Tokyo Olympics: Abakinnyi babiri bakoze ibyaherukaga kuba mu myaka hafi 110

Insiguro ya video, Tokyo Olympics: Barshim na Tamberibasangiye umwanya wa mbere

Igice cya nyuma gitangaje cyo kurushanwa gusimbuka ubutumburuke cyarangiye Mutaz Essa Barshim wa Qatar na Gianmarco Tamberi bombi bahawe umudari wa zahabu.

Nyuma yo kumara amasaha abiri barushanwa, kubatandukanya ntibyashobokaga, bombi bari basimbutse 2.37m.

Bahawe amahirwe yo kongera bagasimbuka ngo babatandukanye.

Ariko mu gikorwa cy'ubworoherane muri sport, bemeye gusangira umwanya wa mbere, bituma benshi cyane babishimira.

Bose bari bananiwe inshuro eshatu kugera ku muhigo usanzweho wo kuzimiza 2.39m, bashoboraga gutandukanywa no kongera gusimbuka rimwe badakoze ikosa kugira ngo babone uwa mbere.

Ariko aho gukora ibyo bakoze amateka, - Nibwo bwa mbere kuva mu 1912 abakinnyi bemeye gusangira umudari mu mikino olempike.

Mutaz Barshim na Gianmarco Tamberi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mutaz Essa Barshim yabajije abasifuzi niba bashobora kubaha imidari ibiri ya zahabu bombi, umwe aramusubiza ati: "nimwemera kuwusangira"
Gianmarco Tamberi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Gianmarco Tamberi yavunitse akaguru mbere gato y'imikino nk'iyi ya Rio mu 2016 ntiyabasha kuyikina. Imfashangingo yambaye icyo gihe yayanditseho "umuhanda ugana Tokyo 2020" yari yayizanye ubwo yatsindiraga zahabu

Maksim Nedasekau wa Belarus yafashe umwanya wa gatatu n'umudari wa Bronze, nubwo na we yasimbutse 2.37m ariko akabigerageza kenshi bibanza kwanga.

Tamberi na Barshim bahoberanye mbere yo kwiruka batwaye amabendera y'ibihugu byabo bakajya kwishimira intsinzi n'abo bakinana n'abatoza babo.

Tamberi yari akiri mu byishimo aho bahatanira ubwo mugenzi we Lamont Marcell Jacobs yazaga akamuhobera akimara gutungurana nawe agatsindira zahabu mu bagabo basiganwa 100m.

Tamberi na Barshim bombi bagiye bagira imvune zikabasubiza inyuma, ariko Barshim avuga ko kwitanga bagize kubahaye umusaruro.

Ati: "Birashimishije cyane. Izi ni inzozi numva ntashaka gukanguka ngo mvemo."

Tamberi yafashe igihe kinini ngo akire nyuma y'imvune ikomeye yagize mbere gato y'imikino ya Rio mu 2016.

Yagize ati: "Nyuma yo kuvunika nashakaga kugaruka, none ubu ntsindiye zahabu, birashimishije. Ibi narabirose kenshi."

"Mu 2016 mbere gato ya Rio nabwiwe ko nshobora kutazongera kurushanwa. Rwari urugendo rurerure."