mashusho yafashwe mu gikorwa cyamaze amasaha arenga 200 gikorwa n’inzobere

Ahavuye isanamu, ATLANTIC PRODUCTIONS/MAGELLAN

Insiguro y'isanamu, Aya mashusho yafashwe mu gikorwa cyamaze amasaha arenga 200 gikorwa n’inzobere

Parks Stephenson, umusesenguzi kuri Titanic, yabwiye BBC News ati: “Haracyari ibibazo, ibibazo by’ibanze bikeneye gusubizwa kuri ubu bwato.”

Avuga ko aya mafoto ari “intambwe ya mbere nini mu kugeza inkuru ya Titanic ku bushakashatsi bushingiye ku bimenyetso – budashingiye ku bihuha.”

Titanic yakozweho ubushakashatsi bwinshi kuva ibisigazwa byayo byavumburwa mu 1985.

Ariko ni nini cyane kuburyo aho mu nda y’inyanja camera zibasha kwerekana ibice bito bito by’ubu bwato – nta na rimwe bwigeze buboneka bwose.

Isonga ya Titanic iracyashobora guhita imenyekana nubwo imaze imyaka 100 mu nyanja

Ahavuye isanamu, ATLANTIC PRODUCTIONS/MAGELLAN

Insiguro y'isanamu, Isonga ya Titanic iracyashobora guhita imenyekana nubwo imaze imyaka 100 mu nyanja

Aya mashusho mashya y’ibisigazwa byayo aruzuye cyane, arerekana ishusho yose ya Titanic. Irambitse mu bice bibiri, icy’imbere n’icy’inyuma hagati yabyo hari metero hafi800. Ibintu byinshi by’ibisigazwa by’ibyangiritse bikikije ubu bwato bwamanyutse.

Ubu buryo bwo gufata aya mashusho bwakozwe mu mpeshyi ya 2022 na Magellan Ltd, kompanyi ikora ibya 'deep-sea mapping', hamwe na Atlantic Productions irimo gukora ‘documentaire’ kuri uyu mushinga.

Amatsinda y’abahanga mu by’amato afite ibikoresho bigezweho yamaze amasaha arenga 200 yiga kuri ibi bisigazwa by'ubu bwato.

Bafashe amashusho arenga 700,000 yo muri buri mfuruka yabwo banarema 3D yayo.

Igice cy'inyuma, cyatandukanye n'icy'imbere, cyo ni akajagari k'ibyuma byashwanyaguritse

Ahavuye isanamu, ATLANTIC PRODUCTIONS/MAGELLAN

Insiguro y'isanamu, Igice cy'inyuma, cyatandukanye n'icy'imbere, cyo ni akajagari k'ibyuma byashwanyaguritse
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Gerhard Seiffert wo muri kompanyi ya Magellan avuga ko uyu mushinga ari wo munini cyane wabayeho wo gukora ‘scanning’ mu kintu kiri mu nyanja.

Ati: “Ubujyakuzimu bwaho, metero hafi 4,000, ubwabwo ni ikibazo, kandi utagomba gukora ku kintu cyose hafi yabwo kugira ngo utagira icyo wangiza kuri iki gisigazwa.

“Ikindi kibazo ni uko ugomba gukora ikaritaya buri santimetero kare – yewe n’ibice bitari ngombwa, nk’ahari imyanda, ariko ibyo byose uba ubikeneye kugira ngo uhuze ibi bice byose n’ibintu by’ingenzi.”

Iyo ‘scan’ yerekana indeshyo y’ubu bwato, hamwe n’amakuru mato cyane, nka 'serial number/numéro de série' zanditse ku byuma bikaraga moteri yabwo.

Isonga (igice cy’imbere) y’ubu bwato, ubu yuzuyeho imyanda ireduka, iracyahita imenyekana n’ubwo hashize imyaka 100 ubu bwato burohamye.

Igice cy’inyuma cy’ubu bwato cyo ni uruvange rw’akajagari rw’ibyuma. Iki gice cya Titanic cyarashwanyutse ubwo bwihondaga ku ndiba y’inyanja.

Ibindi bintu byinshi by’ibice binyanyagiye iruhande rwabwo, birimo ibice by’imitako y’ibyuma, amacupa ya champagne n’ibindi. Hari kandi ibintu bwite by’abantu nk’inkweto n’ibindi.

Amakuru arambuye ku byari bigize ubu bwato ubu aragaragara

Ahavuye isanamu, ATLANTIC PRODUCTIONS/MAGELLAN

Insiguro y'isanamu, Amakuru arambuye ku byari bigize ubu bwato ubu aragaragara
Serial number ya kimwe mu byumba bikaraga moteri ubu irabasha kugaragara

Ahavuye isanamu, ATLANTIC PRODUCTIONS/MAGELLAN

Insiguro y'isanamu, Serial number ya kimwe mu byumba bikaraga moteri ubu irabasha kugaragara

Parks Stephenson wize Titanic imyaka myinshi yavuze ko “yatangaye cyane” akibona bwa mbere aya mafoto mashya.

Ati: “Atuma ubona ubu bwato mu buryo utigeze ububonamo aha buri, kandi ugashobora kububona bwose bwuzuye. Icyo akwereka ni ishusho nyakuri y’iki gisigazwa.”

Avuga ko aya mashusho ashobora gutanga ikindi gisobanuro cy’ibyabaye kuri Titanic muri iryo joro ribabaje ryo mu 1912.

Ati: “Ntabwo mu by’ukuri tuzi imiterere y’uko kugonga 'iceberg'. Nta nubwo tuzi niba yarayigongesheje urubavu, nk’uko byerekanwa muri za filimi.”

Hari icyizere ko amabanga ku byabaye kuri Titanic azageraho akamenyekana

Ahavuye isanamu, ATLANTIC PRODUCTIONS/MAGELLAN

Insiguro y'isanamu, Hari icyizere ko amabanga ku byabaye kuri Titanic azageraho akamenyekana

Inyanja nayo ntiyoroheye ibi bisigazwa, udukoko (microbes) turabiryandetse ibice byabwo birimo gushira.

Abanyamateka bazi neza ko igihe kirimo kubacika cyo kubasha kumva no kumenya neza iyi mpanuka.

Gusa aya mafoto mashya ubu arerekana kurushaho uko bwifashe, kandi azafasha izindi nzobere kwiga noneho kuri buri kantu kose. Icyizere ni uko amabanga ya Titanic azageraho akamenyekana.