Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yageze muri Tanzania mu ruzinduko rwa kabiri

Ahavuye isanamu, Ntare rushatsi
Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye mu gitondo kuwa gatanu yerekeje muri Tanzania mu ruzinduko rw'iminsi itatu, nk'uko byatangajwe n'ibiro bye.
Biteganyijwe ko yakirwa i Dodoma mu ngoro y'umukuru w'igihugu wa Tanzania na mugenzi we Perezida Samia Suluhu Hassan.
Mu kwezi kwa karindwi, Perezida Samia nawe yakoze uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Burundi.
Biteganyijwe ko uyu munsi, aba bategetsi bombi baza kugirana ibiganiro hagati yabo.
Kuwa gatandatu, Perezida Ndayishimiye - uri kumwe n'umugore we muri uru ruzinduko - azajya muri Zanzibar aho azakirwa n'umukuru w'iki kirwa Hussein Ali Mwinyi, nk'uko biri mu itangazo rya minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Tanzania Madamu Liberata Mulamula.
Avuye muri Zanzibar, Perezida Ndayishimiye azagaruka ajye i Dar es Salaam aho azasura ibikorwa bitandukanye by'iterambere ari kumwe na mugenzi we Samia Suluhu.
Amashyaka ari kubutegetsi mu bihugu byombi CCM na CNDD-FDD asanzwe azwiho umubano ukomeye kuva CNDD-FDD yajya ku butegetsi mu Burundi.
Nyuma yo kugera ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu 2020, igihugu cya mbere Perezida Ndayishimiye yasuye ni Tanzania.

Ahavuye isanamu, Ntare Rushatsi
Avuga ku mubano wa Tanzania n'u Burundi mu kwezi kwa cyenda 2020 ubwo yari yakiriwe na mugenzi we John Pombe Magufuli i Kigoma, Ndayishimiye yatunguye bamwe agira ati:
"Ntitwavuga ko Tanzania ari inshuti gusa…i Burundi tuvuga ko Tanzania ari ababyeyi", kuko yafashije u Burundi kugera ku bwigenge.
Icyo gihe yashimiye Tanzania ko yemeye kwakira impunzi nyinshi z'Abarundi mu gihe hari ibibazo mu Burundi, ndetse nyuma bamwe bakabaha ubwenegihugu.
Asa n'ubwira mugenzi we Magufuli, utakiriho, yagize ati: "…Niyo mpamvu tubona Tanzania nk'umubyeyi…Nanjye uko umbona hano nyakubahwa nkubona nka papa wanjye, niyo mpamvu naje kukubaza ngo menye icyo gukora..."

Ahavuye isanamu, Ntare rushatsi












