Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
John Magufuli: Paul Kagame ababajwe no kubura 'umuvandimwe n'inshuti yanjye'
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko yababajwe no kubura "umuvandimwe n'inshuti yanjye" Perezida John Magufuli.
Ku rubuga rwa Twitter, Kagame yanditse ko "umusanzu we ku gihugu cye no ku karere kacu utazibagirana".
U Rwanda kandi rwatangaje igihe cy'icyunamo cyo kwifatanya na Tanzania mu kababaro, cyatangiye uyu munsi kugeza ubwo Magufuli azashyingurwa.
John Magufuli byatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania ko yapfuye ejo ku wa gatatu azize uburwayi bw'umutima, yari afite imyaka 61.
Ubutegetsi bwa Magufuli, wagiyeho mu 2015, bwabaye ibihe bishya hagati y'umubano w'ibihugu byombi wari umaze imyaka urangwamo umwuka mubi.
BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.
Mu kwezi kwa kane 2016 Perezida Magufuli yakoze uruzinduko rwe rwa mbere nka perezida wa Tanzania, yasuye u Rwanda aciye ku mupaka wa Rusumo.
Ku butegetsi bwa Magufuli, imibanire ya Tanzania n'u Rwanda yarahindutse nyuma y'imyaka yo kurebana nabi kw'ubutegetsi bwa Paul Kagame na Jakaya Kikwete.
Ubwo yari mu Rwanda mu 2016, yavuze ko adakunda gukora ingendo mu mahanga kuko "aba ahugiye mu kazi" kandi aba ashaka "kuzigama umutungo w'igihugu".
Icyo gihe yagize ati: "Natumiwe ahantu kujya ahantu henshi harimo no mu Burayi ariko sinabikoze. Ariko ubwo Perezida Kagame yantumiraga nagombaga kuza."
Mu gihe cye nka Perezida wa Tanzania, Magufuli yagiye mu bihugu birindwi bya Africa, birimo Uganda, Kenya, Africa y'Epfo na Zimbabwe.
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Kagame yahaye inka eshanu John Magufuli nk'ikimenyetso cy'ubucuti mu muco w'Abanyarwanda, nk'uko ibiro by'umukuru w'u Rwanda byabitangaje.
Gusa uwo mubano wabo nyuma waje kuvugwamo agatotsi, ndetse mu mwaka wa 2020 ubwo Magufuli yongeraga gutorerwa kuba Perezida, Perezida Kagame ntiyamwifurije imirimo mishya myiza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nkuko ajya abigenza ku bandi baperezida afata nk'inshuti.