Chad: Igisirikare kivuga ko cyatsinze inyeshyamba nyuma y'urupfu rwa Perezida Déby

Chadian soldiers celebrate as they parade in N'Djamena on Sunday.

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Akarasisi k'intsinzi ko kuri iki cyumweru kari kagamije kongerera igisirikare cya Tchad gushyigikirwa, muri iki gihe hari urujijo mu gihugu

Igisirikare cya Tchad cyavuze ko cyatsinze inyeshyamba mu majyaruguru y'igihugu, nyuma y'imirwano yamaze ibyumweru.

Imirwano n'inyeshyamba ziturutse muri Libya, yashyize iki gihugu mu kaga ubwo Perezida Idriss Déby Itno yapfaga mu kwezi kwa kane nyuma yo gukomerekera ku rugamba.

Kwigarurira ubutegetsi kwakozwe n'igisirikare kirangajwe imbere na Jenerali Mahamat Idriss Déby nyuma y'urupfu rwa se, kwamaganwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ndetse n'imiryango itegamiye kuri leta, bituma haba imyigaragambyo.

Akarasisi k'intsinzi ko kuri iki cyumweru kari kagamije kongerera igisirikare cya Tchad gushyigikirwa, muri iki gihe hari urujijo mu gihugu.

Abantu bamwe mu murwa mukuru N'Djamena bateye hejuru bishimira igisirikare ubwo abasirikare babanyuragaho ku murongo w'imodoka z'intambara.

Mu kigo cya gisirikare, abanyamakuru beretswe abavugwa ko ari inyeshyamba zibarirwa muri za mirongo zafatiwe ku rugamba.

Chad izwiho kugira kimwe mu bisirikare byahawe imyitozo ikomeye kandi bifite ibikoresho byinshi muri Afurika y'uburengerazuba.

Ni na kimwe mu bisirikare biterwa inkunga n'Uburayi n'Amerika mu rugamba rwo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam zo mu karere ka Sahel.

Kiri mu itsinda rizwi nka G5 rigizwe na Burkina Faso, Chad, Mali, Mauritania na Niger.

A group of captured Fact rebels are seen handcuffed in the back of a pick-up truck as they are displayed together with their confiscated weapons and vehicles at the headquarters of the Chadian Army in N'Djamena on Sunday.

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Igisirikare cyerekanye abantu cyavuze ko ari inyeshyamba zafashwe, hamwe n'intwaro zafashwe

Ariko, nkuko umunyamakuru wa BBC Will Ross abivuga, mu byumweru bishize abantu babwiwe ko umutwe w'inyeshyamba wa 'Front pour l'Alternance et la Concorde au Tchad' (FACT) wari watsinzwe - nyuma imirwano yongera kubura.

Ntibizwi niba izo nyeshyamba, zifite icyicaro muri Libya, zigifite ubushobozi bwo gushyira ku nkeke akanama ka gisirikare ubu kari ku butegetsi bw'inzibacyuho (cyangwa bw'imfatakibanza mu Kirundi) muri Tchad.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, imyigaragambyo y'abasaba ko hasubizwaho ubutegetsi bwa gisivile yatatanyijwe mu rugomo n'inzego zishinzwe umutekano.