Germany yemeye ko yakoreye jenoside muri Namibia mu gihe cy'ubukoloni

Ahavuye isanamu, EPA
Leta y'Ubudage yemeje inkunga yo mu rwego rw'iterambere irenga miliyari 1.3 y'amadolari y'Amerika igenewe Namibia, mu itangazo yasohoye yemera jenoside yakozwe n'abakoloni b'Abadage ku basangwabutaka bo muri icyo gihugu mu myaka ya mbere y'ikinyejana cya 20.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage Heiko Maas, yavuze ko igihugu cye cyemera uruhare rwo mu mateka no mu myitwarire muri ubwo bwicanyi.
Yavuze ko Ubudage buzasaba imbabazi Namibia ndetse n'abakomoka ku bakorewe iyo jenoside.
Amakuru avuga ko ayo masezerano azatuma hatangwa inkunga mu gihe cy'imyaka 30 mu nzego z'ibikorwa-remezo, ubuvuzi na gahunda z'amahugurwa agenewe abo mu moko yagizweho ingaruka.
Umuvugizi wa leta ya Namibia yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko kuba Ubudage bwemeye iyo jenoside ari "intambwe ya mbere yerekeza mu cyerekezo nyacyo".
Ariko bamwe mu batware gakondo bavuze ko bagambaniwe na leta ya Namibia, banga gushyira umukono kuri ayo masezerano.
Iri tangazo rya leta y'Ubudage ryo kuri uyu wa gatanu rije nyuma y'ibiganiro byari bimaze imyaka itanu hamwe na leta ya Namibia, yakolonijwe n'Ubudage kuva mu 1884 kugeza mu 1915.
Icyo gihe yari izwi nka 'German South West Africa'.
Nyuma yaje gukolonizwa n'Afurika y'epfo yo mu gihe cy'ubutegetsi bw'ivanguramoko bwa 'apartheid', kugeza ibonye ubwigenge mu 1990.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Hagati y'imyaka ya 1904 na 1908, ingabo z'abakoloni b'Abadage zatsembye abarenga 80% by'abo mu moko ya Nama na Herero, mu cyo abanyamateka ubu bita "jenoside yibagiranye".
Abo mu moko ya Herero na Nama bari barokotse iyo jenoside bahatiwe kujya mu butayu (cyangwa ubugaragwa mu Kirundi), kandi buri muntu wese muri bo wafatwaga arimo kugerageza gusubira ku butaka bwe yaricwaga cyangwa agashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, agakoreshwa imirimo y'agahato.
Umuryango w'abibumbye (ONU/UN) utanga igisobanuro cya jenoside uvuga ko ari ibikorwa, birimo n'ubwicanyi, bikorwa hagamijwe gutsemba, igice cyangwa bose, itsinda ry'abatuye igihugu, abo mu bwoko runaka cyangwa mu idini runaka.
Nta mubare uhari wemeranywaho w'abantu bapfuye icyo gihe, ariko amagereranya amwe avuga ko bagera ku 100.000.
Mu 2015, ibi bihugu byombi byatangiye kugirana ibiganiro ku masezerano yo gukomatanya gusaba imbabazi ku mugaragaro no gutanga ubufasha bwo mu buryo bw'amafaranga.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu 2018 Ubudage bwasubije muri Namibia ibisigazwa by'imibiri y'abiciwe muri iyo jenoside, byari byarakoreshejwe mu bushakashatsi kuri ubu bwateshejwe agaciro bwuko ngo abazungu b'i Burayi bari hejuru y'andi moko.
Ubwo bwicanyi bwari bumaze imyaka bwarashegeshe umubano hagati ya Namibia n'Ubudage, hakorwa ibiganiro byuko hagerwa ku bwiyunge nyuma y'uwo murage wa jenoside.
Aya masezerano mashya bivugwa ko yagezweho mu cyiciro cy'ibiganiro byabaye hagati muri uku kwezi kwa gatanu bikozwe n'intumwa zihariye zo ku mpande zombi.
Mu kwezi gutaha, byitezwe ko mu murwa mukuru Windhoek wa Namibia Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage ashyira umukono ku itangazo, nyuma rikemezwa n'inteko ishingamategeko ya buri gihugu, nkuko ibitangazamakuru byo mu Budage bibivuga.
Nyuma yaho byitezwe ko Perezida w'Ubudage Frank-Walter Steinmeier akorera uruzinduko muri Namibia agasaba imbabazi ku mugaragaro.
Mu itangazo rya Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage Heiko Maas ryo kuri uyu wa gatanu, yagize ati:
"Ubu tuzajya tuvuga ibi byabaye uko biri guhera uyu munsi: [ni] jenoside".
Byakiriwe gute?
Vekuii Rukoro, umutware mukuru wo mu bwoko bwa Herero wigeze kugerageza kurega Ubudage aregera indishyi mu nkiko zo muri Amerika, yavuze ko ayo masezerano y'inkunga adahagije "ku ngaruka zihoraho" zatejwe n'abakoloni.
Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Dufite ikibazo ku masezerano nk'aya, twumva ko ari ubugambanyi bwuzuye leta ya Namibia yadukoreye".
Bwana Maas, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubudage, yavuze ko ibiganiro byari bigamije kugera "ku nzira ihuriweho iganisha ku bwiyunge nyabwo mu kwibuka abishwe".
Yavuze ko abo mu moko ya Herero na Nama bakurikiranye ibyo biganiro mu buryo bwa hafi cyane.
Ibitangazamakuru byo muri Namibia bivuga ko bamwe mu batware gakondo bagize uruhare muri ibyo biganiro, kugeza ubu banze gushyira umukono kuri ayo masezerano.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Kimwe mu bitumvikanwaho ni inyito y'ayo masezerano. Yibanda ku gitekerezo cy'ubwiyunge bushingiye ku ndishyi yo muri rusange, Bwana Maas yavuze ko iyo nkunga ari "ikimenyetso", aho kuba impozamarira.
Jürgen Zimmerer, wigisha amateka y'isi kuri Kaminuza ya Hamburg mu Budage, yabwiye BBC ko bamwe mu bakomoka ku bishwe bumva ko bahejwe muri ayo masezerano.
Yagize ati: "Iki ni ikibazo gikomeye niba intego ari ubwiyunge. Ni gute wakwiyunga n'abagizweho ingaruka niba bumva barahejwe muri icyo gikorwa nyirizina?"
Tim Whewell, yandika mu nkuru ya BBC kuri ibyo biganiro mu ntangiriro y'uyu mwaka, yavuze ko ari ibya mbere byo muri urwo rwego bikozwe n'igihugu cyahoze gikoloniza ikindi.
Yanditse ko benshi bo mu moko ya Herero na Nama batuye mu turere dutuwe mu bucucike, bari bizeye ko ayo masezerano azatuma bongera kugira ubutaka n'ubutunzi abasekuruza babo bari bafite mbere y'iyo jenoside.










