Freddie Ljungberg azavana Arsenal aho Unai Emery ayisize?

Unai Emery yari amaze amezi 18 gusa atoza Arsenal, yasezerewe kuko atatanze "umusaruro uri ku rwego rwifuzwa", Freddie Ljungberg araba atoza iyi kipe nibura kugeza mu kwezi kwa kabiri.

Abafana ba Arsenal benshi bagaragaje ko bishimiye kwirukanwa kwa Unai Emery kuko babonaga iri habi kurusha n'uko byari bimeze ubwo Arsene Wenger yagendaga.

Arsenal iheruka gutsinda umukino mbere ya tariki 06 z'ukwezi gishize kwa 10. Ejo mu mikino ya Europa League yatsindiwe mu rugo na Eintracht Frankfurt abafana barushaho kurakara.

Emery azize gutsindwa gusa?

Amaze gusimbura Wenger, shampiyona ishize ikipe yarangije ku mwanya wa gatanu inakina umukino wa nyuma wa Europa League.

Gusa uburyo muri iyi minsi Emery yitwaye mu kibazo cya kapiteni w'ikipe ntibyashimishije abayobozi n'abakunzi bayo.

Mu buryo butinze yahaye uyu mwanya Granit Xhaka ariko hashize ibyumweru gusa arawumwambura nyuma yo gushyamirana n'abafana.

Ibi byatumye bakemanga kurushaho ubushobozi bwa Unai Emery mu kuyobora iyi kipe, hari n'abakomeje kunenga uburyo akorana na Mesut Özil ukinishwa uyu munsi ejo akicazwa.

Ljungberg azabavanayo?

Uyu munyasuwede - wakiniye iyi kipe hagati ya 1998 - 2007 - yazamutse vuba vuba mu ntera muri Arsenal.

Mu myaka itatu ishize yatozaga ikipe y'abatarengeje imyaka 15 ya Arsenal, aza kuyivamo mu 2017 ajya kuba umutoza wungirije muri VfL Wolfsburg mu Budage.

Umwaka ushize yagaruwe muri Arsenal ngo atoze iy'abatarengeje imyaka 23, bidatinze yahise agirwa umutoza wungirije Unai Emery, uyu munsi yahise amusimbura.

Abafana baribaza niba Ljungberg azagira aho ageza iyi kipe muri aya mezi kugeza mu gihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi mu kwa kabiri ubwo iyi kipe ishobora gutangaza umutoza mukuru mushya.

Kugeza ubu mu bahabwa amahirwe harimo Mikel Arteta wahoze akinira Arsenal - n'ubundi wahushije aka kazi ubwo kahabwaga Emery nawe yari mu bafite amahirwe menshi.

Abatoza Massimiliano Allegri n'umunyaportugal Nuno Espírito Santo utoza Wolverhampton Wanderers bari mu bavugwa bafite amahirwe yo guhabwa gutoza iyi kipe.

Hagati aha, abafana ba Arsenal baraba bashyize ikizere cyose muri Ljungberg wabahaye ibikombe bibiri bya shampiyona (2002 na 2004) akiri umukinnyi wabo.