Umwami Philippe w'Ububiligi 'yicuza cyane' gukoloniza DR Congo

Bikubiye mu ibaruwa Umwami Philippe (ibumoso) yandikiye Perezida Tshisekedi ijyanye n'uyu munsi wo kwizihiza ubwigenge DR Congo yabonye mu 1960

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Bikubiye mu ibaruwa Umwami Philippe (ibumoso) yandikiye Perezida Tshisekedi ijyanye n'uyu munsi wo kwizihiza ubwigenge DR Congo yabonye mu 1960

Umwami w'Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie avuga ko "yicuza cyane ibikorwa by'urugomo n'akababaro" abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagize ubwo iki gihugu cyari koloni y'Ububiligi.

Bikubiye mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi kuri iyi tariki DR Congo yizihiza imyaka 60 ishize ibonye ubwigenge.

Mu myaka ya 1880 ni bwo Umwami Léopold II w'Ububiligi yigaruriye igice kinini cya DR Congo y'ubu.

Bivugwa ko Abanyafurika babarirwa muri za miliyoni bishwe mu gihe cy'ubukoloni bw'Ububiligi.

Ububiligi bwakolonije icyo gihugu kugeza ubwo cyabonaga ubwigenge ku itariki nk'iyi ya 30 y'ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1960.

Muri iyo baruwa ye, nkuko bitangazwa n'ibitangazamakuru byo mu Bubiligi, Umwami Philippe yagaragaje kwicuza atewe n'"akababaro" abaturage ba DR Congo bagize mu gihe cy'ubukoloni.

Amagambo yo muri iyo baruwa yasubiwemo agira ati:

"Nifuzaga kugaragaza kwicuza cyane kubera ibikomere byo mu gihe cyashize, umubabaro wabyo ukaba ubu warongeye kugaragazwa n'ivangura rikigaragara cyane mu miryango migari [sociétés] yacu".

Abaye umwami wa mbere w'Ububiligi ugaragaje kwicuza mu buryo bw'inyandiko kubera ibibi byakozwe mu gihe cy'ubukoloni.

Mu byumweru bitatu bishize, ishusho y'Umwami Léopold II yarabomowe mu mujyi wa Antwerp wo mu Bubiligi, mu myigaragambyo y'abamagana irondabwoko.