Mercy Baguma wapfiriye muri UK mu buryo butazwi abe barasaba ibisobanuro

Muri Uganda, umuryango wa Mercy Baguma wapfiriye mu Bwongereza aho yarimo asaba ubuhungiro, ubabajwe n'uburyo ubutegetsi bw'Abongereza buri gukora iperereza ku rupfu rwe.

Mu kwezi kwa munani, bamusanze mu nzu yari acumbitsemo i Glasgow yapfuye, umwana we ari hafi ye arira.

Ariko ibyumweru bitatu birashize umuryango we nta na kimwe uramenya ku byamubayeho, nk'uko umuvandimwe we yabibwiye BBC ubwo bamushyinguraga ejo ku wa mbere muri Uganda.

Muri Ecosse/Scotland, urupfu rwe rwatumye benshi basaba ko haba impinduka mu buryo bwo gusaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Charity Positive Action in Housing (PAIH), n'indi miryango yamufashaga, ivuga ko "yari acyennye bikabije" kuko atashoboraga kubona akazi kuko icyangombwa kibimwemerera cyari cyararangiye.

Umuvandimwe we Sarah Nakendo yabwiye BBC ati: "Nk'umuryango tubabajwe n'uburyo ikibazo cya Mercy cyafashwe…Kuko ubu twakabaye dufite ibisubizo biva kuri leta y'Ubwongereza.

"Hashize ibyumweru bitatu tutaramenya icyamwishe. Ntibiri mu nyandiko baduhaye."

Ibaruwa uyu muryango wabonye ivuye mu kigo cy'iperereza ku makuba cya Ecosse, ivuga ko "impamvu y'urupfu rwe iri gukorwaho iperereza ariko nta cyatuma hakorwa isuzuma ku mubiri".

Sarah Nakendo akomeza agira ati: "Twaracecetse kuva icyo gihe, ariko ubu turashaka ubutabera, turashaka kumenya ibyabaye kuri Mercy."

Mu kumushyingura ahitwa Bugiri mu burasirazuba bwa Uganda, byari akababaro mu bantu benshi batabaye nubwo batari babyemerewe n'amabwiriza yo kwirinda coronavirus nk'uko umunyamakuru wa BBC abivuga.

Mu kwezi kwa munani, Eric Nnanna, se wa Adriel umwana w'umwaka yabyaranye na Mercy, yahamagaye polisi hashize iminsi ine atabasha kumuvugisha.

Eric yari afite ubwoba kuko yari yumvise umuhungu we arira mu nzu bikingiranyemo.

Hakusanyijwe amafaranga kuri uyu mwana

Polisi yakoresheje imbaraga mu gufungura urugi, isanga umurambo w'uyu mugore w'imyaka 34 muri 'corridor' y'inzu (hallway) naho Adriel ari mu gatanda ke ariko we ari muzima.

Polisi yavuze ko urupfu rwe "rutarasobanuka ariko rukemangwa".

Bikekwa ko mu gihe nibura cy'iminsi itatu Adriel yari wenyine atarya nk'uko PAIH ibivuga.

Uyu muryango wafashije gukusanya amafaranga yo gucyura umurambo wa Mercy no kumushyingura.

PAIH ivuga ko ayasigaye, yose hamwe agera ku $97,000 (arenga miliyoni 93 mu mafaranga y'u Rwanda) azazigamirwa Adriel.

Saraha Nakendo ashimira abakusanyije iyo nkunga.

PAIH isaba ko haba iperereza ku rupfu rwa Mercy, ku bandi basaba ubuhungiro i Glasgow, hamwe n'imibereho yabo muri uwo mujyi.

Ibiro bya leta y'Ubwongereza bishinzwe umutekano bivuga ko bizaperereza ku rupfu rwa Mercy Baguma, minisitiri w'intebe Boris Johnson yabwiye inteko ishingamategeko ko azareba muri icyo kibazo.

Bikekwa ko Madamu Mercy yageze mu Bwongereza nk'umunyeshuri mu myaka igera kuri 15 ishize nk'uko ikinyamakuru Guardian kibivuga.

Eric Nnanna ukomoka muri Nigeria, yabwiye ikinyamakuru Glasgow Times ko yahuye agakundana na Mercy Baguma mu 2017.