Igitero cya Russia kuri Ukraine ni intangiriro gusa – Zelensky

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky

Ahavuye isanamu, Reuters

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yakomoje ku magambo ya komanda w'Umurusiya, wavuze ko Uburusiya bushaka gufata amajyepfo ya Ukraine kuko byatuma bushobora kugera ku karere gaharanira ubwigenge ka Transnistria ko mu gihugu cya Moldova.

Zelensky yavuze ko ayo magambo agaragaza ko Uburusiya bushaka gutera ibindi bihugu kandi ko igitero kuri Ukraine cyaba ari intangiriro gusa.

Mu ijambo yavuze mu ijoro ryo ku wa gatanu, Zelensky yagize ati: "Ibi biremeza gusa ibyo navuze inshuro nyinshi: igitero cy'Uburusiya cyari kigamije kuba intangiriro gusa, ubundi bagashaka gufata ibindi bihugu".

"Birumvikana, tuzirwanaho kugeza igihe cyose ari ngombwa, mu rwego rwo gusenya uku gushaka k'Uburusiya. Ariko ibihugu byose, nkatwe, byemera ko ubuzima butsinda urupfu bigomba kurwana hamwe natwe. Bigomba kudufasha, kuko turi aba mbere muri iyi nzira. Ni nde ukurikiraho?

"Niba uwo ari we wese ushobora gukurikiraho [mu guterwa] ashaka kuguma nta ruhande abogamiyeho kugira ngo atagira ikintu na kimwe atakaza, ibi ni byo birimo ibyago byinshi cyane. Kuko uzatakaza buri kintu icyo ari cyo cyose".

Moldova yahamagaje ambasaderi w'Uburusiya muri icyo gihugu ngo atange ibisobanuro kuri ayo magambo yavuzwe na Jenerali Rustam Minnekayev.

Hagati aho, Minisitiri w'intebe wa Ukraine yavuze ko "yizeye neza" ko igihugu cye kizatsinda vuba aha iyi ntambara kirwana n'Uburusiya.

Denys Shmyhal yabwiye CNN ati: "Twizeye neza ko Ukraine izatsinda muri iyi ntambara kandi ko intsinzi izagerwaho mu gihe kigufi cyane".

Yavuze ayo magambo nyuma yuko Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson avuze ko "mu buryo bushoboka burimo gushyira mu gaciro [mu kuri]", Uburusiya bushobora gukomeza kumisha ibisasu kuri Ukraine kugeza mu mpera y'umwaka utaha.