Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ubuholandi bwahagaritse ibyo kwakira no kurera abana bavuye mu mahanga
Ubuholandi guhera ubu bwahagaritse uburyo bwose bwo kuvana abana mu bindi bihugu baje kurerwa n'ababyeyi b'Abaholandi (adoption), nyuma y'uko iperereza ribisanzemo amabi menshi.
Iperereza ryibanze ku kwakira abana bavuye muri Bangladesh, Brezil, Colombia, Indonesia na Sri Lanka kuva mu 1967 kugeza mu 1998.
Sander Dekker minisitiri y'imibereho y'abantu mu Buholandi yavuze ko leta yanze kugira icyo ibikoraho mu myaka myinshi.
Ayo mabi arimo gukoresha agahato cyangwa kwishyura abagore kugira ngo batange abana babo.
Itsinda ryakoze iperereza ryasanze abategetsi muri leta y'Ubuholandi bari bazi amabi abikorwamo ndetse bamwe babirimo.
Bwana Dekker yavuze ko abategetsi "birengangije amabi menshi muri ibi mu myaka myinshi".
Yagize ati: "Leta ntiyakoze ibyo ikwiriye gukora kandi yari gufata ingingo zibuza ayo mabi, icyo ni ikintu kibabaje cyabaye. Niyo mpamvu mu izina rya guverinoma, nsabye imbabazi abo barezwe gutyo bose."
Widya Astuti Boerma umuholandikazi uri gushakisha ababyeyi bamubyaye muri Indonesia yabwiye BBC ko yishimiye icyemezo cya leta, avuga ko uko byari bimeze byatumaga haba ubucuruzi bw'abana.
Boerma w'imyaka 45 yagize ati: "Kwakira abana bo kurera hagati y'Ubuholandi n'ibindi bihugu biracyashingiye ku mafaranga kandi ibyo bituma haba ubucuruzi.
"Uyu munsi uku kwakira abana bo kurera biracyashingiye ku babyeyi bashakisha abana, kandi byakabaye ari abana bashaka ababyeyi."
Tjibbe Joustra ukuriye komite yakoze ririya perereza, yanzuye ko ibintu byabaye bibi cyane hagati ya 1967 - 1998, aho iryo perereza ryibanze.
Raporo yabo ivuga ko ubu bucuruzi n'amabi abubamo "bikiba kugeza n'uyu munsi".
Minisitiri Dekker yavuze ko mu gihe gitaha guverinoma izagena uko ibyo kurera abana bavuye mu mahanga bazajya barerwa.
Mijn Roots Foundation ifasha abana barezwe mu Buholandi kubona ababyeyi bababyaye yerekana imibare n'ibihugu abana benshi barerwa n'ababyeyi b'abaholandi bavuyemo (1981-1992):
- Sri Lanka - abana 2,972
- Colombia - 2,132
- Ubuhinde - 1,517
- Koreya y'Epfo - 1,323
- Indonesia - 1,252
Mu 1971-1980, ibihugu byavuyemo abana benshi byari Korea y'Epfo (2,317); Indonesia (1,788) n'Ubuhinde (865).
'Intambwe ya mbere mu gukosora amabi'
Ayomi Amindoni, umunyamakuru wa BBC i Jakarta muri Indonesia, avuga ko abarezwe muri ubu buryo bakiriye neza igikorwa cya leta y'Ubuholandi nk'intambwe ya mbere mu gukosora amabi yabaye hambere.
Widya Astuti Boerma waje kurerwa afite imyaka itanu, amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ashakisha ababyeyi bamubyaye. Byaramubabaje cyane kuko inyandiko zo kurerwa kwe basanze ari mpimbano, n'ibizami bibiri bya DNA n'abagore babiri yari yizeye ko umwe yaba ari nyina byerekanye ko nta sano bafitanye.
Agira ati: "Icyo nenga leta y'Ubuholandi ni uko ababyeyi bandeze batigeze babwirwa ibyabaye. Ntibigeze babwirwa ko bishoboka ko nazanywe mu bucuruzi bw'abana cyangwa inyandiko zanjye zari mpimbano.
"Abandeze ubu bagira ipfunwe kuko bumva ko bashobora kuba barambuye umwana umugore wo muri Indonesia, kandi ibyo sibyo bifuzaga."
Dewi Deijle, mugenzi we bahuje ikibazo akaba n'umunyamategeko, atekereza ko hagomba gutangwa indishyi z'akababaro kuko leta y'Ubuholandi itigeze yita kuri iki kibazo.