Ukraine: Ibisasu byajegeje Kyiv mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba

Ibisasu byajegeje ibice bimwe bya Kyiv mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, mu gitero cya mbere ku murwa mukuru wa Ukraine mu byumweru byari bishize.

Umwotsi w'umukara wabonekaga hejuru mu kirere cy'uyu mujyi. Uburusiya buvuga ko bwarashe ku bifaru byatanzwe n'ibihugu by'i Burayi. Nibura umuntu umwe yatangajwe ko yakomeretse.

Mu mezi ya vuba aha ashize, uyu mujyi wari warasigaye utagerwaho n'ibitero, mu gihe abasirikare b'Uburusiya bibanda ku karere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine.

Imwe mu mirwano ikaze cyane ubu irimo kubera mu mujyi wa Severodonetsk.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibintu i Severodonetsk "bikomeye cyane", mu gihe imirwano irimo kuba umuhanda ku wundi.

Gufata uyu mujyi byatuma akarere ka Luhansk kajya mu maboko y'abasirikare b'Uburusiya hamwe n'abarwanyi bafatanya na bo baharanira ubwigenge bo muri ako karere, bagenzura igice kinini cy'akarere ka Donetsk bituranye.

Zelensky yavuze ko Severodonetsk n'indi mijyi yo mu turere two mu burasirazuba iraswaho n'"indege buri kanya, imbunda za rutura n'ibisasu bya misile", ariko ko abasirikare ba Ukraine bakomeje kuguma aho bari.

Ku wa gatandatu, Guverineri w'ako karere ka Ukraine Serhiy Haidai yavuze ko abasirikare bakirwana kuri Severodonetsk, ariko ko bategereje imfashanyo y'intwaro zihamya kurushaho kandi zigeza mu ntera ndende kurushaho bemerewe n'inshuti zabo zo mu burengerazuba.

Yagize ati: "Tukimara kubona intwaro zihagije zirasa kure twemerewe n'uburengerazuba, tuzirukana imbunda zabo za rutura zijye kure y'ibirindiro byacu. Ubundi, ndababwiza ukuri, abasirikare barwanira ku butaka b'Uburusiya bazahita birukanka gusa".

Ubu imirwano imaze gusenya igice kinini cya Severodonetsk, ariko abaturage b'abasivile babarirwa mu bihumbi baracyihishe mu nzu zo munsi zo muri uwo mujyi.

Guverineri Haidai yavuze ko abasirikare b'Uburusiya barimo guturitsa amateme ku mugezi bakayasenya, mu kubuza ko abasirikare ba Ukraine bazana abo kubunganira ku rugamba no mu kubuza ko batanga imfashanyo ku baturage b'abasivile.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze kwicwa naho abandi babarirwa muri za miliyoni barahunga bata ingo zabo kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, nubwo hari ibikorwa bya diplomasi byo gutuma habaho agahenge.

Umunyamakuru wa BBC uri mu murwa mukuru avuga ko ubu ubuzima bwatangiye kumera nkaho ari ubusanzwe.

Ariko imyotsi y'umukara yazamukaga mu kirere cya Kyiv ubwo abantu babyukaga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, yibukije abantu ko uyu mujyi ukiri mu ntambara, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Joe Inwood.

'Mayor' w'umujyi wa Kyiv Vitali Klitschko yavuze ko ibisasu byaguye mu burengerazuba bwo mu mujyi rwagati - mu turere twa Darnytskyi na Dniprovskyi.

Minisiteri y'ingabo z'Uburusiya yavuze ko yakoresheje misile zirasa mu ntera ndende kandi zihamya cyane mu kurasa ku bifaru byatanzwe n'ibihugu byo mu Burayi bw'uburasirazuba.

Hagati aho, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yakangishije "kurasa ku hantu tutari twarigeze turasa mbere", niba ibihugu byo mu burengerazuba bihaye Ukraine misile zirasa mu ntera ndende kurushaho.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo, Putin yavuze ko intego yo guha Ukraine intwaro nk'izo isa nkaho ari iyo gutuma intambara ikomeza ikamara igihe kirekire gishoboka.