Coronavirus: U Rwanda rwafashe ingamba zirimo gufunga amashuri n'insengero

Imiryango ya Kiliziya irafunze kuri iki cyumweru kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Insiguro y'isanamu, Imiryango ya Kiliziya irafunze kuri iki cyumweru kuri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali

Leta y'u Rwanda yaraye ifashe ingamba zikomeye zo guhangana n'icyorezo cya coronavirus, hashize amasaha itangaje ko umugabo wo mu Buhinde wageze mu Rwanda ku itariki ya 8 y'uku kwezi bamusanzemo iyo virus.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Minisitiri Anastase Shyaka w'ubutegetsi bw'igihugu na Dr Ngamije Daniel w'ubuzima bavuze ko izo ngamba zirimo ifungwa ry'ahantu hasanzwe hahurira abantu benshi.

Bavuze ko amashuri guhera ku y'incuke kugeza kuri za kaminuza ndetse n'insengero zose zifungwa guhera uyu munsi.

Igitambo cya misa yo kuri iki cyumweru cyanyuze kuri radio na televiziyo by'igihugu.

Bwana Shyaka yavuze ko abakuru b'amadini na bo bumvise uburemere bw'ikibazo u Rwanda n'isi bihanganye nacyo.

Ati: "Twabyumvaga kimwe, nta kubyumva ukubiri kwabayeho".

Muri izo ngamba kandi, Bwana Shyaka yavuze ko aho bishoboka abakozi bagenda bakorera mu rugo, imikino n'ubukwe bigasubikwa ndetse abagize ibyago byo gupfusha umuntu bagashyingura mu bundi buryo bwihariye.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko imikino igiye kujya iba nta bafana bari ku bibuga, naho ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa basketball (FERWABA) risubika imikino.

Minisitiri Shyaka yavuze ko abakuru b'amadini bumvise uburemere bw'ikibazo u Rwanda n'isi bihanganye nacyo

Ahavuye isanamu, Ministry of Local Government, Rwanda/Facebook

Insiguro y'isanamu, Minisitiri Shyaka yavuze ko abakuru b'amadini bumvise uburemere bw'ikibazo u Rwanda n'isi bihanganye nacyo

Minisitiri Shyaka yanasabye "kwirinda ubucucike muri za restaurants n'amasoko", no kujya ku isoko hari icyo abantu bagiye kuhagura atari ugupfa kuhajya gusa kureba uko ryaremye.

Ati: "Ugahaha utaha, ntakuhiziringa".

Muri gahunda zo gutwara abantu mu modoka za rusange, Minisitiri Shyaka yavuze ko nta kugenda abagenzi bahagaze bizongera kubaho, ko abagenzi bose bazajya bagenda bicaye.

Yasabye inzego z'ibanze n'iz'umutekano gufasha mu iyubahirizwa ry'izo ngamba.

Naho Dr Ngamije, Ministiri w'ubuzima, yavuze ko izo ingamba zikomeye zizafasha cyane mu guhangana na coronavirus, atanga urugero rw'ahandi avuga ko zatanze umusaruro nko muri Hong Kong na Singapour.

Minisitiri Ngamije yasabye abantu kwirinda umuco wo guhana umukono mu gusuhuzanya

Ahavuye isanamu, GOVERNMENT OF RWANDA/FACEBOOK

Insiguro y'isanamu, Minisitiri Ngamije yasabye abantu kwirinda umuco wo guhana umukono mu gusuhuzanya

Ashingiye ku kuba uwo murwayi bayisanzemo yaramugaragayeho hashize iminsi itanu ageze mu Rwanda, Bwana Ngamije yagize ati:

"Umuntu ashobora kuba nta bimenyetso afite kandi ayifite mu mubiri. Ni ho bigorera rero".

"Ni ukwirinda kuramukanya...Guhana imikono ni bwo buryo bwa mbere bwo gukwirakwiza iyo ndwara".

Yasabye kandi ko umuntu watangira kugaragaza ibimenyetso byayo birimo nk'inkororora n'ibicurane yahamagara kuri nimero ya telefone itishyurwa ya 114, aho kwihutira kujya ku bitaro cyangwa ikigo nderabuzima kimwegereye.

Abanyeshuri baratangira gutaha

Abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya Muramba mu burengerazuba bw'u Rwanda, basubira mu masomo ya nijoro bari mu nzu y'uburiro (ifoto yo mu bubiko)

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya Muramba mu burengerazuba bw'u Rwanda, basubira mu masomo ya nijoro bari mu nzu y'uburiro (ifoto yo mu bubiko)

Minisiteri y'uburezi mu Rwanda yatangaje ko abanyeshuri batangira gusubira iwabo guhera kuri iki cyumweru, babimburiwe n'abo mu mashuri yo mu ntara y'amajyepfo no mu mujyi wa Kigali.

Naho ejo ku wa mbere hatahe abiga mu mashuri yo mu majyaruguru, uburasirazuba no mu burengerazuba.

Minisiteri y'uburezi ivuga ko ayo mashuri afunzwe mu gihe nibura cy'ibyumweru bibiri, bibarwa guhera ejo ku wa mbere, kandi ko ari yo izishingira ikiguzi cy'ingendo z'abo banyeshuri.