Rwanda: Urukiko rwa Kicukiro rwategetse ko Christopher Kayumba aguma muri gereza

Christopher Kayumba

Ahavuye isanamu, Christopher Kayumba/Facebook

Insiguro y'isanamu, Christopher Kayumba avuga ko ahorwa politike
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwagetegetse ko Dr Kayumba Christopher afungwa iminsi 30 muri gereza mu gihe hakorwa iperereza ku cyaha cyo gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ubushinjacyaha bwari bwareze Kayumba Christopher gukoresha imibonano mpuzabitsina y'agahato umukozi we wo mu rugo mu myaka 9 ishize.

Atangaza icyemezo cye, umucamanza yavuze ko yasanze hari ibimenyetso bikomeye byemeza ko Christopher Kayumba yaba yarasambanyije ku gahato uwo mukobwa wamukoreraga mu mwaka wa 2012.

Umucamanza yavuze ko nyuma yo gusambanywa uyu mukozi atari afite ubushobozi bwo gutanga ikirego.

Umucamanza yavuze ko nta mpungenge ku kuba ikirego cyaratanzwe gitinze kuko icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato kidasaza mu mategeko y'u Rwanda.

Cyakora ngo yashoboye kuganyira undi mukozi mugenzi we kandi ngo uyu akaba yarabyemeje ubwo yabazwaga.

Kayumba ariko we yaburanye avuga ko iki kirego ari igihimbano kuko uretse kuba cyaratanzwe nyuma y'igihe kinini uwahohotewe avuga ko yasambanyirijwe, ngo nta n'ibimenyetso bya muganga bihamya iki cyaha yeretse urukiko.

Umucamanza ariko yasanze nta bimenyetso bikomeye ku kindi cyaha cyo kugerageza gusambanya ku ngufu uwari umunyeshuri we muri Kaminuza y'u Rwanda.

Uyu mukobwa ngo ni we wari wijyanye ubwe kwa Kayumba kandi ngo anavuyeyo ntiyigeze yiyambaza urwego urwo ari rwo rwose mu zikurikirana ibyaha.

Uyu mukobwa ngo yabwiye urukiko ko yari yamenyesheje ukuriye ishami ry'itangazamakuru yigagamo.

Gusa umucamanza agasanga yaragombaga no kumenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse hagakorwa n'ibisabwa byose icyaha kigakurikiranwa.

Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Insiguro y'isanamu, Umucamanza yavuze ko nta mpungenge ku kuba ikirego cyaratanzwe gitinze

Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, yari amaze igihe agaragara mu bikorwa bya politiki.

Yari aherutse gushinga ishyaka Rwandese Platform for Democracy yari abereye umukuru n'umuvugizi icyarimwe.

Mu biganiro yagiranye n'abanyamakuru batandukanye, Christopher Kayumba yakunze kumvikana anenga cyane ubutegetsi buriho cyane cyane ku micungire y'ubukungu n'uburenganzira bwa muntu.

Avuga ko ibyaha akurikiranyweho bitabaye ahubwo ko impamvu nyakuri zifitanye isano na politiki.