Imyigaragarambyo muri Zimbabwe kubera izamuka ry'ibiciro bya lisansi

Abigaragambya mu gace gakennye ka Harare barasaba leta kwegura kubera ko yananiwe gukemura ibibazo byabo.
Insiguro y'isanamu, Abigaragambya mu gace gakennye ka Harare barasaba leta kwegura kubera ko yananiwe gukemura ibibazo byabo.

Muri Zimbabwe uyu munsi bahaye imyigaragambyo mu gihugu hose nyuma yaho Perezida Emmerson Mnangagwa azamuye igiciro cya lisansi ho inshuro zirenga ebyiri.

Abari mu myigaragambyo basubije inyuma amakamyo kandi banabuza amabisi gutwara abagenzi mu mijyi ikomeye.

Abigaragambya i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe bakoresheje amapine batwitse n'ibibuye binini bafunga imihanda mikuru.

Naho i Bulawayo mu mujyi wa kabiri w'icyo, polisi yakoresheje ibyuka bibabaza amaso mu gutatanya amatsinda y'urubyiruko rufite uburakari.

Abapolisi bahosha imvururu bagombye kuvana amapine yatwitswe mu mihanda

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Abapolisi bahosha imvururu bagombye kuvana amapine yatwitswe mu mihanda

Mu kiganiro cyanyuze kuri televisiyo mu mpera z'icyumeru gishize, umukuru w'igihugu yavuze ko gucuruza lisansi mu buryo butemewe n'amategeko aribyo byateye ibura ryayo.

Yijeje gufata ibyemezo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abakozi ba leta basanzwe bahembwa umushahara uri hasi.

Ikibazo cy'ubukungu bwa Zimbabwe butifashe neza kimaze imyaka irenga 10.

Cyaturutse ku inyeganyezwa ryabwo ryabaye mu gihe cy'ubutegetsi bwa Robert Mugabe.

Hari ikibazo gikomeye cy'ibura ry'amafaranga y'amahanga mu gihugu, ndetse n'ibiribwa by'ibanze nk'umugati n'amavuta yo guteka.