Rwanda: Paul Kagame ati "Ibihe turimo bidasanzwe ntibyatubuza kwibuka"

Perezida Kagame atangaza ijambo ryo kwibuka ku nshuro ya 26

Ahavuye isanamu, Live Event

Insiguro y'isanamu, Perezida Kagame atangaza ijambo ryo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda kuba bari "gukurikiza ingamba zidasanzwe ariko za ngombwa zo kurwanya coronavirus", bagakurikira umuhango wo kwibuka bari mu ngo zabo.

Kwibuka jenoside mu Rwanda biri gukorwa ariko abantu bagumye mu ngo zabo, kubera ingamba zafashwe zo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Mu ijambo rye ryaciye kuri televiziyo, Bwana Kagame yavuze ko nubwo hariho ibihe bidasanzwe kwibuka bigomba kubaho, kandi ari igikorwa kizahoraho.

Gusa avuga ko kuri iyi nshuro bikorwa mu buryo budasanzwe.

Yagize ati: "Uburyo bwo kwibuka uyu mwaka buragoye ku barokotse n'imiryango yabo no ku gihugu cyose, kuko tudashoboye kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi.

"Ntabwo byoroshye, Abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk'ibi tugafatanya tugahuza imbaraga zacu… Ariko ibihe turimo bidasanzwe ntibyatubuza kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse, hahindutse uburyo bw'ibikorwa gusa".

Bwana Kagame avuga ko ibyabaye mu Rwanda bizakomeza kwigishwa ababyiruka n'abazabakurikira, amasomo yabivuyemo agafasha kubaka ubumwe bw'igihugu.

Nyuma y'iri jambo, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali Bwana Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, hamwe n'abantu bacye, yacanye urumuri rufatwa nk'ikimenyetso cy'igihe cyo kwibuka.

Kuri iyi tariki ya 07/04, bamwe mu batavuga rumwe n'ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda, bakoraga imyigaragambyo mu mihanda imwe mu mijyi y'i Burayi, bamagana ubutegetsi n'uburyo buvuga jenoside.

Ambasade z'u Rwanda mu mahanga nazo zateguraga imihango yo kwibuka kuri iyi tariki cyangwa undi munsi muri uku kwezi.

Ibi byose ntabiteganyijwe kuko imijyi yo mu Burayi iri mu izahajwe na coronavirus, cyangwa se yahagaritse ubuzima busanzwe (lockdown).

Josiane Uwanyirigira, umwe mu barokotse Jenoside yabwiye BBC ko kwibuka kuri iyi nshuro bigoye kuko buri wese ari nkaho ari kwibukira mu mutima we.

Ati: "Usanga umuntu yashenguwe n'agahinda ukwe, kuko burya iyo uri mu gahinda ugahura n'abantu mugahuje mukaganira hari ikigabanuka".

Uwanyirigira, avuga ko kwibuka ubu bigoye kuko nta yandi mahitamo ahari uretse gukurikira ibiganiro bizagenda bitangwa kuri radio na televiziyo.