Babiri bafashwe bakekwaho kwiba ya mirimbo ya miliyoni 88€ mu nzu ndangamurage ya Louvre i Paris

Ikamba ry'umwamikazi Marie-Amelie bararitwaye, nubwo irindi ryari iry'igikomangoma Eugénie ryo bisa n'aho baritaye barimo bacika basohoka

Ahavuye isanamu, Musée du Louvre

Insiguro y'isanamu, Ikamba ry'umwamikazi Marie-Amelie bararitwaye, nubwo irindi ryari iry'igikomangoma Eugénie ryo bisa n'aho baritaye barimo bacika basohoka
    • Umwanditsi, Jake Lapham
    • Igikorwa, BBC News

Abagabo babiri bafashwe bakekwaho kwiba imirimbo y'agaciro kanini cyane mu nzu ndangamurage ya Louvre i Paris, nk'uko byatangajwe n'itangazamakuru ryo mu Bufaransa.

Ibiro by'umushinjacyaha wa Paris byatangaje ko umwe muri bo yafashwe ubwo yari ari kwitegura gufata indege ku kibuga cy'indege cya Charles de Gaulle ngo yerekeza muri Algeria.

Iyo mirimbo yibwe yo mu gihe cya ba Napoleon yabariwe agaciro ka miliyoni 88 z'amayero (miliyari hafi 150 FRW) ikuwe muri iriya nzu isurwa cyane kurusha izindi ku isi, ubwo abajura bane bamenaga inzu bakinjiramo bakoresheje imashini zihambaye.

Minisitiri w'Ubutabera w'u Bufaransa yavuze ko habaye icyuho mu gucunga umutekano, bituma igihugu gisigarana isura mbi.

Mu itangazo ryasohowe n'Ibiro by'umushinjacyaha rivuga ko gufatwa kw'aba byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Inzego z'umutekano zabwiye ibitangazamakuru ko umwe yari agiye kwerekeza muri Algeria, undi agiye kujya muri Mali.

Abapolisi babihuguriwe bemerewe kubafunga no kubakoraho iperereza mu masaha 96.

Amakuru yatangajwe ku Cyumweru n'itangazamakuru ryo mu Bufaransa avuga ko DNA yasanzwe ahabereye ubujura ariyo yagaragaje umwe mu bakekwaho iki gikorwa.

Aba bajura basize inyuma bimwe mu bikoresho, birimo uturindantoki n'ikote umwe muri bo yari yambaye.

Hari n'amakuru yavugaga ko bataye ikamba ryigeze kuba iry'umwamikazi Eugenie, umugore wa Napoleon wa III.

Umushinjacyaha wa Paris yanenze uburyo amakuru yahise ajya hanze , yongeraho ko byakomye mu nkokora iperereza ryari gukorwa ryo gufata abibye no kugaruza ibyibwe.

Abakekwaho ubujura bakoresheje imodoka yari ifite icyuma kizamura abantu (elevator) ibafasha kugera muri Galerie d'Apollon, banyuze ku rubaraza ruri hafi y'umugezi wa Seine.

Amashusho yafashwe yerekanye bifashishije ingazi buriye bageze ku idirishya ryo ku igorofa rya mbere.

Babiri muri bo binjiye bamennye idirishya bakoresheje imashini zikata ibyuma.

Bateye ubwoba abacunga umutekano, nuko bacagagura ibirahure by'amadirishya abiri byarimo iyo mirimbo.

Amaherena yo mu kinyejana cya 19 akoze mu ibuye ry'agaciro kanini cyane rya sapphire itamirije diyama yari ay'Umwamikazi Marie-Amelie na yo 'benengango' barayatwaye

Ahavuye isanamu, Musée du Louvre

Insiguro y'isanamu, Amaherena yo mu kinyejana cya 19 akoze mu ibuye ry'agaciro kanini cyane rya sapphire itamirije diyama yari ay'Umwamikazi Marie-Amelie na yo 'benengango' barayatwaye
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Raporo y'agateganyo yagaragaje ko icyumba kimwe muri bitatu muri ako gace nta camera z'igenzura cyari gifite, nk'uko bitangazwa n'itangazamakuru.

Polisi ivuga ko aba bajura bamaze iminota ine gusa muri iyi nyubako, bahita batorokera ku mapikipiki abiri yari abategereje hanze saa 09:38.

Muri iki cyumweru, Umuyobozi wa Louvre yabwiye abasenateri ko camera yari ihari itakurikiraga inzira yanyuzwemo n'abajura bajya muri Galerie d'Apollon.

Abahanga bavuga ko iyo mitako ishobora kuba yaramaze gushwanyagurwamo uduce twinshi.

Zahabu n'ifeza bishobora gushongeshwa, naho amabuye y'agaciro agakatwamo utubuye duto tugacuruzwa hirya no hino, bigatuma gukurikirana inkomoko yabyo bidashoboka, nk'uko Arthur Brand, inzobere mu iperereza ku bujura bw'ibihangano, yabibwiye BBC.

Ubufaransa bwahise bukaza ingamba z'umutekano

Louvre yahise yimurira bimwe mu bihangano byayo by'agaciro muri Banki y'u Bufaransa.

Ibyo bintu bizajya bibikwa mu bubiko bw'umutekano buhambaye ku gipimo cya metero 26 munsi y'ubutaka, mu nyubako y'iyo banki iri mu mujyi rwagati wa Paris.

Inzu ndangamurage ya Louvre n'agace aba bajura bibasiye
Insiguro y'isanamu, Inzu ndangamurage ya Louvre n'agace aba bajura bibasiye