Rwanda: 'Mbere ubuzima bwari bubi…ubu ndi umwamikazi' – umugore ukora imigati

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Yvette Kabatesi/BBC Gahuzamiryango i Kigali
Women's Bakery ni ikigo gikora imigati kimaze guhugura abagore bagera kuri 60 batagize amahirwe yo kwiga, bamwe muri bo bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma y'ubumenyi n'akazi babonye.
Mu gihe cy'amezi atatu cyangwa ane, iki kigo gihugura abagore ku gukora umugati, kwiga gucuruza, n'icungamutungo, kikanaha imirimo ababishaka bamaze guhugurwa, abandi bakajya kwikorera.
Françoise Umutoniwase, ushinzwe itumanaho muri Women's Bakery, ati: "Ni abagore bitinyaga, bavuga bati 'ntabwo twize', bumvaga ko nta kindi kintu bakora".
Women's Bakery ifite icyicaro i Kigali n'amashami i Runda mu karere ka Kamonyi, n'i Byumba muri Gicumbi, bamwe mu bagore yahaye akazi bavuga ko hari ibyahindutse mu buzima bwabo.
Florence Nyirakimonyo, arahuze ateka imigati ku ishami ry'i Kigali riri i Remera, ati: "Nari umuzunguzayi, nabagaho nabi, hari n'igihe nagendaga singaruke bakamfunga."
Florence yarize agarukira mu wa kane w'amashuri abanza, byatumye nta wundi mwuga amenya, ariko kwiga guteka imigati avuga ko bimaze kumuteza imbere.

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Ati: "Kwishyura inzu, kurihira umwana amashuri…byari bigoye. Kenshi na kenshi i Kigali iyo uri umugore udafite umugabo banga no kuguha inzu, bavuga ko abagore bambura. Ariko umuntu ukora hano bamuha inzu babyigana.
"Urumva niba narahahaga ikilo cy'umuceri, [ubu] nkaba ngura umufuka, ahubwo [nkanatekesha] na gas! Ni n'icyubahiro muri quartier! Wagize ngo hari umugabo upfa kugusuzugura uko yiboneye?"
'Nasangaga umugabo yanshyuhirije amazi'
Umwihariko wa Women's Bakery ni uko bakora imigati bita iy'intungamubiri, imigati bakora banifashishije imboga nka karoti, ibihaza n'izindi. Icururizwa mu maguriro atandukanye i Kigali.
Ibikorwa byabo ntabwo byahagaritswe mu bihe by'amabwiriza akomeye yo kwirinda coronavirus, aba bagore bivuga ko byabahaye agaciro mu ngo zabo.

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA
Olive Uwase avuga ko mbere nta kazi yagiraga, ubuzima bugoye, 'kurya ari intambara, warya saa sita nturye nijoro', kandi ko iwe nta gaciro yari afite kuko atakoraga.
Ati:"...ubu ndi umwamikazi! Nka cya gihe muri guma mu rugo twebwe twarakoraga, naratahaga nkasanga umugabo yanshyuhirije amazi, ibiryo byahiye! N'urukundo rwariyongereye, ubyibuha wumva!"
Françoise Umutoniwase avuga ko Women's Bakery yita no ku mibereho yo mu ngo y'abagore yahuguye n'abo ikorana nayo, bo n'imiryango yabo bakabishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Women's Bakery ni ikigo mpuzamahanga giterwa inkunga n'Abanyamerika, gikorera mu Rwanda kuva mu 2015 aho cyatangiranye n'abagore 10.

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA












